Ingabo z’u Rwanda zirategura igitero simusiga ku Burundi.

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Nyakanga 2018 ava ahantu hizewe kandi hatandukanye aravuga ko ingabo z’u Rwanda ubu zirimo gutegura igitero simusiga ku gihugu cy’u Burundi, urwitwazo rukaba ko Perezida Nkurunziza yaba afasha inyeshyamba z’abanyarwanda zimaze iminsi zigaba ibitero mu turere twegereye ishyamba rya Nyungwe ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Aya makuru The Rwandan yakuye ahantu hatatu hatandukanye aravuga ko ubu ingabo z’u Rwanda zirimo gutegura igitero simusiga kitazamara igihe kinini ku buryo igihugu cy’u Burundi cyafatwa cyangwa ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza bugahirima mu minsi mike ishoboka mbere y’uko amahanga asobanukirwa ibibaye. Hakifashishwa abarwanya ubutegetsi bw’u Burundi bahita bashyirwa ku butegetsi mu gihe umujyi wa Bujumbura n’imijyi yindi yo mu majyaruguru yafatwa ku buryo bwihuse. Iki gitero ngo cyatizwa umurindi n’amacakubiri ashingiye ku moko yaterwa n’ingufu z’iki gitero aho bamwe mu basirikare b’abarundi bo mu bwoko bw’abatutsi bakumvishwa ko batagomba kurwana ngo bapfire Perezida Nkurunziza.

Umusirikare wo mu rwego rwo hasi uba mu ngabo z’u Rwanda zidasanzwe (Special Forces) yabwiye umuvandimwe we ngo amusengere bashobora kwinjira mu gihugu cy’u Burundi mu minsi ya vuba kandi ngo feri ya mbere ari i Bujumbura, ibi akaba yarabimubwiye mu cyumweru gishize mbere y’uko yerekeza mu ntara y’amajyepfo aho ubu yoherejwe.

Andi makuru ahuza n’aya ni umurundi uri mu barwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza wamenyesheje abavandimwe be bari i Burayi ko nta kabuza mu minsi mike azaba ari i Bujumbura, ngo “Peter” (izina benshi mu Burundi bita Perezida Nkurunziza) atakiri Perezida w’u Burundi.

Andi makuru ayashimagira araturuka mu gisirikare cya Uganda aho abasirikare ba Divisiyo ya 2 (2nd Division) ya UPDF ni ukuvuga ingabo za Uganda, begerejwe umupaka w’u Rwanda bagakaza ibirindiro bisa nko kwerekana ingufu. Amakuru ava mu bantu bizewe bari hafi y’igisirikare cya Uganda Akaba avuga ko ari uburyo bwo gutera icyugazi u Rwanda ngo rwirinde kwishora mu ntambara mu Burundi mu gihe rwaba ruzi ko amajyaruguru y’igihugu yugarijwe n’ingabo za Uganda. Hakaba ngo hari amakuru acicikana mu ngabo za Uganda ko Ingabo z’u Rwanda zigiye gutera u Burundi.

Ababikurikiranira hafi bavuaganye na The Rwandan bavuga ko iki gikorwa kimeze nk’ubwiyahuzi ariko gishoboka ariko ko imbogamizi ya mbere cyahura nayo ari uko abarundi benshi bakunda igihugu cyabo ku buryo ari abahutu ari n’abatutsi bashobora guhagurukira rimwe ku buryo ibyari intambara y’iminsi mike yo gukura ku. butegetsi Perezida Nkurunziza no guha isomo abarundi yahinduka ahubwo iyo gukuraho ubutegetsi bwa Kagame mu Rwanda. Dore ko ibihugu by’akarere byose bisa nk’ibiryamiye amajanja ku buryo ya ntero ihora mu kanwa ka bamwe i Kigali ngo:“u Rwanda ruratera ntiruterwa” yahinduka nko guca umugani ku manywa.

Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi akaba avuga ko ingabo z’u Burudi nazo ubu ziryamiye amajanja ku buryo hongerewe n’intwaramiheto nyinshi mu ntara z’azajyaruguru y’u Burundi.