Ingabo za Congo zimwe zavuye muri Goma zitarwanye

Amakuru aturuka mu mujyi wa Goma kuri iki cyumweru aravuga ko ingabo za Congo zavuye mu mujyi wa Goma zerekeza mu gace ka Sake, naho abayobozi bamwe n’intara ya Kivu y’majyaruguru nk’umuyobozi wayo ndetse n’abasirikare bakuru ba Congo bafashe ubwato berekeza i Bukavu mu majyepfo.

Umuvugizi w’ingabo za Congo muri Kivu y’amajyaruguru Lt Col Olivier Hamuli yavuze ko ingabo za Congo zavuye muri Goma zirinda ko hameneka amaraso menshi cyane cyane ku ruhande rw’abasivire.

Ku ruhande rw’inyeshyamba, umuvugizi wa M23, Lt Col Kazarama yavuze ko ingabo zabo zigeze i Munigi ariko ko nta gahunda zifite yo kwinjira muri Goma ahubwo zirimo kwigiza ingabo za Congo kure y’umujyi wa Goma. Ariko yihanije MONUSCO ayisaba kureka kubarasaho ahubwo ntigire aho ibogamira.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Kigali today aravuga ko ngabo za M23 zamaze gufata Kibati, ubu imirwano ikaba igeze Muningi mu byahi bya Congo kubazi ibyahi bya Gisenyi. Zimwe mu mpunzi ziri guhunga ngo ziravuga ko ingabo za M23 zamaze kugera mu mujyi nta masasu avuga ariko ingabo za MONUSCO zigerageza kwihagararaho. Ngo Colonel Mboneza uyoboye abarwanyi ba M23 avuga ko bihanangiriza ingabo za MONUSCO zikomeje kubanagaho ibisasu, akavuga ko Leta ya Congo igifite amahirwe yo kwemera imishyikirano bagahagarika gufata umujyi wa Goma, n’ubwo ngo yatangaje bategereje amabwiriza y’abayobozi bakuru.

Ku ruhande rwa MONUSCO yo ngo yari yiteguye kurwana ku mujyi wa Goma ifatanije n’ingabo za Congo, none ingabo za Congo zahunze bikaba bitazishobokera kurwana kuri Goma zonyine. Nabibutsa ko ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki ya 17 Ugushyingo 2012, kajugujugu z’intambara za MONUSCO zari zarashe ku ngabo za M23 ngo zizibuze gufata agace ka Kibumba ariko biranga. Abayobozi ba MONUSCO baravuga ko M23 ubu ifite ibikoresho bigezweko nk’imbunda z’imizinga za 120mm n’amataratara abona nijoro ngo bikaba bigaragaza ko hari igihugu cyibari inyuma.

Abayobozi ba Congo ba gisivire na gisirikare bahunga Goma bakoresheje ubwato bugana i Bukavu kuri iki cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2012

Abayobozi ba Congo bakomeje kuvuga ko M23 yafashijwe n’u Rwanda mu bitero byayo. Nk’umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende yatangaje ko abasirikare 4000 b’u Rwanda binjiye muri Congo, Julien Paluku Guverineri wa Kivu ya ruguru yavuze ko icyatumye ingabo za Congo zisubira inyuma ngo zarashweho bikomeye n’ingabo ziturutse ku ruhande rw’u Rwanda.

Hari amakuru avuga ingabo z’u Rwanda za batayo ya 211, iya 61, iya 69 na special forces zagize uruhere mu mirwano, umuturage utuye hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo yatangarije urubuga Veritas uko yabibonye yagize ati: ”… niboneye n’amaso yanjye imodoka za gisirikare za Land Cruzer n’amakamyo bitwaye abasirikare n’imbunda nyinshi, kandi nanabiboneye neza bambuka umupaka w’u Rwanda na Congo baciye mu Murenge wa Bugeshi, mu Akagari ka Butaka, hafi y’ishyamba ryo munsi ya Karisimbi aho bahitaga binjira muri Congo. Nabakurikiranye iminsi itatu kuva kuwa kane kugeza kuwa gatanu. Kuwa kane barinjiye, bamwe binjirira muri ako kagari, abandi banyura mu musozi wa Hehu, ubwo barasaga Position y’ingabo za Congo yari munsi y’Uwo musozi, nyuma ingabo z’u Rwanda zahise zizamura ku musozi wa Hehu imbunda nini ariyo zarimo zirashisha ingabo za Congo mukwigarurira Kibumba na Buhumba. Ku wa gatanu ku ya 16 Ugushyingo mu ijoro bucya ari kuwa gatandatu tariki ya 17 Ugushyingo 2012, abasirikari barenze ibihumbi bibiri b’abanyarwanda bambutse umupaka wa Congo baciye muri izo nzira nababwiye, abandi baca iruhande rw’umusozi wa Hehu aho bita muri Gitotoma, kandi bose bari bikoreye ibibunda byinshi, ndetse bakanabyikoreza abasore bari baraye ku irondo. Bahise mu gitondo cyo kuwa gatandatu barasa ingabo za Congo, mu gace ka Kibumba na Buhumba, bakoresheje ibibunda biremereye cyane, kandi bahafashe kuva mu ma saa ine z’amanywa bakaba barakomeje berekeza i Goma. Abanyarwanda b’aborozi batuye mu kagari ka Hehu na Mutovu, bose bagemuriye izo ngabo z’u Rwanda amata yo kunywa mu masaha ya saa sita mu rwego rwo kubashimira ko bafashe ako gace ka Congo, banabifuriza kugera i Goma amahoro…” yarongeye agira ati:”… Imirwano yo muri Congo ndimo nyikurikirana neza, nshobora no kubabwira amazina y’abantu bari mu isoko rya RUHUNDA muri Congo, ubwo Kibumba na Buhumba byari bimaze gufatwa kuri uyu wa gatandatu ku manywa, kuko amasasu yakomeje yerekeza KIRIMANYOKA, no mu nkambi y’abakongomani, iri hafi aho; imirwano ngo ikaba igomba guhita yerekeza Goma, ariko gahunda y’u Rwanda ngo ni iyo kubanza gufunga umuhanda uva i Sake nyuma na Masisi bakayifata, bityo umugi wa Goma bakawufungira imihanda, uwa Rutshuru n’uwa Sake, noneho uwo mujyi ugasigara hagati ugoswe n’ingabo za Kagame mu izina rya M23 bakajya babona kuwufata. Indege zakoreshejwe kuri uyu wa gatandatu ku ruhande rwa Congo ariko ntacyo byatanze, abanyarwanda barushije imbaraga abakongomani ku buryo bugaragara n’ubwo byagoranye umwanya utari muto…”

Ejo kandi kuwa gatandatu tariki ya 17 Ugushyingo 2012, inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi yarateranye isaba M23 guhagarika gusatira umujyi wa Goma, ndetse hasabwe ko abakuru bayo ndetse n’abayitera inkunga bafatirwa ibihano. Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Bwana Ban Ki Moon yahamagaye kuri telefone Perezida Kagame amusaba gusaba inyeshyamba za M23 guhagarika imirwano.

N’ubwo ingabo za M23 zitarinjira muri Goma ku mugaragaro, ariko hari abaturage ba Goma bavuga ko hari abasirikare ba M23 bamaze kugera muri Goma, bigaragare ko hashobora kuba hari ibiganiro byatuma M23 yinjira muri Goma mu mutuzo ibyumvikanyeho na MONUSCO. Kuri M23 umujyi wa Goma ufite agaciro kanini kuko uretse igitutu kuri Leta ya Congo, uwo mujyi ufite icyambu ku kiyaga cya Kivu, ufite ikibuga cy’indege ndetse n’umupaka n’u Rwanda, kandi ibyo byose byinjiza amafaranga ashobora gufasha M23 mu ntambara yayo cyangwa mu bindi bikorwa byayo bitandukanye.

Ikindi kivugwa n’uko Leta ya Congo ishobora kwemera imishyikirano kuko ingabo zayo zagaragaje intege nkeya ariko ikibazo gishobora gukomera kurushaho kuko byagaragaye bidasubirwaho ko Ingabo z’u Rwanda zivanze cyane muri iyi mirwano yo muri Congo bidasubirwaho

Uku kureka umujyi wa Goma ugafatwa ku buryo bworoshye bigaragaje intege nkeya za Leta ya Congo n’igisirikare cyayo, kuko n’utarize igisirikare ntabwo ashobora kumva ukuntu ingabo zifite kajugujugu z’intambara, ibimodoka by’intambara zishobora gusubira inyuma zitabuze amasasu ndetse muri izo kajugujugu cyangwa ibyo bimodoka by’intambara nta na kimwe kirashwe. Ibi bishobora gutuma M23 na Leta y’u Rwanda ishyekerwa igashaka gufata utundi duce nka Masisi.

Ikibazo gisigaye n’ukureba uko iki kibazo kiza kumera n’uburyo amahanga aribukitwaremo. Kuko ifatwa rya Goma bishobora kuba ari igitutu cya Perezida Kagame ku muryango mpuzamahanga mu gihe bizwi ko inama y’umuryango w’abibumbye izaterana mu minsi mike iri imbere ngo ifatire ibihano M23 n’abashinjwa kuyifasha.

Ubwanditsi

4 COMMENTS

  1. Reka mbabwire sha hariya hantu hose kugera zamasisi tuzi neza ko abacongomani babanyarwanda ariho baribatuye kuva mbere yokugabanya imipaka rero akenshi iyo abantu barwanira ukuri baratsinda, ureke amagambo yabanyamasyari turabizi neza ko kivu zombi arizabanyarwanda babanyecongo kuva kera, abacongo rero nibaguruke buvika na zakasavubu baturekere amahoro niba banze turabarasa bazane nabase tubarase…ikindi turashimira Israel ikomeje kudufasha muri yimirwano nubwo nayo intagondwa zaba parastina bakomeje kubashotora, Ikindi turashimira Urwanda na Uganda kuba bataraturashe nuko bazi ikibazo cyacu….bakaba bataradufungiye umupaka nubwo tuzi ko kagame wurwanda arumuperezida utajegajega …ubu iyo adufatira ibihano ntituba tugeze ha…Nubaha peresida kagame na Israel na museveni ahubwo batuvugire muri UN bunve ikyo turwanira …Ikindi abahutu na batutsi babanyecongo rwose mugye mumenya ko turibamwe murakoze…mugaruke muture dore iwanyu habonetse

  2. ndabona urwanda abagabo bose bazashirira mu ntambara, maze urw’agasabo rugasigara ari urw’abagore gusa.yewe abanyarwanda turi indwanyi koko.ese ubu dufite abagabo bangana iki nkurikije abagabo bari hirya nohino mu ntambara shyizemo na somalia?mbabwire nanga intambara kuko zica inzirakarengane, abasirrikare bakahaburira ubuzima , ngizo ipfubyi,abapfakazi yewe ni akumiro mu rw’agasabo, ntatsinzi mbifurije!

  3. Muri beshya cyane kuko biriya nurugamba ntabwo wri intambara yo kandi nibwo itangiye reka dukurikire turebe agasobanuye aho karangirira gusa ijoror ribara uwariraye kandi instinzi iboneka mu buryo bwinshi ishobora nokuba iyu rwanda tuvuge ya RDF,FDLR na kayumba bose nabanyarwanda imana izahitamo ukwiye instinzi

Comments are closed.