Ingabo z’u Rwanda zigotewe mu Gatanga muri Congo

Yegeranijwe na Kanuma Christophe

Amakuru atugeraho aturuka Sud Kivu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aremeza ko Umucolonel w’ingabo z’uRwanda n’ingabo ze bagotewe ahantu hitwamu Gatanga. Ni nyuma y’aho ananiwe gufata no gutwika umuhana w’abanyamulenge wa Muramvya.

Ingabo z’u Rwanda zifatanije na Mai Mai Aoci (Abafuliru), Mai Mai Yakutumba (Ababembe), Red Tabara (Abarundi), Forebu (Abarundi), FNL Nzabampema (Abarundi) zagabye igitero ku mihana y’abanyamulenge bashinjwa n’u Rwanda kuba bacumbikiye ingabo za Kayumba Nyamwasa. Muri icyo gitero abafuliru n’ababembe bahise bisahurira ihene n’intama basubira iyuma. Ingabo z’u Rwanda zinaniwe gufata Muramvya yose zahise zikambika mu Gatanga. Aho ni hagati rwose ku buryo bakikijwe n’insore-sore z’abanyamulenge zibumbiye mu mutwe wa Gumino na Twirwaneho.

Ingabo z’u Rwanda zabashije gusahura inka 100. Amakuru aturuka ahantu hizewe aremeza ko Umucolonel (tutarabasha kumenya izina) uyoboye ingabo z’u Rwanda ejo yohereje intumwa kubavuga rikijyana mu banyamulenge batuye ruguru i Mulenge ahanini bagizwe n’abapasitoro abasaba imishyikirano ndetse ababwira ko bakohereza abantu kuza gufata inka bari banyaze.

Muri ubwo butumwa uyo mucolonel uvuga ko ariwe uyoboye ingabo z’u Rwanda yamenyesheje abavuga rikijyana b’abanyamulenge ko ibitero biheruka byatewe n’amakuru atari yo bari bahawe. Abamenyesha ko nta kibazo afitanye n’umuturage ahubwo bashaka ingabo za Kayumba Nyamwasa.

Hagati aho n’ubwo uwo mucolonel w’u Rwanda asaba imishyikirano; abanyamulenge 6 barangajwe imbere na Enock Ruberangabo, Matito Claude, Gasore Zebedé, Mutware Binyonyo, ejo bagiye muri Etat Major y’ingabo za Congo kumenyesha ubuyobozi bukuru bw’ingabo uko ibintu byifashe ndetse basaba ubufasha bw’intwaro kuko abasore bo guhangana n’ingabo z’uRwanda ngo barafite bahagije.

General Nzabampema uyoboye inyeshyamba za FLN ngo zirwanya Leta ya Peter Nkurunziza we yatumyeho intumwa ku banyamulenge ko atari we wabateye Muramvya na Kanono.
Muri ibyo bitero bya Kanono na Muramvya umwe mubampaye amakuru yemeza ko ku ruhande rw’Abanyamulenge batakaje abantu 7 (Umwana w’umukobwa ukiri muto, umusaza wananiwe guhunga n’ingabo za Twirwaneho 4) ariko yambwiye ko no ku ruhande rw’abanyarwanda nabo bafatanije babashije kwicamo benshi ku buryo n’amafoto y’imirambo yanyemeje ko ahari, igihe nikigera bazayerekana.

Hagati aho tuboneyeho kumenyesha abanyamulenge bose banyazwe amatungo magufi (ihene n’intama) ko aho bari hose bamanuka i Uvira ahitwa Karyamabenge ko hafatiwe intama n’ihene nyinshi baza bagatoranyamo izabo bakazizamukana mu kibira aho bihishe cyangwa bagasiga bazigurishije. Byumvikane ko Mai Mai zageze Kanono na Muramvya zigasahura ihene n’intama zigahita zizimanukana kuzigurisha Uvira. Niho zafatiwe kugeza ubu.

Uyu mukino uvusha amaraso y’inzirakarengane uzarangira ute?

Indondo ntigituwe

1 Rubuga
2 Mushojo
3 Rurwero
4 Kwijimbo
5 Rubenga
6 Kuwagahura
7 Kugihuha
8 Rubarati
9 Rubibi
10 Mbundamo
11 Gatoki
12 Murambya : (-Mubaturka, Mukanogo, Bijanda, Kuwingwa na Rushimisha)
13 Rubarati
14 Kanono
15 Bikinga
16 Mukumba
17 Gongwa
18 Bugogoma
19 Migezi
20 Kajoka
21 Gashararo 1&2
22 Mugogo
23 Tchanzovu
24 Kiziba
25 Rumagaza
26 Kumurara
27 Kuwamasata
28 Kagogo
29 Rusuku
30 ……
Yoooo Indondo imazwe nubukehwa ndibuka iwacu abasore basenga baririmba chorari baragira, bahinga ,bahiga, bapiga none ngo bari muma kambi mubihugu byabandi lmana itubabarire itwibuke itugarurire iwacu.