Ingabo z’u Rwanda zarashe umuturage w’umurundi mu kiyaga Rweru

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2016 aravuga ko umuturage umwe w’umurundi yishwe arashwe n’ingabo z’u Rwanda undi agatwarwa bunyago mu kiyaga Rweru kiri hagati y’ibihugu byombi.

Nk’uko bitangazwa na Guverineri w’intara ya Kirundo Melchior Nankwahomba, ngo ibyo byabaye ku wa gatandatu tariki 29 Ukwakira 2016 ahagana mu ma saa moya mu gitondo kw’isaha yo mu Burundi 07:00 (05:00 GMT) muri Komini Busoni ubwo abaturage b’abarundi 3 bagashyaga bari mu bwato mu kiyaga cya Rweru maze abasirikare b’u Rwanda babarasaho bica umwe maze bafata bunyago undi, uwa gatatu we yashoboye kubacika.

Nk’uko Guverineri wa Kirundo yakomeje abivuga ngo uwishwe yakekwaga gucuruza ibintu bya magendu mu Rwanda abikuye mu Burundi.

Kugeza igihe iyi nkuru yandikwaga ngo umurambo w’uwishwe wari utarakurwa mu mazi ndetse n’uwafashwe bunyago n’ingabo z’u Rwanda yari atararekurwa.

N’ubwo umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana yahakanye ko ingabo z’u Rwanda zitishe uwo muturage w’umurundi, amakuru the Rwandan yashoboye kubona aravuga ko uwishwe yitwa Nzitunga Ramadhani w’imyaka 35 avuka ku mutumba Gatete komine Busoni mu intara ya Kirundo.

Si ubwa mbere abasirikare b’u Rwanda barashe abaturage b’abarundi kuko mu minsi ishize mu ntara ya Cibitoke abaturage b’abarundi 2 barashwe n’abasirikare b’u Rwanda barabica.

Ben Barugahare

Email: [email protected]

 

1 COMMENT

Comments are closed.