Ingabo za Uganda nazo zinjiye ku butaka bwa Congo!

Amakuru atangazwa na Radio y’umuryango w’abibumbye muri Congo, Radio Okapi aravuga ko abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta (société civile) mu gace ka Beni bamenyesheje kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Mata 2015 ko ingabo za Uganda zimaze iminsi 3 zinjiye ku butaka bwa Congo.

Abaturage bavuga ko babonye abasirikare bambaye imyenda y’ingabo za Uganda (UPDF) mu midugudu myinshi iri bice bya Ruwenzori muri Kivu y’amajyaruguru.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo abo basirikare bashinze ibirindiro mu midugudu ya Kalehaleha, Kalindera na Mumbiri. Umukuru wa territoire ya Beni avuga ko ari nk’abasirikare bagera kuri 200 ba Uganda bari muri ako gace.

Abasirikare ba mbere ba Uganda ngo binjiye mu mudugudu wa Kalehaleha ku wa kabiri tariki ya 21 Mata 2015. Abasirikare bambaye imyenda y’ingabo za Uganda baturutse muri district ya Kasese muri Uganda binjiye muri Congo bagenda berekeza mu mudugudu wa Mumbiri.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga, ku wa kane tariki ya 23 Mata 2015, ikindi gice cy’abasirikare kivuye mu kigo cya gisirikare cy’ingabo za Uganda cya Butama muri district ya Bundiburyo kinjiye mu mudugudu wa Kilindera. Ibyo binemezwa na administrateur wa Beni, Bwana Amisi Kalonda akanemeza ko atazi impamvu abo basirikare ba Uganda bari muri ako gace.

Abayobozi b’ingabo za Congo (FARDC) mu gace ka Beni bo ntacyo baratangaza kuri aya makuru.

Ibi bije bikurikira amakuru amaze iminsi avugwa mu bitangazamakuru mpuzamahanga ko ingabo z’u Rwanda nazo zinjiye muri Congo.

Kuba ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda zinjiriye muri Congo mu gihe kimwe kandi mu buryo bwa rwihishwa byatera benshi kwibaza niba nta ntambara itutumba mu karere dore ko ibyo bihugu byombi bisa nk’ibyagize Congo akarima kabyo.

Ikindi giteye inkeke ni amagambo yatangajwe n’umukuru w’igice cya M23 cyahungiye mu Rwanda, Bwana Runiga asa nk’uca amarenga y’intambara kuri uyu wa kane tariki ya 23 Mata 2015 mu nkambi iherereye mu mujyi wa Kibungo icumbikiyemo abari abarwanyi ba M23,  nyuma y’ibiganiro bagiranye na René Nsibu Matabuka wungirije Minisitiri w’Ingabo muri Congo ushinzwe ibyo gusubiza mu buzima busanzwe abari ingabo wari waje kubashishikariza gutaha.

Nabibutsa ko ibihugu bya Uganda n’u Rwanda byashyizwe mu majwi n’impuguke z’umuryango w’abibumbye, biregwa gufasha umutwe wa M23, nyuma uyu mutwe waje gukubitwa inshuro n’ingabo za Congo zifashijwe n’ingabo za ONU zavuye mu bihugu bya Tanzania, Malawi n’Afrika y’Epfo maze abarwanyi ba M23 bahungira mu Rwanda no muri Uganda.

Uku kwinjira muri Congo kw’ingabo z’ibi bihugu hari abibaza niba atari itangizwa ry’undi mutwe w’abarwanyi waba ushyigikiwe n’ibi bihugu cyane cyane ko abakuru b’ibihugu bya Afrika y’Epfo na Tanzania batsinze ibi bihugu bya Uganda n’u Rwandaa igihe byari bishyigikiye M23 manda zabo zirimo zerekera ku musozo.

Marc Matabaro

25.04.2015