Ingabo za FLN zirabarizwa noneho mu karere ka Nyamasheke!

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa mbere tariki 18 Werurwe 2019 aravuga ko abaturage bo mu karere ka Nyamasheke mu rukerera rwo ku cyumweru tariki 17 Werurwe 2019 babonye abantu bitwaje intwaro bari hagati ya 50 na 80 mu mudugudu wa Cyankuba Akagali ka Kagarama mu murenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke.

Nk’uko umuturage utuye hafi aho yabibwiye The Rwandan ngo abo bantu bagaragaye muri ako gace bikekwa ko baje baturuka mu ishyamba rya Nyungwe ariko hari abandi baturage bavuga ko ahubwo abo bantu baciye muri uwo Murenge wa Karambi bagana mu ishyamba rya Nyungwe bavuye mu kiyaga cya Kivu aho bambukiye bava muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo.

Uretse abayobozi bo muri ako gace batinya kuvuga kubera ubwoba, abaturage bo bavuga ko abo bantu bitwaje intwaro bari bajyanye abagabo 2 ariko baje kubarekura nyuma bageze mu ishyamba rya Nyungwe, abaturage kandi bavuga ko bumvise urusaku rwinshi rw’amasasu rwamaze hafi isaha yose.

Umwe mu bantu bari hafi y’ingabo za FLN yabwiye The Rwandan ko afite amakuru ko izo ngabo ari izabo.

The Rwandan yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa FLN, Major Callixte Sankara ngo tumenye koko niba abo bitwaje ibirwanisho bagaragaye mu Karere ka Nyamasheke ari ingabo za FLN ariko ntabwo byadushobokeye.