Indege igihanurwa Inkotanyi zanyiciye umuryango, abatutsi bari bataricwa.

Mu ijoro ryo ku ya 7 rishyira iya 8 Mata 1994 niho abasirikare ba FPR Inkotanyi bari bavuye ku Kimihurura muri CND binjiye mu nzu iwacu bica urwagashinyaguro abo bahasanze bose. Umuto muri bo, Isabelle, yari agiye kuzuza imyaka 6 (umugufi imbere ku ifoto).

Iryo joro n’ayakurikiyeho, inkotanyi zishe imiryango myinshi y’abahutu bitwaga ko “bize” (iyo zashoboye gufata) mu gace kose ka RUKIRI. Icyo gihe ubwicanyi bw’abatutsi ntibwari bwagatangiye.

Inkotanyi zatangiye kwica abantu i Remera nyuma y’amasaha makeya indege iguye. Ubwo bwicanyi hamwe n’ihanurwa ry’indege ni byo byakongeje ikiswe génocide yakorewe abatutsi mu gihugu cyose.

Imirambo y’abacu, yabanje gukusanyirizwa mu byobo rusange hanyuma mu myaka yakurikiyeho yaje kuhavanwa ijyanwa mu nzibutso aho yavanzwe n’iy’abatutsi ubu nayo yitwa iy “Abatutsi bazize génocide”.

Jye nibaza niba Kagame ajya yibuka ko muri bariya avuga ko ariho yunamira harimo n’abo we ubwe n’ingabo ze biyiciye. Ese iyo abyibutse cyangwa abitekereje yumva ameze ate?
Imyaka 25 irashize abacu bagiye ntuzabibagirwa.
Tuzahora tubibuka.
We miss you so much!

Nadine Claire KASINGE

1 COMMENT

  1. Ihangane Claire Kainge !!! Papa wawe yari intwali kandi yri yarakoreye kimwe n’ abandi ba cadres bose bazizie Inyenzi-Nkotanyi !!! Izi Nyenzi-Nkotanyi ibyo zakoze ntaho bitaniye n’ ibara ryakorewe ubwoko bw’ Abahutu b’ i Burundi muli i972, ubwo intwaramiheto z’ Ubwoko bw’ Abarundi zibasiye umuhutu wese war warangije ama shuli yisumbuye wese zikabica !!!!! Abarokotse ni bacye cyane icyo gihe bugaga mu mahanga!!!! Na n’ ubu kandi izo nyenzi-nkotanyi urabona ko zirimo gukora indi “genocide” ya kamwe kamwe bicisha rubanda inzara !!!

Comments are closed.