Ingabire yahawe ijambo rya nyuma n’urukiko rw’ikirenga ngo agire icyo yongera ku bujurire bwe no ku bujurire bw’ubushinjacyaha.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Nyakanga 2013 ku cyicaro cy’urukiko rw’ikirenga hakomeje urubanza rwa Ingabire Victoire umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ufugiwe impamvu za politiki. Muri uru rubanza rurimo gusatira umusozo warwo Ingabire n’abamwunganira bakaba barimo guhabwa ijambo rya nyuma ku bijyanye n’ubujurire bashyikirije urukiko ndetse no ku bujurire bwatanzwe n’ubushinjacyaha bwa leta ya Kigali.

Muri iri jambo risoza Ingabire akaba yibukije urukiko ko rwazirikana uburyo ubushinjacyaha bwirengagije ibijyanye n’amasezerano leta ya Congo Kinshasa yari yaragiranye na leta y’uRwanda ku bijyanye n’abahoze mu mitwe irwanya leta ya Kigali. Aya masezerano akaba yaremezaga ibijyanye n’ukudakurikiranwa ku bahoze muri iyo mitwe usibye ababa baragize uruhare muri genocide , ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu .Ingabire akaba yabwiye urukiko ko aya masezerano yirengagijwenkana hagamijwe kureba uburyo bamugerekaho icyaha gusa.

Ingabire yagarutse ku buryo ubushinjacyaha bwanirengagije amasezerano leta y’uRwanda yagiranye na leta y’Ubuhorandi ku byaha Ingabire yakekwagaho kuba yarakoreye hanze y’ubutaka bw’URwanda ; ku bimenyetso byari byavuye mu gihugu cy’ubuhorandi ibihugu byombi byari byumvikanye ko ibyo bimenyetso byagombaga gukoreshwa ku cyaha cy’iterabwoba gusa ariko urukiko rukuru rukaba rutarabyubahirije ahubwo rugakora agashya rubikoresha ku cyaha gishya ubushinjacyaha butigeze buregera urukiko, uregwa nawe atigeze anabazwaho cyangwa ngo agire umwanya wo kukisobanuraho haba mu bugenzacyaha mu bushinjacyaha ndetse n’imbere y’umucamanza, nkuko biteganywa n’ingingo ya 64 y’imiburanishirize y’imanzashinjabyaha.

Ingabire yabwiye urukiko ko mu rubanza rwe ihame ry’ukudasubira inyuma kw’itegeko naryo ritubahirijwe. Yanibuikije ko no mu mikirize y’urubanza rwe bigaragara ko hari aho urukiko rwagiye rubura mu mategeko ahana y’u Rwanda iryishwe hanyuma aho kugirango rwemeze ko ari umwere rukiyambaza za « doctrines »hagamijwe gusa kureba uko yahezwa mu buroko nkuko leta ya Kigali ibyifuza.

Ikindi Ingabire Victoire yagarutseho muri iri jambo ryo gusoza n’uburyo urukiko ndetse n’ubushinjacyaha birengagiza imvugo z’abo baregwahamwe aho nabo bivuguruza bakavuga ko nta mafaranga Ingabire yigeze aboherereza,ko umutwe w’ingabo uvugwa n’ubushinjacyaha batawuzi ko utanabayeho, nyamara ubushinjacyaha bugahindukira bukavuga ko yaguze intwaro zo kuwuha kandi utarabayeho !

Ingabire yanagarutse ku nenge z’inyandiko za e mail ubushinjacyaha bubeshya ko yagiye yoherereza abo baregwahamwe atanga urugero rwa ‘e mail’ ebyiri yeretse urukiko ubushinjacyaha bwemeza ko imwe ari foto kopi « photo copie » y’iyindi nyamara wareba ku mutwe wizo ‘e mails’ zombi imwe ugasanga amasaha n’ itariki byanditse mu cyongereza cyivanze n’igifaransa indi ugasanga yanditse mu gifaransa gusa ,kandi nyamara ubushinjacyaha bukemeza ko izo e mails zavuye muri ‘boite e mail ’ imwe !

Iri jambo ryo gusoza Ingabire yari yatangiye none akaba azarisoza ku munsi wejo mu gitondo maze abamwunganira nabo bagahabwa umwanya. Nkuko Ingabire n’abamwunganira bari babisabye urukiko bifuza ko rwareba uko rwongeraho umunsi umwe kugirango abacamanza bazajye mu birihuko bazatangira mu ntangiririro z’uku kwezi kwa Kanama urubanza rwarangije gusozwa, uyu munsi urukiko rwamenyesheje ababuranyi bose ko kuwa gatatu urubanza ruzakomeza ariko rukazatangira saa munani z’amanywa kuko mbere ya saa sita ngo icyumba gisanzwe kiburanishirizwamo kizakorerwamo indi mirimo.

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agateganyo

5 COMMENTS

Comments are closed.