INDWARA Y’ UBWOBA MU BANYARWANDA

    Mu gihugu cyacu cy’u Rwanda hashize imyaka hafi 60 haranzwe ibibazo bya politike bitandukanye biturutse ku moko, imiyoborere mibi ndetse n’uturere, bikaba byarazanye urwikekwe n’ubwoba mubantu. Guhera intambara z’urudaca zatangira muri 59 ubwo umubare munini w’abantu bahungaga kubera ubwoko bwabo, ugakomeza muri 62 n’indi myaka yakurikiyeho, kugeza n’uyu munsi abantu bagipfa bagihunga kubera impamvu z’ubwoba budashira bwabaye akarande. Nta gihe umunyarwanda atirutse imisozi n’amahanga, nta gihe ababyeyi batapfakaye, nta gihe abana batabaye impfubyi kubera akarengane ku mpamvu z’amaherere, nta gihe abantu batangaye.

    Kuri iki gihe byo birakabije kuko nta bantu bashobora gushyira ibitekerezo byabo ahagaragara ngo bubake igihugu mu bumwe, uvuze aricwa cyangwa akabuzwa uburenganzira bwe, kandi ntanarimwe igihugu cyatera imbere abaturage bacyo badafite ukwishyira ukizana, badatanga ibitekerezao byabo uko babyumva. Iyi gahunda ndende niyo iranga imiyoborere ya Leta y’uRwanda kuva cyera kugeza n’ubu. Ese niba umuntu azira ko atandukiriye mubyo avuze kuri Leta, byaba bitandukaniye he na Leta y’igitugu kandi mu bihe tugezemo imiyoborere myiza ni ishingira ku bitecyerezo binyuranye biturutse mu baturage, bigamije ugushyiraho za politiki zubakiye ku bitecyerezo bya rubanda ? Aho kuvutswa uburenganzira bwose ngo umuntu yavuze! Umunyarwanda azatuza ryari ? Ibyo nibyo bidindiza igihugu cyacu u Rwanda aho gutera imbere, cyane cyane twebwe abato ntabwo twashobora kugera kure n’izo nzitizi zose kandi aritwe Rwanda rwejo.

    Uko numva byakemuka nk’urubyiruko, igihe inyungu z’umuturage zizahabwa agaciro, agahabwa uburenganzira busesuye bwo gutanga ibitekerezo bye uko abyumva, igihe nta munyarwanda numwe uzaba afite ubwoba bwo kutaniganwa ijambo mu bitekerezo bye byiza byubaka bizamura igihugu munzego izo azizo zose ntawe usubijwe inyuma, igihe umunyarwanda azarebera mugenziwe mundererwamo y’ubunyarwanda aho kumurebera muy’ubwoko n’akarere, igihe ntamuntu uzaba wikanga kuryozwa ibye kubera ko haricyo atemeranyaho n’ubuyobozi, igihe abantu batazaba bafite ubwoba bwo kwicwa kubera ibitekerezo byabo, nibwo u Rwanda ruzisana rukaba igihugu umuntu wese yisangamo, n’ibindi bihugu bikaboneraho urugero.

    Kugirango bigerweho, ni uko urubyiruko rwafata iya mbere rugatinyuka, rukanga kuvugirwamo, rukitegura ingaruka zakomoka kukwitandukanya n’icyabuza abaturarwanda ukwisanzura.

    Erega n’ubusanzwe umunyarwanda yarasanganwe ubupfura, ntidukwiye rero kuburyozwa kumpamvu z’ubwoba budutera kuterekana ukuri kandi ukuzi neza, ibyo ntaho byatugeza ntanicyo twazasigira abazadukomokaho kuko umurage mwiza ni umusingi w’amahoro arambye, n’abazavuka ntibazatugaye. Leta ya FPR nireke rero urubyiruko rutange umusanzu warwo mu kubaka u Rwanda mu bwisanzure. Si byiza ko ibintu bigera aharindimuka, nibihinduke, amazi atararenga inkombe.

    N. Françoise