Ingabo za FLN ziravugwa i Bugesera.

Bamwe mu ngabo za FLN

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru aturuka mu baturage baturiye inkengero ya Parike ya Nyungwe aremeza ko kuri uyu wa mbere tariki 23/07/2018, muri iryo shyamba habaye imirwano ikarishye yamaze igice cyose cy’umunsi, homongana ibisasu bya rutura, ndetse n’imbunda zikaze.

Nyuma y’iyo mirwano abaturage bakaba barashoboye kubona ingabo za RDF zitahukanye imirambo myinshi harimo umwe mu baturage utuye hafi y’ishyamba waganiriye na the Rwandan yadutangarije ko umwe mubavandimwe be ubarizwa mu ngabo za RDF ziri Nyaruguru ziyobowe na LT Col Nyirihirwe yamwongoreye n’igihunga kinshi agira ati “iyi ntambara ntituzayitsinda na Major watuyoboraga twaguye muri ambush bamwicanye n’abasirikare Icumi Kandi ‘inkomere ni nyinshi cyane. Ngo yongeyeho ko inyeshyamba za FLN ikibazo cyazo zibatega imitego bagashiduka baziguyemo zikabamishaho urusasu ubundi bakabura aho zirengeye.

Ku ruhande rwa FLN nta makuru abaturage babashije kumenya y’abapfuye cyangwa bakomeretse, cyane ko bo bibera muri parike aho bafite ibirindiro, ari naho ingabo z’u Rwanda zabasanze.

Gusa amakuru twashoboye kumenya mu gitondo cyo Kuri uyu wa kane tariki ya 26/07/2018 n’uko izo ngabo z’u Rwanda zibarizwa mu mutwe wa Forces spéciales zasohotse ishyamba nta morale zifite kubera urugamba rwazimereye nabi.

Aya makuru kandi yo kwimura ingabo zari muri Nyungwe igice cya Nyaruguru, akaba yemezwa n’umwe mu badamu bafite abagabo baherutse kohezerezwa ku rugamba muri Nyaruguru aho yabwiye abo mu muryango we ko ubu bimuriwe mu karere ka Bugesera mu rwego rwo kuruhuka no gusubiza ubwenge ku gihe kubera unité yabo yagize ibibazo bikomeye atabasobanuriye ibyo aribyo. Gusa yongeraho ko n’ubwo ari uko abakuru babo bababwiye ko bagiye kuruhuka bagasimburwa n’abandi baturutse mu kigo cya Bigogwe, ko we atabyizeye kubera ko hari mugenzi we ukorera mu karere wamubwiye ko Bugesera batakiryama kubera igihe icyo aricyo cyose biteguye ibitero bya FLN bakaba bafite amakuru ko ingabo zayo zamaze kugera mu baturage.

Abatuye ahitwa i Gakomeye na Kamabare bavugako babonye Abantu bitwaje ibitwaro bampaye amashene y’amasasu n’ibikapu bambaye gisivile na gisirikare berekezaga mu nkengero z’urufunzo rw’Akanyaru abaturage bakaba bemeza ko Izo ngabo zaba ziri kwerekeza mu gishanga cy’urufunzo kigabanya Kigali na Bugesera. Uwaduhaye ayo Mukuru yemeza ko Bari benshi ngo bakeka ko bambutse baturuka I Burundi.

Twabibutsa ko umutwe wa Forces Speciales uvugwa ko uri mu ngabo z’u Rwanda zivugwa ko ukuyemo izirinda Kagame, ariwo ukurikiraho muzifite imyitozo ihambaye. Izi ngabo zikaba zari zitabajwe kugirango zihangane n’inyeshyamba za FLN ubwo ingabo zisanzwe za brigade ikorera mu majyepfo zari zatsinzwe urugamba kubera ibitero bya FLN byisukiranyije muri ako karere, kandi bikabicamo benshi ku buryo ubwinshi bw’inkomere bwatumye ibitaro bya Kanombe harafunguwe igice kihariye cyo kwakira imirambo n’inkomere ku buryo abasivili n’abandi batizewe ntibemererwa kugera muri icyo gice kugira ngo batamenya amakuru nyayo y’ibibera ku rugamba.

Hari amakuru tugikorera iperereza avuga ko uyu musirikare wa RDF yaba yaraguya ku rugamba.

Umuntu akaba yakwibaza uko biza kumerera Paul Kagame niba forces spéciales nazo zimaze gutsindwa urugamba? Ese aroherezayo abagize umutwe we bwite umurinda?Tubitege amaso. Gusa abahanga bemeza ko bene iriya mitwe y’ingabo irinda abanyagitugu iba igamije gutera ubwoba abaturage ariko ntabushobozi bwo gutsinda urugamba rw’abaturage (insurrection populaire) baba bafite.

Twagerageje kuvugana na Major Sankara Callixte umuvugizi WA FLN ngo agire icyo adutangariza kuri aya Makuru yiyicwa Rya Major Wa RDF ndetse no kuba ingabo za FLN zaba zaracengeye mu rufunzo rw’Akanyaru ntitwabasha kumubona, Turacyagerageza kumushakisha nitumubona tuzabimenyesha abasomyi bacu.

Aho hasi murabona video y’ingabo za FLN ziri mu myitozo, The Rwandan yabashije kugwaho ubwo ziteguraga kujya ku rugamba.

3 COMMENTS

  1. Hhhhh…!! Muri ibicucu gusa nta kindi navuga. Ingabo za RDF ntazo muzi sha. Nimwivugire! Gutuka igihugu ntacyo bizabamarira ariko. Mwaje tukakibuka koko

  2. Comment:Arko ubwo muratukana mupfa iki RDF rishari na FLN irahari kd zose ziri mukibuga Mureke rwambikane ubundi tubone ukuri aho guherereye gusa Njye ndabona FLN izarutsinda kuko ntankotanyi zikibaho inkotanyi zarashize njye nd i umufana wa FLN

Comments are closed.