Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2016, hiriwe intugunda ku mupaka w’u Rwanda na Congo i Goma ahitwa kuri “petite barrière”.

Nk’uko umuturage utuye hafi y’umupaka yabibwiye The Rwandan ngo izo ntugunda zatewe n’umusore w’umunyekongo warasiwe ku mupaka w’u Rwanda ahitwa kuri “petite barrière” n’abasirikare b’u Rwanda.

Ayo makuru akomeza avuga ko abo basirikare barashe uwo musore bavuga ko ngo yambutse umupaka mu buryo butemewe n’amategeko!

Nyuma y’iyicwa ry’uyu musore abaturage b’i Goma bahise barya karungu bashaka kwambuka umupaka bitwaje imbunda bari bamaze kwambura umupolisi wa Congo, ariko bashoboye gukomwa imbere ndetse no kwingingwa n’abandi bapolisi ba Congo bahise batabara bituma batambuka umupaka!

Abapolisi ba Congo bakaba bashyizwe ku mupaka ari benshi ngo bakumire abaturage ba Congo bashakaga kwinjira mu Rwanda ku ngufu!

Umurambo w’uwishwe washoboye gutahukanwa i Goma ushyirwa mu buruhukiro bwa Hôpital Général de Goma nyuma yo gusinya raporo y’ibyabaye hagati y’abayobozi ba Congo n’ab’u Rwanda, ibyo bikaba byabereye i Gisenyi

Abaturage b’i Goma ndetse ku by’umwihariko umuryango w’uwishwe bakaba amaso yaheze mu kirere ndetse barakajwe bikomeye n’uko Leta ya Congo isa nk’igenda biguru ntege muri iki kibazo ndetse ntigire n’icyo itangaza.

Umusomyi wa The Rwandan

Goma