Inama ya francophonie i Kinshasa, M23 gushaka impamvu zo kwigarurira umugi wa Goma

Byose byatangiye tariki kucyumweru tariki 23 Nzeli ubwo abantu bitwaje intwaro bateye hafi y’ikibuga cy’indege kiri i Goma, bica umugore ukora muri imwe mu miryango mpuzamahanga ikorera i Goma, bamutwara mudasobwa igendanwa, imodoka yo mubwoko bwa Rav 4×4, telephone satellitaire n’ibindi bikoresho bifite agaciro yari atunze.

Mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 24 Nzeli, abo bantu bitwaje intwaro barashye umusirikare wo ku ipeti rya kapiteni wo mumutwe waba GP barinda Perezida Joseph Kabila, ahita apfana n’abandi basirikare 3.

Kuwa kabili tariki 25 Nzeli ahagana sambili z’ijoro, abo bagizi ba nabi bitwaje intwaro barashye abapolisi 2 mu mugi wa Minova muri Kivu y’amajyepfo kuri 150Km uvuye mu mugi wa Bukavu barapfa. Major César Balola Makwinja uhagarariye ingabo muri ako gace yatangaje ko abo bagizi ba nabi baje mu modoka baturutse mu mugi Goma muri Kivu y’amajyaruguru, batera ishyirahamwe ryo kuzigama no kuguriza.

Kuwa gatanu tariki 28 Nzeli ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice umugabo Kambale Nzereka Mutinga ufite sitasiyo ya lisansi i Goma muri karitiye bita Mabanga Nord, ubwo yari atashye yasanze iwe yagoswe n’abantu bitwaje intwaro, baramurasa arapfa. Abandi bafite za sitasiyo za lisansi iryo joro bahise bazifunga iryo joro kubera ubwoba bwinshi, bituma igiciro cya lisansi kizamuka cyane. Hafashwe abantu babili bacyekwa kuba aribo bakorana na M23 muri ubwo bugizi bwa nabi.

Mu gihe i Goma bari bamerewe nabi, i Rutshuru nabo ntibagohekaga. M23, FDLR Soki na Maï-Maï Shetani Muhima bose barimo kurwanira kwigarurira localites ya Nyamilima na Ishasha ahari douane ihuza Congo na Uganda, byo muri groupement ya Binza.

N’ubwo izi Maï-Maï Shetani zavugaga ko zije gufasha leta kurwanya M23 kuwa gatandatu tariki 6 muri uku kwezi, abaturage batuye Nyamilima biboneye neza ko izi Maï-Maï Shetani ko zibeshya ubwo M23 yumvikanaga na Shetani Muhima bakava muri Nyamilima bakisubirira Rutshuru hagasigaramo Maï-Maï Shetani.

FDLR Soki ntiyaviriyemo aho kuko nayo kuri iryo joro rya tariki 6 bigaruriye localité ya Katwiguru, Kiseguro, na Kisharo, hafi cyane ya Nyamilima.

Mu kigoroba cyo kuwa mbere tariki 8 Ukwakira ‘avenue’ Mapendo mu mugi wa Goma Nord-Kivu, haturitse gerenade yica umuntu umwe 23 barakomereka, muri abo 10 bakomereka bikomeye. Kuri uwo munsi nano kuri rond point y’umugi wa Rutshuru hateguye gerenade; hafashwe abantu basaga 20 mu mugi wa Goma bacyekwaho gukorana na M23.

Mu ishuri ribanza rya Ngangi ribarizwa mu mugi wa Goma mu ijoro ryo kuwa kane tariki 12 Ukwakira abantu 9 bakubiswe n’inkuba barapfa abandi 23 bakomera bikomeye.

Umuyobozi wa polisi ya Goma, depite Muhindo Nzangi watorewe mumugi wa Goma bafatanije na Col. Felix Bass umuvugizi wa Monusco bemeje ko ari ibikorwa by’iterabwoba rya M23 bifuza gufata umugi wa Goma. Ibi byashimangiwe n’amagambo ya Col. Kazarama wemeje inama ya francophonie ishobora kuza umugi wa Goma uri mumaboko ya M23.

Umutwe wa FDLR-Soki ntiwahiriwe n’imyiteguro ya francophonie. Kuwa gatatu tariki 10 Ukwakira, ubwo imyiteguro ya francophonie yari ikataje i Kinshasa, Maï-Maï Shetani washyinzwe na commandant Muhima Shetani zakozanijeho n’umutwe wa FDLR-Soki abantu 13 bagwa muri iyo mirwano ahitwa Katwiguru na kisharo..

Iyo mirwano yabereye k’umuhanda Katwiguru-Kisharo muri Rutshuru. Muri abo baguye muri iyo mirwano 10 bari aba FDLR naho 3 bakaba abo mumutwe wa Mai mai Shetani. Shetani Muhima uherutse gushing uyu mutwe vuba aha, yavugaga ko ugamije kurwanya inyeshyamba za M23, iki gitero kikaba cyarateye abantu urujijo ku ntego nyazo z’uyu mutwe. Ikindi cyateye abantu urujijo n’uko yaje gutabarwa n’ingabo n’uko izi ngabo zitegura iko gitero ahitwa Nyamilima izindi ngabo, abaturage bahamya ko Atari iza Leta ya Congo, zambaye imyenda ya gisirikare, zitwaje intwaro nini, ziturutse ahitwa Nyakakoma bifatanya gutera ingabo za FDLR Soki. Iki gitero cyatumye abaturage hafi ya bose bahungira i Kinyandoni 12Km uvuye Kiwanja abandi bahungira mu gihugu cya Uganda.

Mu gihe amahanga yari arangariye ku nama ya francophonie Maï-Maï Morgan zabonye uburyo bwo kwimara amerwe
Mu ijoro ryo kuwa kane tariki 11 Ukwakira, buri bucye inama ya francophonie ikaba i Kinshasa, inyeshyamba za Maï-Maï Morgan zashinzwe n’uwitwa Paul Sadala, alias Morgan, ziturutse mumuhana wa Bilulu, zateye umuhana witwa Kambau ubarizwa muri territoire ya Lubero muri Nord-Kivu kuri 140Km uturutse i Butembo. Bitwaje imbunda n’imyambi, binjiye muri uwo muhana barasa mukirere abaturage bamaze gukwira imishwaro bafashe icyitwa itungo cyose namwe murabyumva icyo barikoreye, bamaze guhaga basohoka muri uwo muhana baritahira.

Ibyavugiwe mu nama ya francophonie byateye ingabo za Congo akanyabugabo. Nyuma yo kumva ibyavugiwe mu nama ya francophonie, aho abakuru b’ibihugu bose bamaganye intambara irimo kubera muri Nord Kivu, ingabo za leta (FARDC) zagize akanyabugabo zitera ingabo za M23 kuwa gatandatu tariki 13 Ukwakira ahitwa I Mpati muri territoire ya Masisi
Nk’uko byemezwa n’umuvugizi w’ingabo za 8e région militaire, Colonel Olivier Hamuli, aha I Mpati bahasanze ububiko bunini cyane bw’intwaro zahoze ari iza CNDP.
KANUMA Christophe
E-mail:[email protected]