INAMA KU MASHYAKA N'ABIFUZA KUYASHINGA

Prosper Bamara

Nk’umunyarwanda wifuriza amashyirahamwe n’amashyaka yos gutera imbere no kugeza u Rwanda ku Byiza, dore inama naba ngiriye amashyaka amwe n’amwe. Ibi ngiye kwandika nta busesenguzi bwinshi byakorewe, aliko byashingiwe ku kwitegereza no ku biganiro abantu bagenda bagirana ahabona. Rwose ntihagire ishyaka rindakarira, kuko ntawe mbogamiyeho kurusha undi, ahubwo ibyo nifuje gukora ni ugutangiza ikiganiro cyasa nko kwinegura, no gufatanya gukosorana hagati y’abantu n’abandi. Aho mvuga ibidashimishije, nizere ko ntari butwikwe nk’umugome, ahubwo nganirizwa uwatanze ibitekerezo bishobora kuba bidatunganye, aliko bigambiriye kugira akamaro. Buli wese aho abona ibyavuzwe bilimo ukuli guke cyangwa se kwinshi, aziherere agende ahakosora bucece kugeza ibintu byiza cyane, aho abona ali ukuvugwa ibitari ukuli, ahirengagize cyangwa se amfashe gusobanukirwa neza, kugira ngo ubutaha nzabivuge uko bili. Iki kiganiro gifatwe nk’icyakozwe n’umuntu utazi byinshi ku mashyaka, aliko wifuza ko abaturage tutayarimo twasobanukirwa n’ibyayo kurushaho, ngo twumve uko twayashyigikira mu kudushakira ibyiza.

1. FPR Iyoboye Leta iliho (ni ukuvuga na Leta iyoboye)

– Gutangiza “reforms” zikenewe vuba na bwangu, byaba ngombwa hakabaho kugisha inama (cyane cyane abanyagihugu kurusha ba Tony Blair, Pastori Rick Warren n’abandi baba bibereye mu zabo). Ibi byatuma icyizere kiyongera mu banyarwanda, amashyaka agataha gukorera mu Rwanda kuko aba yizeye kuzarengerwa n’amategeko n’impunzi zigataha. Izi réformes twazaziganiraho nyuma, uko jye nzibona mu nzego zitandukanye z’iterambere.

– Kureka ibitutsi muli za “speech” z’abayobozi, no gukora ibishoboka byose ngo impunzi zikubonemo guhumurizwa aho kukwikangamo umuhotozi (zaba zibeshya cyangwa se zaba zitibeshya,)

– Kugabanya ka “comédie” n’agakinamico mu miyoborere, no kuba serieux kurushaho muli za gahunda za Leta, no mu ishyirwa mu bikorwa ryazomuli rusange. Kwiyerurutsa bikagabanyuka, kwitangira gutunganya umulimo bigatezwa imbere

– Kwemera ko abajenosideri n’abashinjwa ubundi bwicanyi ndengakamere ku bana b’u Rwanda bashyikirizwa inkiko, kugirango ubone uko usaba n’indi mitwe ifite abicanyi kwemera ko bashyikirizwa inkiko

– Kwirinda ubwishongozi mu mvugo, n’ubwiyemezi cyangwa se gukangisha ingufu za gisilikali cyane kuko atari zo kamara

– Kudakangwa n’abamamaza ko ibintu byose mu gihugu byadogereye nta kantu na kamwe kazima ngo habe habaho no guta umurongo mu bikorwa byiza byaba biriho

– Gutinyuka kwemera ko abarwanya ubutegetsi atari inkozi z’ibibi gusa, ko hari n’ibyiza bariho bakangurira abanyarwanda n’ubutegetsi kwemera no gushakisha, maze ibibi babonwaho bikagaragazwa n’inzira zo kubokosora zikagaragazwa. Mbese Leta ikabemera nk’abanyagihugu bifuza kugikorera nabo

– Kureba uko ubuhunzi bwavaho burundu, bidaciye mu guha ruswa inzego za HCR cyangwa indi miryango, mu kugambana na za guverinoma z’bihugu ngo zibangamire abadashaka gutaha, cyangwa se mu kuzengereza abari mu buhunzi n’ababushaka. AHubwo hakabaho gukora ibishoboka byose ngo bo ubwabo babone ko gutaha ali byiza, mbese babone ko bacitswe maze bizane ku bwinshi kandi bwangu, kandi bizeye ko ntacyo bazaba

– Kwirinda kugundira byose no kwemera kwiyunga n’abashoboka bose ngo ibintu bijye mu buryo bitarinze kunyura muli “byacitse”

Ibi ni iby’ihutirwa (hali n’ibindi byatekerezwaho)

2. FDLR

– Kudashyira imbere intambara, no kugaragaza icyo yifuza mu by’ukuli

– Kwemera ko abajenosideri n’abashinjwa ubundi bwicanyi ndengakamere ku bana b’u Rwanda bashyikirizwa inkiko, kugirango ubone uko usaba n’indi mitwe ifite abicanyi nka Leta iyobowe na FPR kwemera ko bashyikirizwa inkiko

– Kwemera gushyira intwaro hasi (ni byiza ko byatangiye kubaho) no kuzamura ijwi risaba uburenganzira yumva ko yavukijwe

– Gukangurira abashyigikiye uyu mutwe kwirinda imvugo-nseserezabatutsi ku mbuga n’ahandi, kuko ibi ntacyo bifasha mu kugaragaza ibyiza umutwe ushakira abanyarwanda bose

– Gutinyuka kwemera ko Leta iliho idakora ibibi gusa, ko hari n’ibyiza bikwiye gukomezwa no gushyigikirwa, maze ibibi bikagaragazwa n’inzira zo kubokosora zikagaragazwa

– Kwirinda ko hagira ababona ko umutwe wa FDLR ari agatsiko k’abahutu b’abahezanguni, kandi yenda atariko bimeze. Ibi Uyu mutwe ugashaka uko watuma abantu benshi babyibonera batarinze kuwutekereza nabi

– Kwemera ko Leta iliho aliyo yemewe n’amahanga no gushaka uko ibyifuzwa byagerwaho n’ubuzima bw’abana b’abanyarwanda bukarengerwa, ntibashirire mu ntambara zidashira

– Kwirinda kwifuza byanze bikunze kuzahirika Leta ku ngufu, ngo bibe aliyo ntero yigishwa abarwanashyaka n’inshuti z’uyu mutwe, ahubwo bose bagakangurirwa guharanira icyatuma ibibazo biliho bibonerwa umuti ku banyarwanda bose kandi b’amoko yose

– Gukora ibishoboka byose ngo gufatwa n’amahanga nk’umutwe w’iterabwoba bihagarare (byaba ali ukuli cyangwa se atari ukuli)

Si ibi gusa, ibi ni ibyihutirwa cyane

3. RNC

– Icya mbere kwirebamo imbere no kwirinda amakimbirane mu muryango

– Kugira inama abayobozi b’ishyaka batanga ibitekerezo ku mugaragaro, nko ku maradiyo cyangwa se mu binyamakuru no mu manama, hakabanza kuganirwa cyangwa kwitondera ibyasenya isura y’ishyaka. Urugero: Condo Gervais ibyo yigeze kuvuga ku iyicwa ry’abahutu bo mu majyaruguryu, na Gahima ibyo aherutse kuvuga ku bijyanye na Jenoside yakorewe abatutsi b’imbere mu gihugu igahitana n’abahutu batari bashyigikiye umugambi wayo. Halimo ibyatesha icyzere ishyaka ubwaryo. Rwose amagambo nk’aya ntateza imbere ishyaka abayavuga barimo. N.B.; ibi ntibikuraho ko RNC yagize uruhare rukomeye cyane mu gutuma opozisiyo yumvikanisha ibyo iharanira muli rusange.

– Kwirinda ibitutsi mu magambo no mu nyandiko

– Kwirinda guhata ibicumuro uwo mwasangiye urugendo kandi utizeye ko ibyamufata nawe bitagufata, ahubwo ugashakisha uko watanga amakuru ufite niba wumva hari icyo afasha abanyarwanda n’isi muli rusange, utongeyemo ibirungo byinshi, kuko burya hari igihe bitaryoshya indyo iyo bikabije. Ibi nabyo bituma habaho kwibaza byinshi ku bakurikira

– Kwirinda kumarira umwanya wose mu kuvuga ibibi by’uwo urwanya gusa, ugasanga ibyo wifuriza abanyagihugu bihabwa akanya gato cyane.
N.B.: Aha twibaze nk’abasore babili bajya kureshya umukobwa umwe, noneho umwe buli gihe uko aje agahugira mu kuvuga uburyo mugenzi we ari umugome, akarondora ibibi bye byose bya cyera n’ibibishya, iby’ukuli n’ibitari ukuli, Mu gihe undi uko aje agaragariza inkumi ibyiza biyitegereje n’iramuka imuhisemo, yewe n’iyo atakwigera avuga ko mugenzi we ali ruharwa cyangwa se ngo amuharabike (byaba byo bitaba byo). Turibaza se ko iyo nkumi izahitamo uhora ayibwira ibibi gusa (bya mugenzi we?) kandi hari uyibwira ibiryoheye amatwi n’umutima buli gihe kandi bitanga icyizere cy’ejo hazaza? cyangwa izahitamo uyibwira ibyiza gusa gusa biyitegereje kandi biyinyura umutima? Akayereka ko koko atari amagambo gusa nimuhitamo bizahita biyigeraho? aha ni ukuhibazaho,ishyaka rikumva neza icyatuma abanyarwanda barigirira icyizere kurushaho.. Naho ishyaka ryo rirakomeye rwose, rifite n’abagabo b’ibigango, aliko ryazahera mu mahwa yo kuvuga ibibi bya Kagame na RPF bikaba byazagera aho bikarambira n’abantu bakarisanze ku bwinshi.

– Kwirinda ubwishongozi mu mvugo

– Kwemera ko abajenosideri cyangwa se abashinjwa ubundi bwicanyi ndengakamere ku bana b’u Rwanda bashyikirizwa inkiko, kugirango ubone uko usaba n’indi mitwe ifite abicanyi kwemera ko bashyikirizwa inkiko

– Gutinyuka kwemera ko Leta iliho idakora ibibi gusa, ko hari n’ibyiza bikwiye gukomezwa no gushyigikirwa, maze ibibi bikagaragazwa n’inzira zo kubikosora zikagaragazwa

– Aho bishoboka kwigorora n’abatandukanye n’ishyaka

Ibi ni iby’ihutirwa (hali n’ibindi byatekerezwaho)

3. ISHEMA PARTY

– Kwirinda kuba habaho kugaragaraho intamabra y’ubwoko bumwe

– Gukomeza umurongo wo kudashyigikira inzira y’intambara kuko ntacyo imariye abanyarwanda mu mpinduka bakeneye mu by’ukuli

– Politiki y’impanga kuyinonosora no kuzayimurikira abanyarwanda mu nyungu z’amoko yose

– Kwirinda ibitutsi mu nyandiko no mu bundi buryo bwo gusangira ibitekerezo

– Gutinyuka kwemera ko Leta iliho idakora ibibi gusa, ko hari n’ibyiza bikwiye gukomezwa no gushyigikirwa, maze ibibi bikagaragazwa n’inzira zo kubokosora zikagaragazwa

N.B.: Ibi ntibikuraho ko ili shyaka aliryo uroye ryonyine ryagaragaje ku mugaragaro uko ryacyemura ikibazo cy’isaranganya ry’ubutegetsi hagati ya Hutu na Tutsi, ibi bikaba ali ikintu cyiza

Ibi ni iby’ihutirwa (hali n’ibindi byatekerezwaho)

4. PDP-Imanzi

– Gukomeza uburyo bwiza bw’ikinyabupfura mu mvugo, ndetse no kubikangurira andi mashyaka alimuli oppozisiyo yose

– Kugerageza kumvikana kurushaho no gusakaza ibitekerezo kenshi kandi henshi

– kugerageza kureba uko kuganira no gushyira hamwe n’andi mashyaka byagerwaho, bitangije umurongo-ngenderwaho ishyaka ryiyemeje

– Kwirinda kwigunga

Ibi ni iby’ihutirwa (hali n’ibindi byatekerezwaho)

5. FDU-INKINGI

– Kureba uko umubano hagati ya za FDU zombi wasubiranywa n’ubumwe bukagerwaho

– Kwirinda kugaragaraho intambara y’ubwoko bumwe gusa kugira ngo n’abandi babe basanga ishyaka nta kibazo

– Kwirinda Ibitutsi mu mvugo, no gukangurira abarwanashyaka kubyirinda ku mbuga

– Gukomeza guharanira ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’amategeko byakubahirizwa mu gihugu, no guharanira ko ikibazo cy’abahutu bishwe cyakwitabwaho hatabayeho ko bamwe cyangwa se benshi mu barwanashyaka, ku mbuga, biyamabaza guhakana jenoside y’akorewe abatutsi b’imbere mu gihugu igahitana n’abahutu batari bashyigikiye uwo mugambi

– Kwemera ko abajenosideri n’abashinjwa ubundi bwicanyi ndengakamere ku bana b’u Rwanda bashyikirizwa inkiko, kugirango ubone uko usaba n’indi mitwe ifite abicanyi kwemera ko bashyikirizwa inkiko

– Gutinyuka kwemera ko Leta iliho idakora ibibi gusa, ko hari n’ibyiza bikwiye gukomezwa no gushyigikirwa, maze ibibi bikagaragazwa n’inzira zo kubokosora zikagaragazwa

Ibi ni iby’ihutirwa (hali n’ibindi byatekerezwaho)

6. ARRDC-Isangano

– Kwirinda ko byagaragara ko mu biharanirwa ali ukwerekana ko hari ubwoko bubi bukorerwa bibi gusa ubundi bukorerwa ibyiza gusa na Leta iliho

– Gukomeza intambwe zo kugeregeza kwifatanya n’andi mashyaka mu rugendo

– Kugerageza gucukumbura no kumvikanisha akababaro k’abanyarwanda bo mu moko yose, hatarebwe ubwoko bumwe gusa

– Gutinyuka kwemera ko Leta iliho idakora ibibi gusa, ko hari n’ibyiza bikwiye gukomezwa no gushyigikirwa, maze ibibi bikagaragazwa n’inzira zo kubokosora zikagaragazwa

Ibi ni iby’ihutirwa (hali n’ibindi byatekerezwaho)

7. MRP-Abasangizi

– Kwirinda kwerekana ko mu rwanda ubutegetsi buliho nta kindi buharanira uretse kwica abahutu gusa gusa, kuko ibi bigaragaramo “ugukabya”

– Gukomeza umurongo wo kwamagana ibibi byakorewe buli bwoko, no kwemera ko abanyarwanda bo mumoko yose bababajwe

– Kwifatanya n’andi mashyaka aho bishoboka. Ni byiza ko byagiye bibaho mu matangazo amwe n’amwe

– Kudakangwa n’abitwaza gusebanya ngo habeho gucika intege kandi umurongo w’urugendo rwo gushakira ibyiza abanyarwanda utandukanye no kwiyamabaza ugusebanya

– Kugaragariza abanyarwanda isano cyangwa se imikoranire y’ili Shayaka na Leta ya Kigali iyobowe na FPR-Inkotanyi, kuko benshi cyane bumva byinshi bikabatesha umutwe, ntibamenye ibintu iyo biva n’iyo bijya mu by’ukuli

Ibi ni iby’ihutirwa (hali n’ibindi byatekerezwaho)

8. RPP-Imvura

– Kwirinda gucibwa intege n’abakangisha kuvuga ko ushimye ibyiza by’uwo bahanganye mu mihigo aba abaye icyitso cye. Ibi ni ubujiji budakwiye gukanga umunyapolitiki nyawe

– Kwirinda ko hari abakeka ko ishyaka ribona ko abari ku butegetsi ibibi bakora ali ibyo kwihanganirwa n’igihe bikabije

– Gukomeza guharanira ko ibibi by’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bihinduka bikavaho , aliko kandi ko ibyiza bukora byakomeza bigatizwa n’imbaraga za buli wese mu nyungu z’abanyagihugu bose

– Kwirinda gukangurira abantu bose gutahaako kanya utabijeje ko umutekano wabo utazahungabana. Gufatanya n’abandi kureba niba iyo ali inama nzima wagira impunzi, wasanga atariyo hakabaho guhindura imvugo

Ibi ni iby’ihutirwa (hali n’ibindi byatekerezwaho)

9. FPP-Urukatsa

– Kwirinda kumva ko intambara aliyo nzira ikwiye yanyuzwamo ikemurwa ry’ibibazo byanze bikunze

– Gukomeza kudakangwa n’abahezanguni b’uruhande urwo arirwo rwose no kubahangara mu biganiro igihe bibaye ngombwa, aho gushaka kubagaragaraho neza n’igihe bariho bavuga ibisenya

– Kugerageza gukorana n’abandi. Nk’intambwe yatewe mu kwibumbira muli Nouvelle Generation igakomeza kunozwa no gutezwa imbere

– Kwirinda kubona ko Leta iliho nta cyiza na kimwe ikora, kuko byagaragara nko gukabya

Ibi ni iby’ihutirwa (hali n’ibindi byatekerezwaho)

10. ISHYAKA BANYARWANDA

– Kwirinda guhangana cyane n’abari muli opozisiyo buli gihe, no kwirinda kwerekana ko ibyiza ali wowe biturukaho wenyine

– Kwirinda gushingira politiki ku bwicanyi bwabaye, no kumva ko ikibazo gikomereye igihugu ali uko ubwicanyi bwa bamwe butaremerwa nka jenoside cyangwa se batarahabwa umwanya n’uburenganzira bwo kwibuka, nk’aho ibyo bibaye ibintu byaba bigiye mu buryo

– Gukomeza umurongo wo gukangrira buli wese kumva agahinda k’abandi, no gukomeza kumvikanisha ko abababajwe n’amateka y’igihugu atari abo mu bwoko bumwe gusa

– Gukomeza no gukangurira abandi kudatinya kugaragaza ibyo wemera, kuko aliyo nzira nziza yo gusangira ibitekerezo

– Kwemera kuba wava ku izima igihe abo mugendana bakugaragarije ko inyungu za mwese zashyigikirwa bigenze ukundi, igihe ubona bitabangamiye umurongo wiyemeje

Ibi ni iby’ihutirwa (hali n’ibindi byatekerezwaho)

11. RDI-Rwanda Rwiza

– Kugerageza kugendana n’andi mashyaka, nta no kugabanya ubwishongozi

– Gukomeza kwerekana ko gupfukamira ubwoko ubu n’ubu atari shinganwa igihe uziko uharanira ukuli, no kudakangwa n’ibikangisho byo kwitwa ko wapfobeje jenoside ngo ni uko uvuze ibibi bya kanaka cyangwa se bya kanaka

– Kugerageza kwirinda gukangisha abantu ko intamabara aliyo uzanyuzamo kurangiza ibibazo, kuko amaherezo y’intambara burya si uyitangije cyangwa se uyirambirijeho uyagena buli gfihe (ibi bisa n’ibyabwiwe FPR)

– Kwirinda kujugunya uruhu rushaje ngo ni uko ubonye isha itamba, bityo ukibwira ko uri buyihamye ukamabara urugezweho kandi rukomeye/runabengerana, nyamara utazi ko uri bunayihamye. None iyo sha yagucika na ka gasazirwa warangije kukajugunya wabigira ute? Aha naho ni ukuhatekereza cyane.

– Uburambe muli politiki ni ikintu cyiza abagize ili shyaka bagombye gusangiza abandi benshi bakiyinjiramo

Ibi ni iby’ihutirwa (hali n’ibindi byatekerezwaho)

12. AMAHORO-P-P

– Kugerageza kugaragara kurushaho nk’ishyaka ryihariye

– Kuva mu mu cyumba cy’imyiteguro no gusesekara mu kibuga aho umukino watangiye gushyuha

– Gukomeza kwitabira inzira yo kwifatanya n’andi mashyaka mu rugendo, no kutabangamirwa no kugendana n’abaturutse mu moko anyuranye y’abanyarwanda. Ibi birareba na RNC na FDU-Inkingi (igice gihuriye n’Amahoro muli Plateforme)

– Kugaragariza benshi ibyo ishyaka rihugiyemo no gukomeza gahunda yo kureshya abayoboke ngo bagane ishyaka ali benshi (ibi birareba n’andi mashyaka yose)

Ibi ni iby’ihutirwa (hali n’ibindi byatekerezwaho)

13. PPR-Imena

– Kwirinda gusebanya hagati y’abagize ishyaka n’abashwanye naryo barihozemo

– Kugaragza neza gahunda y’ishyaka ngo n’abatarizi bakangukire kuriyoboka niba banyuzwe n’ibyo bagaragarijwe mu magambo asobanutse neza adakikijwe n’igihu

– Kwirinda ibitutsi aho bishoboka hose

– Kugaragariza abanyarwanda isano cyangwa se imikoranire y’ili Shayaka na Leta ya Kigali iyobowe na FPR-Inkotanyi, kuko benshi cyane bumva byinshi bikabatesha umutwe, ntibamenye ibintu ioyo biva n’iyo bijya mu by’ukuli

Ibi ni iby’ihutirwa (hali n’ibindi byatekerezwaho)

14. INYABUTATU-RPRK (Ubwami bugendera ku Itegeko Nshinga)

– Kubanza gusobanurira abantu ibili muli ili SHyaka mu by’ukuli. Twumva ngo Umukuru yarirukanwe, ejo ngo Oya ahubwo abavuga ko bamwirukanye nibo bagiye hanze yaryo. Mbese gukemura rwaserera yumvikana mu ishyaka

– Niba hariho Inyabutatu ebtyiri, abantu bakabimenyeshwa, niba ari imwe nabyo bikamenyekana

– Kwirinda ibitutsi mu magambo no mu nyandiko

– Kwirinda guhata ibicumuro uwo mwasangiye urugendo kandi utizeye ko ibyamufata nawe bitagufata, ahubwo ugashakisha uko watanga amakuru ufite niba wumva hari icyo afasha abanyarwanda n’isi muli rusange, utongeyemo ibirungo byinshi, kuko burya hari igihe bitaryoshya indyo iyo bikabije. Ibi nabyo bituma habaho kwibaza byinshi ku bakurikira

– Kwirinda kumarira umwanya wose mu kuvuga ibibi by’uwo urwanya gusa, ugasanga ibyo wifuriza abanyagihugu bihabwa akanya gato cyane.
N.B.: Aha twibaze nk’abasore babili bajya kureshya umukobwa umwe, noneho umwe buli gihe uko aje agahugira mu kuvuga uburyo mugenzi we ari umugome, akarondora ibibi bye byose bya cyera n’ibibishya, iby’ukuli n’ibitari ukuli, Mu gihe undi uko aje agaragariza inkumi ibyiza biyitegereje n’iramuka imuhisemo, yewe n’iyo atakwigera avuga ko mugenzi we ali ruharwa cyangwa se ngo amuharabike (byaba byo bitaba byo). Turibaza se ko iyo nkumi izahitamo uhora ayibwira ibibi gusa (bya mugenzi we?) kandi hari uyibwira ibiryoheye amatwi n’umutima buli gihe kandi bitanga icyizere cy’ejo hazaza? cyangwa izahitamo uyibwira ibyiza gusa gusa biyitegereje kandi biyinyura umutima? Akayereka ko koko atari amagambo gusa nimuhitamo bizahita biyigeraho? aha ni ukuhibazaho,ishyaka rikumva neza icyatuma abanyarwanda barigirira icyizere kurushaho.. Naho ishyaka ryo rirakomeye rwose, rifite n’abagabo b’ibigango, aliko ryazahera mu mahwa yo kuvuga ibibi bya Kagame na RPF bikaba byazagera aho bikarambira n’abantu bakarisanze ku bwinshi.

– Gutinyuka kwemera ko Leta iliho idakora ibibi gusa, ko hari n’ibyiza bikwiye gukomezwa no gushyigikirwa, maze ibibi bikagaragazwa n’inzira zo kubikosora zikagaragazwa

– Aho bishoboka kwigorora n’abatandukanye n’ishyaka

– Kugaragariza abanyarwanda isano cyangwa se imikoranire y’ili Shayaka n’Ishyaka ryitwa iry’Umwami Kigeri, cyangwa se na Leta ya Kigali iyobowe na FPR-Inkotanyi, kuko benshi cyane bumva byinshi bikabatesha umutwe, ntibamenye ibintu ioyo biva n’iyo bijya mu by’ukuli

Ibi ni iby’ihutirwa (hali n’ibindi byatekerezwaho)

15. ABIFUZA GUSHNGA AMASHYAKA

– Kubanza kwitegereza neza no kubanza kwishyiramo ko batinjiye mu kibuga cyo gutukana no kuvuga koLeta iliho ali inkozi z’ibibi gusa

– Kwirinda gutukana n’andi mashyaka arwanya ubutegetsi, cyangwa se gushaka gutangirira mu kwerekana ko abandi bose ntacyo bamaze, baba abari ku butegetsi, ababa ababurwanya

– Kubanza kureba neza niba hari ikibura, niba hali ikintu gikwiye kuba giharanirwa cyangwa se gishingirwaho umurongo wa politiki w’ishyaka kidafite ukivugira mu buryo bw’umwihariko, noneho akaba aricyo gishyirwa imbere cyane, kugira ngo ukuzuzanya kuzabeho hamwe n’andi mashyaka

– Kwitangira ibifitiye akamaroigihugu, no kwirinda za “munyangire”, kabone n’iyo mu kibuga cya politiki uliho ushaka kwinjiramo haba harimo abo mufitanye amasinde ya cyera cyane n’inzika nk’iy’impiri. Ibi ni byiza kubanza kwishyiramo kubirenga kugira ngo inyungu za benshi zizabashe kurengerwa.

– Kwirinda kuba umuvugizi w’ubwoko bumwe nk’aho alibwo bugomba gutura no kugubwa neza mu gihugu bwonyine

– Gukora ibishoboka byose ngo agahinda ka buli munyarwanda gahabwe umwanya muli gahunda zawe, no kwikuramo ko agahinda kawe aliko gateye ubwoba konyine ak’abandi kakaba ali ako kwirengagizwa.

***
Reka tube ducumbikiye aha, maze n’abandi muzamfashe gukomeza no ku yandi mashyaka ntavuze, ndetse no gukosora.

Twirinde ibitutsi, ahubwo twubakane.

Aho tubona ko uwavuze yibeshye, yavuze nabi se, ntitumusogote inkota mu mutima, ahubwo tumubwire tuti nyamuneka aha wabifashe uko bitari cyangwa se nabi. Tuti twe uko tubizi ni uko, kuko twahangayikishijwe n’uko ibyo wanditse hari abo byayobya. Bityo twungurane, tuganisha igihugu cyacu heza.

Tuzakomeza, Imana itumurikire birenzeho

P.S.:

§§§ Nongeye kwisegura Niba hari aho byaba bigaragaye nko kutavuga neza ishyaka ili n’ili bitari byo, kuko nta kibi kigenderewe muli iki kiganiro. Nta mutima mubi, kuko harimo ubushake bwo kugira akamaro kuli buli wese. Dufatanye gutungana, buli wese afashe abandi gutungana kurushaho.

§§§ Amashyaka yandi abarizwa mu gihugu sinayatinzeho uroye, kuko uroye asa n’acumbikiwe mu gikari cya FPR-Inkotanyi, akaba atarishakira ikibanza kihariye cyo gushingamo ihema hanze y’urugo rwa FPR. Muli make uyashaka ashaka no kumenya ibyayo neza niho ayabariza, muli FPR mwo imbere mu gikari. N’umwanya wo guteramo ihema mu gikari ni FPR iwugena kuli buli ryose muli ayo, uko bigaragarira benshi.

§§§ PS-Imberakuri tuyifate nka exception y’ayo mashyaka abarizwa mu gihugu n’ubwo hari ababihwihwisa ukundi, aliko nta gihamya batanga.BIvugwa ko yacitsemo ibice n’ibindi, ubwo wasanga muli ibyo bice hari ibaytijwe aho kurambika umusaya muli cya gikali cya FPR,hakaba n’ibindi byihagazeho hanze y’urugo.

Prosper Bamara