Ingabo z’u Rwanda zishe zirashe abaturage 2 ku mupaka na Uganda.

Yanditswe na Ben Barugahare

Police muri District ya Rukiga mur Majyepfo y’uburengerazuba bwa Uganda irimo gukora iperereza ku rupfu rw’abantu 2 barashwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2019 bikozwe n’umusirikare w’u Rwanda wari mu gikorwa cyo gukumira abinjira cyangwa bagasohoka mu gihugu badaciye ku mupaka.

Umuyobozi wa Police ya Uganda mu karere ka Kigezi, Richard Ecega yavuze ko abishwe ari umunyarwanda ukomoka mu kagari ka Nkoma, Umurenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare mu Rwanda n’umuturage wa Uganda witwa Alex Nyesiga, w’imyaka 32 wari utuye ahitwa Nyakabungo, Kyabuhangwa paris, Kamwezi Sub County muri Rukiga District.

Bwana Ecega yatangaje ko yohereje abaganga ba Police ya Uganda ngo bakore isuzuma ry’imirambo ya ba nyakwigendera ishobore gushyikirizwa imiryango yabo bashyingurwe.

Umuyobozi wa Kamwezi Sub County, Tedson Niwagaba yabwiye ikinyamakuru cyo muri Uganda, Daily Monitor ko iryo raswa ryabaye kuri uyu wa gatanu ahagana saa mbiri ahitwa Habusavu hakorerwa imirimo y’ubucuruzi nko muri metero 50 uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Yagize ati: “Umusirikare w’u Rwanda yambutse umupaka yinjira muri Uganda yirukanakanye umuntu wari utwaye imyenda ya caguwa kuri moto ayikuye muri Uganda. Uwari wirukankanywe yahagaritse moto ye ku ruhande rya Uganda maze arihisha. Uwo musirikare w’u Rwanda wari umwirukankanye yashatse gufata ya moto ngo ayijyane mu Rwanda ariko atangirwa n’abaturage ba Uganda bamubuzaga kujyana iyo moto.

Niwagaba akomeza agira ati: “Uwo musirikare yarashe kuri abo baturage ahita yirukira mu Rwanda. Wa munyarwanda nyiri moto wari kumwe n’abaturage ba Uganda isasu ryamufashe mu mutwe agwa aho naho undi muturage wa Uganda we yarashwe mu itako yitabye Imana arimo ajyanwa kwa muganga kubera ko yari yavuye amaraso menshi.

Amafoto ya ba nyakwigendera yatangiye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga nka whatsapp na Facebook kuri uyu wa gatanu mu ijoro.

Kuri uyu wa gatandatu police ya Uganda yasohoye itangazo ryamagaba iki gikorwa rinavuga ko nta mpamvu n’imwe yasobanura ukwinjira kw’abashinzwe umutekano b’u Rwanda ku butaka bwa Uganda mu buryo butemewe n’amategeko hakanakoreshwa ingufu zigera n’aho zitwara ubuzima bw’abantu.