Ingabo z'u Rwanda ko zirimo zirasa mu Rwanda ubwazo ni amahoro?

Amakuru ageze ku Ikaze Iwacu mu kanya gashize, aturutse mu karere ka Rubavu, aravuga ko noneho RDF yakoze agashya, ubwo yarasaga ibisasu mu Rwanda. Dore uko babitubwiye:

17h50:  »Ibyo mbonye binkuye umutima kabisa! Imwe muri position za RDF iri mu misozi iri hafi y’ikibaya cya DRC (ku mupaka, mu musozi wa Rwamigega, mu kagari ka Gacurabwenge mu murenge wa  Busasamana), irashe ibisasu 2 mu Rwanda hafi ya Centre ya Gacurabwenge! Bakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa Mortal!! Nari hafi yaho kinyuze hejuru! Abanyarwadna bamaze abandi koko, iyi ni iyihe politiki y’intambara kweri?RDF iri kurasa mu Rwanda koko? Ndumiwe pe »!!

Undi musirikari wa RDF uri i Rubavu nawe yabwiye Ikaze Iwacu ko yumiwe, bitewe nibyo amaze kubona. Yabitubwiye muri aya magambo: « ndumiwe ba bro, ndumiye! Ibiva muri DRC ni ibyo mu bwoko bwa Gatiyusha naho ikindi ni icya RDF ni icya Mortal (Mortier)! Kweri! Ndabona ari ukwerekeza Kigali, ibi sinabivamo! Mana dutabare ».

Uyu musirikari yashoje avuga ati: « Mudutabarize kabisa (mu mirenge ya Busasamana, Cyanzarwe, Bugeshi) kuko turi kuri war line, wenda mwe muravuga abantu benshi bakabyumva! All rwandans dufite byinshi mu mitima twavuga kandi byubaka, then why this »?

Ikaze iwacu

3 COMMENTS

  1. aaaahhhaaahhh sha nukuri birasekeje kdi birababaje.umva nsanze ibyo mwandika bidahuye njye narinziko mwanga Kagame kuko mbona ari we muba mwibasiye naho nu Rwanda ntarwo mukunda uri kure kuko!ntago abanyarwanda bose turi impumyi politiki suku ikinywa muvandi ngo RDF irashe mu Rwanda aaaaaaah.muvandi mujye mugeregeza no kwandika ibintu bifatika ubu se nkubwiye ibyo niboneye na maso keretse nimba ntazi kureba aho CONGO iherereye cg umupaka wayo.basi se nimba mwaga umuntu nimwagakuze igihugu cyababyaye n’abanyarwnda bagituye,soory ushobora kuba waravukiye hanze niyo mpamvu ubeshywa byinshi.

  2. Never again dear , ubu abanyarwanda twarahumutse ntitukirimumwijima, ayomakuru yokubeshya yuzuye ubugome ujyuyabwira abana bawe gusa ureke kwangiza imbaga. Gusa ndizerako ndizerako tutazongera kugana ahotutazi nkaho twibagiwe ahotuvuye.

Comments are closed.