Mu kiganiro agiranye n’Ijwi ry’Amerika, Ambassaderi Olivier Nduhungirehe, umunyabanaga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ibibazo by’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba asobanura ko u Rwanda ari rwo rwasabye ko iyo nama isubikwa. Gusa, yumvikanishije ko rwatangajwe no kubona ibaruwa banditse yahise isakara hanze. Ni kuri micro y’umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika ukorera I Londres mu Bwongereza Venuste Nshimiyimana.