Ingabo za Congo ziminjiriyemo agafu mu mirwano muri Rutshuru!

Ingabo za Congo (FARDC) zasubiranye ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, kiri mu birometero 50 mu majyaruguru ya Goma muri Territoire ya Rutshuru, nyuma y’umunsi umwe inyeshyamba za M23 zamaze zifite icyo kigo. Ariko andi makuru avuga ko inyeshyamba za M23 zasubiranye agace ka Kiwanja kari mu birometero 75 mu majyaruguru ya Goma, ibyo bikaba byabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Nyakanga 2012 nyuma ya saa sita.

Ni ingabo za Congo zari zivuye mu gace ka Rugari mu birometero 40 uvuye i Goma zasubiranye agace ka Rumangabo, ako gace kakaba kari mu maboko y’inyeshyamba za M23 kuva kuwa kabiri tariki ya 24 Nyakanga 2012 mu mugoroba.

Agace ka Kiwanja ko kari mu maboko ya M23 kuva mu mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Nyakanga 2012 nk’uko byemezwa n’imiryango itabogamiye kuri Leta ikorera muri ako karere.

Ingabo za Congo zari zashoboye gusubiza inyuma inyeshyamba za M23 mu mirwano yabaye nyuma ya saa sita kuri uyu wa gatatu i Rutshuru kuri Centre. Ariko nyuma yaho inyeshyamba za M23 zongereye ingabo nyinshi muri ako gace maze zishobora kukigarurira bugiye kwira. Ayo makuru kandi yemeza ko inyeshyamba za M23 zari mu birindiro byazo by’ahitwa Kalengera mu birometero 60 mu majyaruguru ya Goma aho ingabo za Congo zageragezaga kuzirukana.
Ingabo za MONUSCO, zo muri iyo mirwano zafashaga ingabo za Congo zisuka ibisasu biremereye ku birindiro by’inyeshyamba za M23.

Uyu munsi wose hiriwe imirwano kuva mu gitondo i Kiwanja, Rutshuru-Centre na Kalengera. Hakaba hari ababonye ingabo za MONUSCO zikoresha za kajugujugu z’intambara muri iyo mirwano zirasa ku birindiro bya M23 i Kiwanja, Rutshuru-centre, Kalengera na Rugari.

Ingabo za Congo zari zashoboye kwirukana inyeshyamba za M23 mu gace ka Rugari kari mu birometero 40 mu majyaruguru ya Goma kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Nyakanga 2012. Imirwano yari yubuye uwo munsi hakoreshejwe imbunda nini mu mirenge ya Kakomero na Mwaro mu birometero nka 2 uvuye i Kibumba. Inyeshyamba zari zaciye iruhande rw’ibirindiro by’ingabo za Congo ziciye mu duce twa Ngugo, Bisoko na Rwaza muri groupement ya Rugari, mu birometero 50 km bya Goma.

Iyo mirwano yatumye abaturage benshi bava mu byabo. Abaturage b’i Kiwanja na Rutshuru-centre bahungiye ku kigo cy’ingabo za MONUSCO i Kiwanja. Abaturage b’i Kibumba hafi ya Rugari bahungiye i Kanyarucinya mu birometero 7 uvuye i Goma.

I Kinshasa ho nyuma y’aho Leta y’Amerika ihagarikiye imfashanyo ya gisirikare yagombaga guha u Rwanda muri uyu mwaka ingana n’amadolari ibihumbi 200 (200 000 $), umukozi muri Ambassade y’Amerika i Kinshasa Ellen Masi yatangarije Radio Okapi kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Nyakanga 2012, ko Leta y’Amerika irimo kwiga uburyo bashobora gufatira Leta y’u Rwanda ibindi byemezo. Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yavuze ko ngo icyo cyemezo cyafashwe hifashishijwe amakuru atari yo mu gihe Perezida Kagame we yavuze ko amadolari ibihumbi 200 ntacyo avuze.

Marc Matabaro