Ingabo za Congo ngo zizisubiza Goma niba M23 irengeje igihe yahawe cyo kuyivamo

Photo:Umugaba mushya w’ingabo za Congo zirwanira ku butaka, général François Olenga

Muri Congo, umutwe wa M23 uracyagenzura umujyi wa Goma kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Ugushyingo 2012, nabibutsa ko amasaha 48 uwo mutwe wahawe n’abakuru b’ibihugu bari bateraniye i Kampala arangira kuri uyu wa mbere.

Umugaba mushya w’ingabo za Congo zirwanira ku butaka, général François Olenga aremeza ko niba M23 itavuye i Goma nk’uko biteganijwe, ingabo za Congo zizagaba ibitero byo kuyirukana muri Goma. Uwo musirikare mukuru ntabwo yasobanuye niba ibyo bitero byo kwirukana M23 bizatangira igihe cy’amasaha 48 cyahawe M23 kikirangira kuri uyu wa mbere. Akomeza avuga ko ibintu byose byarangije gutegurwa i Minova, ngo abasirikare bose ba 8ème région bari mu myanya yabo, kandi avuga ko abasirikare barenga 500 bakoze ibikorwa by’ubusahuzi no gufata abagore ku ngufu batawe muri yombi.

Umukuru wa gisirikare wa M23, Sultani Makenga, yamenyesheje ko M23 itemera ibyasabwe uwo mutwe n’abari bateraniye mu nama y’i Kampala aho ku wa gatandatu bahaye umutwe wa M23 kugeza kuri uyu wa mbere ku mugoroba kuba yavuye mu mujyi wa Goma.

Sultani Makenga yagiye i Kampala mu biganiro. Ariko mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku cyumweru i Goma yatangaje ko atemera ibyasabwe byo kuva muri Goma mu masaha 48, ari avuga ko ingabo ayoboye zishobora kwemera kuva muri Goma. Ngo kuri we ngo kuva muri Goma si ikibazo ngo n’ubundi ntabwo bashakaga gufata Goma ahubwo ni Leta yabashotoye. Umuyobizi wa politiki wa M23, Jean Marie Runiga we avuga ko M23 itazava muri Goma imishyikirano na Leta ya Congo idatangiye. Kandi ngo iriya tariki yo kuva muri Goma yavugiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu ntabwo ifite agaciro kanini kuko M23 ntabwo yari muri iyo nama.

I Goma, nta ntambara iharuka kuhaba kuva ku wa kane ushize, ariko ingabo za Congo zishinze ibirindiro mu mijyi wa Minova, mu birometero nka 15 mu majyepfo uvuye i Sake ngo ziriteguye.

Amakuru ava i Kinshasa aravuga ko abacamanza bagera kuri 22 bahungishijwe na MONUSCO ibajyana i Kinshasa bahunga kuba bagirirwa na M23 mu mujyi wa Goma.

Ubwanditsi

2 COMMENTS

  1. Nimwirebere noneho inkuru FPR izanye. Ngo FDLR yateye, ariko ngo barwanye n’abasirikari b’u Rwanda (RDF) ngo nuko bamwe BASUBIRA CONGO abandi BATATANIRA MU RWANDA. Reka rero mbabwire FPR izabeshye abandi ariko ntizongere kubeshya abanyarwanda.

    Muri make icyo bashaka iyo bavuga ko hari ABATATANIYE MU RWANDA, ni ukugirango NGOGA na KAGAME bongere bakore kuri nza ngirwa FDLR nka: Vital UWUMUREMYI, Jean-Marie Vianney KARUTA, Tharcisse NDITURENDE, n’abandi. Hanyuma babakoreshe bavuge ko bafatiwe mu Rwanda. Ubu ikivugwa n’ uko KAGAME yateguye IMYIGARAGAMBYO i Kigali yo KWAMAGANA CONGO, MONUSCO n’IBIHUGU by’AMAHANGA.

    Ngewe nikundira MATATA, mureke dushyire hamwe twamagane IKINYOMA. Nizere ko LAMBERT MENDE nawe ukuri yakumenye.

    RWANDA WARAGOWE

    Link ku nkuru:
    link ya Reuters:
    http://www.reuters.com/article/2012/11/27/us-congo-democratic-rwanda-idUSBRE8AQ0GE20121127

Comments are closed.