Inama y'abayobozi ba RNC mu gihugu cy'u Bubiligi

Ku cyumweru tariki 13 Mutarama 2013, abahagarariye Ihuriro Nyarwanda RNC mu duce tumwe na tumwe two mu Bubiligi bahuriye i Buruseli kuri Hoteli THON guhera saa saba kugeza saa kumi (Uhagarariye ishami ry’i Liège ntiyashoboye kuboneka).

Iyo nama y’abayobozi b’uturere yari iyobowe na Jean Marie MICOMBERO yungirijwe na Dr Paulin MURAYI umukangurambaga mukuru mu karere k’Ububiligi.

Icyabahuje kwari ukurebera hamwe uko umwaka ushize wa 2012 wagenze muri rusange, ku byerekeranye n’ibikorwa by’Ihuriro, maze hafatwa n’ingamba kuri uyu mwaka utangiye turimo 2013.

Ibyaganiweho cyane ni ukureba uburyo hakongerwa imbaraga mu gushishikariza abanyarwanda ibikorwa by’Ihuriro.

Gushimangira imikoranire n’andi mashyaka atavuga rumwe na leta ya Paul KAGAME kuko umugambi n’intambara yo kubohoza u Rwanda ari imwe.

Kongera imbaraga muri dipolomasi, n’ubwo ibimaze kugerwaho muri iyi myaka ibiri ishize Ihuriro RNC rishinzwe ari byinshi, ko ibintu bitagomba kuryamiraho.

Gukomeza gukangurira abanyamahanga akababaro k’abanyarwanda, n’uburyo ubutegetsi bw’igitugu bubamereye nabi.

Mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi hagati y’abaturage ba Kongo n’abanyarwanda, kwegera abanyapolitiki b’abanyekongo b’ingeri zose bakamenyeshwa ko abanyarwanda atari abanzi babo, ahubwo ko ubutegetsi bwa Paul KAGAME bubahohotera ari nako buhohotera abanyarwanda.

Bwana MICOMBERO, yarangije inama agira n’icyo avuga ku bihuha byasohotse mu kinyamakuru IGIHE gikorera Leta ya Paul KAGAME, ko ibyanditswe nta gaciro bikwiye guhabwa ndetse ko nta n’uwabisubiza kuko ari uburyo leta ya Paul KAGAME ikora igamije kurangaza abantu no kabacamo ibice nkuko isanzwe ibigenza.

Inama yabaye mu mwuka mwiza wa kivandimwe ndetse na bamwe mu bari barasezeye mw’Ihuriro umwaka ushize bakaba baragarutse gukomeza urugamba biyemeje.

RNC Belgique

Saleh KARURANGA

Buruseli

5 COMMENTS

  1. sha murarasa nk’impunzi kabisa ahahahahahahhaha
    ngaho nimukomeze nimuruha tuzabazana nkabandi bose bava ishyanga

  2. Courage sha, nizibika zari amagi!!! Nabura urabona abana b,u Rwanda bahagarariwe mu bwoko!!! Ntabwo ndebye amazuru nuko mbazi. Mukomeze kandi mutaryaryana!!!

Comments are closed.