Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe amahoro ku isi yongeye kwihanangiriza inyeshyamba za M23 n’ibihugu bizifasha

Mu itangazo rigufi No SC/10736 AFR/2425 ryashyizwe ahagaragara n’umuyobozi mukuru w’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe amahoro ku isi Gérard Araud taliki 2 Kanama 2012 yagize ati: abanyamuryango bagize Inama y’Umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro ku isi taliki 30 Nyakanga bagejejweho inyandiko n’intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru muri Congo akaba n’ukuriye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri Congo (MONUSCO) bwana Roger Meece, iyo nyandiko igaragaza uko ibintu byifashe ubu mu burasirazuba bwa Congo by’umwihariko ku bitero bikorwa n’inyeshyamba za M23 harimo no kuba zikangisha ko zizatera umujyi wa Goma.

Yakomeje agira ati: abanyamuryango b’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe amahoro ku isi n’ingufu nyinshi baramagana ibitero bikorwa n’inyeshyamba za M23 bakaba banasaba ko zihagarika byihutirwa iteza ry’umutekano muke harimo n’umugambi wo gutera umujyi wa Goma. Ati abagize Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe amahoro ku isi barasaba M23 hamwe n’imitwe yitwara gisirikari guhagarika ibikorwa byo guhohotera ikiremwa muntu harimo gufata kungufu abagore n’abakobwa, kwinjiza abana mu gisirikari.

Iyo nama kandi irahamagarira inzego zose gukurikirana no kureba uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu buhutazwa ababikora bakaba bagomba kuryozwa ibyo byaha. Komiseri w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kubahiriza ikiremwamuntu Navi Pillay akaba aherutse gushyira ahagaragara urutonde rw’abasirikari bakuru batanu bafite aho bahuriye n’ibikorwa bihohotera abasivili: Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruvuga Bosco Ntaganda, Sultan Makenga, Baudouin Ngaruye, Innocent Zimurinda hamwe na Innocent Kaina.

Yanavuze ko abanyamuryango b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe amahoro ku isi bashyigikiye ibiganiro biherutse gukorwa hagati ya Kagame na Kabila banashyigikira ko bikomeza ndetse bikanakorwa mu rwego rw’akarere kose aho yakomoje ku nama y’akarere iteganyijwe i Kampala mu Bugande taliki 7 Kanama. Yanavuze ariko ko abanyamuryango b’Inama y’umuryango w’Abibumbye ishinzwe amahoro ku isi bamagana bivuye inyuma inkunga izo arizo zose ziturutse hanze zihabwa umutwe wa M23 inasaba ko byahita bihagarara. Yavuze ko uwo muryango uhamagarira ibihugu byo mu karere gufatanya na Congo guhagarika no kuvanaho burundu ibikorwa bya M23. Yavuze kandi ko abanyamuryango b’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe amahoro ku isi bashyigikiye byimazeyo ibikorwa bya MONUSCO mu burasirazuba bwa Congo cyane cyane i Goma harimo n’uburyo igerageza gushyigikira guverinoma ya Congo mu kurinda abasivili bavanywe mu byabo n’ibikorwa by’inyeshyamba. Iyo nama kandi ngo irahamagarira impande zose gukorana na MONUSCO ikanamagana abayigabaho ibitero.

Itangazo nk’iri ryaba risobanuye iki?

Tumaze gusoma iri tangazo twakubitiye hirya no hino dusoma inkuru zinyuranye zimaze iminsi zandikwa ku bitero bigabwa n’inyeshyamba za M23 maze dusanga hafi 99% by’izo nkuru byemeza ko u Rwanda ruri inyuma y’ibyo bitero n’ubwo rugerageza kubihakana. Twanasanze amakuru make aherutse gutangazwa muri iki cyumweru kirangira nayo avuga ko igihugu cy’Ubugande cyaba gifite ingabo mu burasirazuba bwa Congo zikaba zifatanya na M23. Kuba u Rwanda rufasha uriya mutwe byo ni ndakuka kuko byanemejwe na za raporo zinyuranye harimo n’iz’Umuryango w’Abibumbye n’ubwo u Rwanda rubihakana nyamara ibimenyetso byaragaragajwe dore ko n’imyitozo ihabwa abasirikari bitegura kujya gufasha uriya mutwe ibera ku butaka bw’u Rwanda kandi guhakana ntibibuza ukuri kuba ukuri.

U Rwanda rurakora uko rushoboye ngo ruburizemo ibikorwa by’iriya raporo rukoresheje uburyo bunyuranye : kuvuga ko uwari uhagarariye Ubuholandi mu Rwanda wacyuye igihe yaratangaje ko u Rwanda rutarwanira muri Congo kandi ngo akanashima ko u Rwanda rwamaganye iyo raporo ; gukoresha minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo mu gusobanura no kwerekana ko raporo za Loni nta gaciro zifite ; gukoresha ibinyamakuru bya leta nka The New Times n’Imvaho nshya mu gusebya umwe mu bashyize ahagaragara ziriya raporo ariwe Steve Hege.

Kuba umunyamakuru nka Faith Mbabazi, umugore w’umuswa mu itangazamakuru ariko ukoresha mu itangazamakuru ry’u Rwanda ububasha yahawe ku mpamvu zumvikana nk’umugore dore ko yanahawe ku buryo budasobanutse kuyobora igice cya ORINFOR gishinzwe ibya radiyo. Ni ishyano kuri leta ikoresha abantu nk’aba bazwiho ubuswa bwo mu rwego rwo hejuru mu bikorwa nka biriya dore ko uyu mugore azwiho kuba ari umwe muri nyirabayazana zanegekaje itangazamakuru mu Rwanda abenshi bemeza ko rigeze aharindimuka cyane cyane irya leta. Uyu mugore se koko ni we leta ya Kigali ibona akwiye kuyihagararira mu gusebya abakozi ba Loni bizwi ko yananiwe akazi k’itangazamakuru agahabwa kwica agakiza ari nabyo ashoboye muri ORINFOR ?

Kuba Umuryango w’abibumbye ukomeza gutunga agatoki u Rwanda n’ubwo muri iri tangazo wirinze kuruvuga mu izina ndetse ukanavuga ko wamagana ibikorwa byarwo byo gufasha inyeshyamba za M23 ni ikimenyetso cyerekana ko uko byagenda kose Kagame adashobora kwigobotora ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyoko muntu biregwa uriya mutwe nk’uko Charles Taylor yananiwe kwigobotora ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byakozwe n’inyeshyamba za LUF muri Sierra Léone zifashijwe n’uwahoze ari perezida wa Liberia Charles Taylor.

Ibi bikaba bivuze ko uko byagenda kose, igihe byafata icyo aricyo cyose Kagame azakurikiranwa byanze bikunze. Keretse rero ahisemo inzira y’ubusamo bityo ntazaryozwe ibyo byaha. Kuba inyeshyamba ashyigikiye zafata Kinshasa ngo abone uko ahunga ibyo byaha nabyo ntibishoboka kuko ubu arimo kurwana n’amahanga kandi turibuka ko muri za 1998 yashatse kwigarurira Kinshasa bikamunanira kubera ibikorwa by’ingabo za Angola, Zimbabwe na Namibia zatabayeicyo gihe iza Laurent Kabila zirukanye ingabo za Kagame muri Congo. Ubu rero sibwo byashoboka kuko isi yamaze no kumuha akato. Na n’ubu kandi Umuryango w’Abibumbye urahamagarira ibihugu byo mu karere gufatanya na leta ya Congo guhashya ziriya nyeshyamba. Amaherezo rero bikaba bizakorwa nk’uko byakozwe icyo gihe dore ko noneho na Loni isa n’ibishyigikiye. Tukaba kandi twarigeze kubagezaho iby’izi ngabo bivugwa ko zaba zaramaze gushinga ibirindiro muri kiriya gihugu tukaba dushakishiriza kubura hasi no hejuru ngo tumenye ibyazo tubibagezeho mu magambo arambuye.

Twanabagejejeho uburyo iriya ntambara yatangiye n’uburyo ari nyirabayazana w’iherezo ry’ubutegetsi bwa Kagame. Abarambirwa vuba bararambiwe kuko hari abifuza imishyuhira ariko nyamara igitekerezo kiracyari cya kindi : iriya ntambara niryo herezo ry’ubutegetsi bwa Kagame. Abarambiwe nimurambirwe ariko mwibuke ko ibishyushye byotsa amatama. Mu gihe gikwiye muzabona ubutegetsi bwamunzwe buhirimye nk’uko mubona igiti cyamunzwe gihagaze gihirima izuba riva ntawe ugikozeho. Ibi kandi ibimenyetso bimwe byatangiye kugaragara kuko bitigeze bibaho ko ibihugu bifasha u Rwanda bifatira rimwe ibyemezo bikarishye nka biriya.

Kagame na Mushikiwabo bakomeza kubeshya abanyarwanda ko ntacyo bitwaye nibikomereze ariko banibuke igihe leta y’abatabazi yafatirwaga ibihano n’ibihugu by’amahanga uko byayigendekeye. Igihe cy’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR n’umuyobozi wayo Kagame n’abandi bacanshuro bayo kigeze mu minsi yacyo ya nyuma. Abari mu nzira n’abarangaye bigireyo igiti cyamunzwe kitabagwira.

Rwanda in Liberation Process

4 COMMENTS

  1. ariko abo mwita abasazi muzi aho bakuye igihugu cyacu mujye mureka kwikoreza umutwaro undi muntu mwe mwawunaniwe congo na ONU Byananiwe inshingano yazo nonene barashaka kuzitura ku Rwanda ahubwo bagiye kuhasebera wambwira ute igihugu gikubye uRwanda incuro mirongo inane nizindi kinanirwa inyeshyamba zitarenze ibihumbi bingahe ahubwo kikazana amatiku kugihugu cyitekaniye nku Rwanda niba bashaka inkunga zo kubafasha kurwanya uyu mutwe wa M23 Babicishije munzira zemewe bakareka gupfunda umutwe kunkuta za bloc

  2. njye mwanyobeye nkumuntu utuka umunyamakuru mugenziwe aho kumugirinama naho yaba yakoze ikosa urutse ko Mbabazi ni umunyamakuru uri qualified azi icyogukora simwe mumwigisha uko akora amakuru ntimwiganye kdi ntiwamwigishije ahubwo mwe mufite inyungu na mahaho mugusebya kdi ntacyo muzageraho murirukanga inyuma y’umuyaga tuzaterimbire mwabyanga mwabyemera no comment tuziyubaka twiyubake gukora turabishoboye aburugambo bazaceceka nibaruha kandi vuvuzera ntacyo zikanga Amavubi.Rwanda ufite agacirooooo,………

  3. Urwanda rwaba ruri muri congo,ni kunyungu z’urwanda.rere ubu dusigaye dutekereza kubyo muduha(burya,1994, si buna),turamushyigikiye.oyeee…

Comments are closed.