Ingabo z’u Burundi ziri ku mupaka n’u Rwanda ngo ziteguye kurengera ubusugire bw’igihugu

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, Colonel Floribert Biyereke aramagana ibivugwa mu binyamakuru bimwe na bimwe no ku mbuga nkoranyambaga ko hari abitwaje intwaro bagaba ibitero baturutse ku butaka b’u Burundi barangiza bagasubirayo.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ingabo z’u Burundi zishinze ibirindiro ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi zitigeze zibona abo bantu bagaba ibitero mu Rwanda binjira cyangwa basohoka mu Rwanda.

Ngo ingabo z’u Burundi zikora amarondo ahoraho muri ako gace k’umupaka zikaba nta bimenyetso byerekana ko hari abakoresha ubutaka bw’u Burundi bagaba ibitero mu Rwanda zigeze zibona.

Iryo tangazo risoza risaba ingabo z’u Burundi zishinze ibirindiro ku mupaka n’u Rwanda kurushaho kuba maso kandi zikitegura kurwana ku busugire bw’u Burundi mu gihe byaba ngombwa.