Ingabo za RDF mu myitozo yo kwambuka umugezi w’Akanyaru zitera u Burundi?

Imyitozo yo kwambuka imigezi yakorewe muri Leta ya Arkansas muri Leta Zunze utbumwe z'Amerika.

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru atangazwa n’urubuga rwa Ministeri y’ingabo mu Rwanda aravuga ko ikipi y’abasirikare b’ingabo z’u Rwanda (RDF) bakurikiye imyitozo y’ingabo za Amerika yaberaga muri Leta ya Arkansas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Iyi myitozo yamaze ibyumweru 2 mu bikorwa by’ingenzi byayiranze harimo kwambuka mu buryo bwa gisirikare umugezi ufite ubugari bwa metero 300 muri Leta ya Arkansas muri Leta Zunze utbumwe z’Amerika.

Ikipi ya RDF ngo yari muri Amerika ku butumire bitewe n’ubufatanye hagati ya RDF na n’ingabo z’Amerika zirwanira ku butaka cyane cyane muri gahunda yo gufasha ingabo z’Afrika zijya kubahiriza amahoro mu bindi bihugu (African Peacekeeping Rapid Response Partnership (APPRP) program).

Muri uru rugendo Col F. Kalisa wa RDF yari akuriye itsinda ry’ingabo za RDF zagiyeyo aherekejwe na Maj Chris Numbi ukorera muri Ambasade ya Amerika i Kigali.

Abakurikiranira hafi ibibera mu karere k’ibiyaga bigari bakurikije amakuru agaragaza ko ibintu birushaho kugenda bitutumba muri aka karere bahamya badashidikanya ko kuba ingabo za RDF zikora ingendo-shuri mu bijyanye no kurwana zambuka imigezi minini mu gihe umwuka utifashe neza hagati y’u Rwanda n’u Burundi ndetse na Congo ntibyabura gutera amakenga mu gihe bizwi ko hari imigezi minini nk’Akanyaru, Akagera, Rusizi hagati y’u Rwanda, U Burundi na Congo byasaba gukoresha ubuhanga mu kuyambuka ngo hagabwe ibitero byihuse mu gihe ingabo z’ibyo bihugu zaba zishyamiranye n’iz’u Rwanda.

Iyi myitozo ikaba itabura gutuma urwikekwe hagati y’ibihugu rwiyongera mu gihe hakomeje kuboneka amakuru ava ahantu hatandukanye avuga ko Leta y’u Rwanda itegura igitero simusiga ku gihugu cy’u Burundi ndetse hakaba hari n’abadatinya kuvuga ko hashobora kubaho intambara ikomeye yakongeza akarere kose.