Inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’uburasirazuba bw’Afurika (EAC) yari iteganijwe ku itariki ya 30 z’uku kwezi ntikibaye.

Olivier Nduhungirehe

Mu kiganiro agiranye n’Ijwi ry’Amerika, Ambassaderi Olivier Nduhungirehe, umunyabanaga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ibibazo by’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba asobanura ko u Rwanda ari rwo rwasabye ko iyo nama isubikwa. Gusa, yumvikanishije ko rwatangajwe no kubona ibaruwa banditse yahise isakara hanze. Ni kuri micro y’umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika ukorera I Londres mu Bwongereza Venuste Nshimiyimana.