Ingabire Marie Immaculée: BIRENZE UBWIKANYIZE BW’AGATSIKO

Ingabire Marie Immaculée

Mu gihe abaturage mu Rwanda babura amazi amezi n’amezi agashira batakamba ntawubumva, mu gihe ibitaro, amashuri n’inganda bibura amashanyarazi ubuzima bugahagarara akazi kakangirika, abambari ba FPR barataka rimwe gusa mu kanya nk’ako guhumbya REG igakoma yombi ikaba irawuboherereje.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2019 ubwo Ingabire Marie Immaculée yaburaga umuriro ntabashe gukurikirana ibikorwa bya Rwanda Day, yikojeje kuri Twitter avuga ko yabuze umuriro kandi akeneye gukurikirana Rwanda Day yaberaga i Bonn mu Budage. REG (iyahoze ari ELECTROGAZ) yahise imubaza ngo aherereye ahagana he?

Mu gihe abandi bari mu Bugesera nabo badafite umuriro bahise bigana inkoko iri iwayo gushonda umukara, nabo babwiye REG ngo nibahe umuriro, ibasubiza ibannyega ngo bihangane.

Mu kanya gato gashoboka, ikigo Gishinzwe Amashanyarazi mu Rwanda (REG) cyahise cyoherereza umuriro Ingabire Marie Immaculée, abo mu Bugesera bo, kimwe n’abandi Banyarwanda badafite gisegura, bakomeza kwibera mu kizima. Birumvikana kandi ko niba umuriro wari muke REG ikawusaranganya muri ayo masaha, kugira ngo aho Ingabire Immaculée atuye bawusubizwe atari igihe cyabo, byasabaga ko hagira abandi bawakwa.

INGABIRE IMMACULÉE AZWI ATE?

Ingabire Marie Immaculée uretse kumenyekana nk’umuyobozi wa Transparency International igisata cy’u Rwanda, ni umwe mu bakada ba FPR uvuga rikijyana mu gisata cya FPR Inkotanyi yitwa INFOCOM (Information & communication), ishinzwe kugambanira abantu b’ingeri zinyuranye ibatangaho amakuru apfuye kandi abacisha umutwe.

Iyi INFOCOM kandi ni nayo igena ubuzima bw’ibitangazamakuru n’abanyamakuru mu Rwanda (ifatanije na OGS ari nayo iyigenera ingengo y’imari), iyi INFOCOM kandi ni nayo ishyirisha abantu ku rutonde rw’akaga bita Liste noire / Black list.

Akarusho kuri Ingabire akaba umwe mu bazi gutukana bihanukiriye ku mbuga nkoranyambaga, ku rwego rumwe n’abahezanguni Tom Ndahiro na Albert Rudatsimburwa, kandi bose bakiyoberanya bakoresheje accounts nyinshi baziranyeho.

Ingabire Immaculêe ayoboye kandi ishami rya Transparency International Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarangane, aliko we agafasha u Rwanda guhishira ibyo byose, kuko raporo asohora ahora yemeza ko nta karengane na ruswa birangwa mu Rwanda, bityo rugahora mu myanya myiza y’ibihugu ntangarugero mu kurwanya ruswa

IKIMENYETSO KU KWIKUBIRA

Niba umuntu utanakanganye, woroheje nka Ingabire Marie Immaculée ategeka REG kumwoherereza umuriro ikawaka abandi kandi benshi, nta gitangaza cyaba kirimo ko abakomeye kumurusha bahamagara umujyi wa Kigali cyangwa izindi nzego zifata ibyemezo bakazitegeka gusenya business ya Kanaka kugira ngo bayigarurire, guteza cyamunara imitungo ya nyiranaka kugira ngo bawugure, no kwirukana abaturage aho basanzwe batuye bahabeshyera ngo ni amanegeka, kugira ngo bakunde bahigarurire.

Umusomyi wa The Rwandan

Kigali