Ingabo z’u Rwanda zishe abaturage ba Uganda 2

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko abasirikare b’u Rwanda barashe abaturage ba Uganda babiri bahasiga ubuzima.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga abo baturage ba Uganda biciwe mu gace ka Tabagwe mu karere ka Nyagatare mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2019.

Amakuru twashoboye kubona avuga ko abo baturage bari binjiye mu Rwanda ari 5 mu gite baraswaga 3 bo bashoboye kwiruka bahungira muri Uganda. Abo barashwe bashinjwaga kwinjira mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko baje gucuruza itabi.

Ababibonye bavuga ko imirambo y’abo baturage ba Uganda yajyanywe n’abasirikare b’u Rwanda ku cyicaro cya Police y’u Rwanda i Nyagatare.

Si ubwa mbere abashinzwe umutekano b’u Rwanda barasiye abaturage ku mupaka na Uganda dore ko nta munsi w’ubusa hatumvikana amakuru y’abaturage barashwe binjira cyangwa basohoka mu Rwanda ku mupaka wa Uganda cyane cyane akenshi bagiye gushaka ibiribwa muri Uganda. Muri uyu mwaka wonyine wa 2019 hamaze kuraswa abaturage hafi icumi mu turere twa Gicumbi, Nyagatare na Burera.