Ingabire yatangiye gupangirwa ibyaha akivuga ko azaza gukorera politiki mu Rwanda.

Kigali kuwa 16 Gicurasi 2013-Umutangabuhamya wo ku ruhande rwa Ingabire Victoire aremeza ko ibyaha aregwa byahimbwe nyuma yo kumenya ko agiye kuza gukorera politiki mu Rwanda.

Umutangabuhamya urukiko rwise AA mu rwego rwo kurinda umutekano we ,niwe wihariye umunsi wose aho yasobanuye ukuntu Ingabire Victoire Umuhoza yagambaniwe agahimbwirwa ibyaha byo gukorana na FDLR hifashishijwe uwitwa Uwumuremyi Vital. Uyu mutangabuhamya akaba yabwiye urukiko ko mu mwaka wa 2009 ubwo nawe yari mu nkambi ya Mutobo yakirirwagamo abatahukaga muri FDLR mbere yuko basubizwa mu buzima busanzwe haje abagabo ba batatu baturutse i Kigali bakakirwa nundi muntu wabwiwe urukiko hakoreshejwe uburyo bwo kwandika ariko abari bari mu cyumba cy’iburanisha bakaba batabashije kumenya uwo ariwe ,maze abo bantu babonanira na Vital Uwumuremyi mu nzu uriya mutangabuhamya nawe yarimo, bereka Vital ifoto yari ku kinyamakuru bari bafite bamubwira ko nyiri iyi foto ari Ingabire , Umuyobozi wa FDU-Inkingi ngo ugiye kuzaza gukorera politiki mu Rwanda.Ubwo ngo nibwo bamubwiye ko bifuza ko yabafasha kuzamushinja ko akorana na FDLR ndetse akazanashaka n’abandi bazabimufashamo. Ubwo ngo abo bantu basinyiye Vital Uwumuremyi sheki y’amafaranga ibihumbi magana atatu (300 000frw) ngo atangire ako kazi.

Nyuma yo kumva ubu buhamya impande zose zirebwa n’uru rubanza ndetse n’abacamanza babajije ibibazo bitandukanye uyu mutangabuhamya hagamijwe kumva no gusobanukirwa neza iby’ubu bubuhamya , gusa igihe cyabaye gito ibibazo byose byagombaga kubazwa uyu mutangabuhamya ntibyarangira maze Urukiko rw’Ikirenga rufata icyemezo ko ibibazo byari bisigaye byazabazwa ku munsi wejo.

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agateganyo