Inama y’ishyaka PDP-IMANZI ku wa 08 Ugushyingo 2013 i KIBAGABAGA

    Nk’uko twabitangarije Abanyarwanda muri rusange, no mu buryo bw’umwihariko abarwanashyaka, inshuti n’abakunzi b’ishyaka PDP-IMANZI kimwe n’umuryango mpuzamahanga ubwo twageraga i Kigaki, kuwa 21 Kamena 2013, dukomeje urugendo twatangiye rwo kugeza Abanyarwanda ku mpinduramatwara ikozwe mu mahoro no muri demukarasi.

    Nyuma y’amezi atatu tumaze muri ubwo butumwa, twishimiye gutangariza Abanyarwanda, abarwanashyaka, inshuti n’abakunzi ba PDP-IMANZI kimwe n’umuryango mpuzamahanga ibi bikurikira:
    –  Umubare w’abarwanashyaka uteganywa n’amategeko kugira ngo ishyaka rishobore gukoresha inama rusange irishinga ari na yo rishingiraho risaba kwandikwa no gukora ku mugaragaro, twawugejejeho ndetse turawurenza. Ibyo bitugaragariza inyota Abanyarwanda benshi bafitiye impinduramatwara bashyigikiye basezeranyijwe n’ishyaka ryacu PDP-IMANZI;
    –  Nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya, ubu ishyaka PDP-IMANZI rifite amategeko shingiro n’amategeko ngengamikorere azamurikirwa abarwanashyaka b’ikubitiro bakayemeza kandi bakayashyiraho umukono mu nama rusange ishinga ishyaka;
    –  Muri urwo rwego, tumaze gutera indi ntambwe ikomeye iteganywa n’amategeko y’igihugu cyacu. Twandikiye ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo dusaba uruhushya rwo guhuriza abarwanashyaka b’ikubitiro ba PDP-IMANZI mu nama ishinga ishyaka ku mugaragaro. Iyo nama turayiteganya ku italiki ya 08 Ugushyingo 2013, ikazabera mu kagari ka KIBAGABAGA, umurenge  wa KIMIRONKO, akarere ka Gasabo;
    – Turashimira inzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’igihugu cyacu zakoze neza inshingano zazo ziduha ibyangombwa byadushoboje gukora umurimo tubamurikiye uyu munsi, ziduha amakuru ku mikorere y’inzego z’igihugu;
    – Turashimira abavandimwe bacu b’Abanyarwanda; by’umwihariko abarwanashyaka b’ikubitiro ba PDP-IMANZI bitanze batizigama kugira ngo ishyaka ryacu ribe rigeze ku ntera tumurikiye Abanyarwanda n’umuryango mpuzamahanga uyu munsi;
    –  Mu gusoza, turasaba Abanyarwanda b’ingeri zose kudushyigikira mu mugambi w’amahoro arambye twemeza ko azava mu biganiro byaguye bizahuza Abanyarwanda b’ingeri zose, bikarangwa n’ukuri gusesuye ku mateka ababaje y’igihugu cyacu n’abagituye, ubutabera bureshyeshya Abanyarwanda bose kandi bwubahiriza amategeko y’igihugu cyacu, amahame rusange y’amategeko n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono, imbabazi n’ubwiyunge nyakuri ishyaka PDP-IMANZI twimirije imbere.
    Iyi ni intangiriro, amarembo arafunguye,  murakaza neza mu ishyaka ryanyu PDP-IMANZI.
    Bikorewe i Kigali, kuwa 26 Nzeli 2013
    KARANGWA SEMUSHI Gérard
    Perezida w’Agateganyo w’Ishyaka