Ingabo za Congo zateye inkambi ya Kanyabayonga yarimo aba FDLR bashyize intwaro hasi

La Forge Fils Bazeye, umuvugizi wa FDLR

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kanyabayonga muri Congo aravuga ko mu gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 25 Gicurasi 2015, abasirikare ba Congo (FARDC) bazindutse bashaka gushyira mu makamyo abasirikare ba FDLR n’imiryango yabo babaga aho i Kanyabayonga, abaFDLR banze kujya mu makamyo kuko ngo batinyaga ko bajyanwa mu Rwanda ku ngufu kuko hari hamaze iminsi ibikorwa byo kubakangurira gutaha mu Rwanda.

Mu gihe abaFDLR bangaga kujya mu mamodoka, ingabo za Congo ngo zakoresheje kurasa ku ba FDLR n’imiryango yabo irimo abana n’abagore, ku buryo bivugwa ko abagera kuri 6 bakomeretse bajyanwa kuvurirwa i Goma na MONUSCO naho abandi bataramenyekana bahasiga ubuzima abandi bahungira mu nkambi ya MONUSCO.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa FDLR, Bwana La Forge Fils Bazeye ngo imodoka zari zije gupakirwamo izo mpunzi zigera kuri 379 nizo ngo FARDC yakoresheje ijyana imirambo y’abapfuye ahantu hataramenyekana mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Ubwanditsi

25/05/2015