Ingabo z’u Rwanda zambutse muri Congo gushakayo ingabo za FLN

Yanditswe na Kanuma Christophe

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo aremeza ko ingabo z’u Rwanda zambutse kandi zikambitse ahitwa mu Gifuni ho ku Ndondo hejuru yo mu Gatobwe hirya ya Rurambo.

Abaturage baremye amasoko kuva ku cyumweru bagiye bahura n’ingabo nyinshi zambaye imyenda ya RDF (Rwanda Defense Force) ndetse bagahurira mu ma masoko baje nabo guhaha ibishyimbo, ibigori n’ibindi.

Tariki 18 Nyakanga 2018 Ingabo za Congo zari zahawe amakuru ko Ingabo z’uRwanda zirimo kwambuka ku bwinshi zinyuze mu kibaya cya Ruzizi (Plaine de la Ruzizi). Zikimara kubona ayo makuru Ubuyobozi bw’ingabo za Congo zahise zohereza ingabo nyinshi cyane muri icyo kibaya (Kuva Uvira kugeza Kamanyola) zigamije gukumira ukwinjira kw’ingabo z’u Rwanda nyamara inyinshi zari zamaze gutambuka.

Mu gihe bimeze bityo Leta ya Congo yagiye mu makambi ya M23 muri Uganda mu mpera za 2016 barekirita ingabo nyinshi bazisubiza muri Repubulika ya Congo I Kisangani. Izo ngabo zatangiye imyitozo yo kwitegura imirwano ikaze dore ko higanjemo abasore bamaze kurwana intambara nyinshi muri aka Karere (Iyo guhirika Habyarimana, iya AFDL, RCD, CNDP, M23). Aba bijejwe gukora Special Force ya Joseph Kabila.

Abo tuvugana bari muri izo ngabo badutangarije ko ahagana muri Werurwe 2018 izo ngabo zimuriwe ahitwa Bas Congo aho zakomereje imyitozo ikaze cyane bakaba barahereye kucyo bita “Endurance ventral” aho bamaze iminsi bitoza kumara igihe batarya kandi bitoza kurwana. Izo ngabo zabwiwe ko zizoherezwa muri Kivu y’Amajyepfo izindi zikazaguma ku mupaka wa Congo n’Angola.

Izindi ngabo za M23, kanyanga ya Uganda izimereye nabi aho ziri mu nkambi ku buryo bamwe muri bake bagisigayeyo badutangarije ko amazina akomeye (nirinze kuvuga hano) baza mu gitondo kureba ingabo bitwaje litiro ya kanyanga mu ntoki aho babara ingabo banasoma kurako kayoga karyohera abatari bake ari nako kabangiza.

Mu isesengura ryacu turasanga izi special forces Joseph Kabila amaze igihe ategura ari izo ategurira imirwano ateganya ko ishobora kuba mu mpera z’uyu mwaka wa 2018. Iyo mirwano ikaba izaterwa n’uko amaze umwaka arangije mandat ze kandi akaba atiteguye kurekura ubutegetsi nk’uko byari biteganijwe ko akoresha amatora mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka wa 2018 bityo abacanshuro bashobora kuzarangazwa imbere na Moise Katumbi bagatera Congo imirwano ikaze igasakirana.

Hagati aho muri Kivu y’Amajyepfo hari ingabo za FNL zirwanya uBurundi ziyobowe na General Nzabampema, hari ingabo za Forebu za Hussein Rajabu inyinshi zikaba zaratorejwe mu Rwanda, hari ingabo zari zihasanzwe zitwa za Ex-FAB nazo zirwanya Leta y’uBurundi. Aho muri Kivu y’Epfo na none hari ingabo za Gumino, Twirwaneho, Mai Mai Yakutumba, na Mai Mai Aoci, hari ingabo za FDLR, hariyo kandi ingabo z’uRwanda n’iza FARDC. Izo ngabo rero zimaze iminsi zirwana zimwe zishaka kwirukana izindi mu Misozi yo ku Ndondo n’I Mulenge muri rusange.

Ubu twandika ibi ingabo za FARDC ziri ahitwa Gatumba na Masika mu misozi ya Mulenge ariko ni nkeya cyane. Ku cyumweru tariki 22 Nyakanga 2018 ejo bundi ingabo zitazwi uwo zikorera zateye I Kanono h’i Mulenge zitwika amazu yose zisahura n’inka abaturage barahunga. Si aho gusa kuko na Gitumba aho i Ndondo itangirira nta munyamulenge n’umwe ukiharangwa bose barahunze ndetse n’andi moko hasigaye mbarwa.

Uretse izo ntambara Kabila yiteze yazanwa na Katumbi afatanije na Paulo Kagame, hitezwe kandi ko na Joseph Kabila ubwe ashobora gukoresha umwe muri iyo mitwe igatangiza intambara bazita iyo gucamo igihugu Kivu ikigenga (balkanisation). Iki gitekerezo gisanzwe kirwanywa n’abanyekongo benshi; Joseph Kabila yazacyuririraho agasaba abanyekongo kumujya inyuma akabanza guhosha iyo mirwano yabashaka balkanisation bityo ubutegetsi bwe bugasunika iminsi.

Abasesenguzi twaganiriye badutangarije ko basanga izi ngabo ari izigiye gushakisha ingabo za FLN ziyobowe na General Hamada Habimana, na Major Callixte Sankara umuvugizi wazo. U Rwanda rukeka ko zitoreza muri Congo zikaba ari naho zaba zikambitse.

1 COMMENT

Comments are closed.