Ingendo za Kagame muri Werurwe 2017 n’akayabo zitwara abanyarwanda

Paul Kagame yongeye kubyutsa ingendo ze. Uko azerera ni nako anasesagura umutungo w’ibya rubanda : nko kwicuruzaho n’ibiciro bihanitse na Leta y’u Rwanda.

Ubu birazwi neza ko uyu munyagitugu akaba n’umwicanyi kabombo atunze indege 3 zihenze cyane zo mu bwoko bwa « Gulfstream » zari zisanzwe ziba i Athènes mu gihugu cy’u Bugereki muri sosiyeti yitwa ‘GainJet Aviation’ : Gulfstream G450 (ifite nimero SX-GAB), Gulfstream G550 (yari isanzwe ifite nimero SX-GJJ) na Gulfstream G650 (nayo yari isanzwe ifite nimero SX-GSB). Izi ebyiri zanyuma mu ntangiriro z’Ukwa Cumi na Kabiri umwaka ushize (12/2016) bongeye kuzihungisha mu gihugu cya Ireland muri sosiyeti yitwa ‘GainJet Ireland’ ifite ikicaro ku kibuga cy’indege kiri mu mujyi witwa Shannon : Gulfstream G550 isigaye ifite nimero yo muri Ireland EI-LSY naho Gulfstream G650 ifite nimero EI-LSN.

Mu gihe cyashize ubwo yaragifite indege 2 gusa zo mu bwoko bwa za « Bombardier Global Express » atarazigurisha we ubwe yari yarishyiriyeho igiciro cyo kujya azikodesha na Leta y’u Rwanda kw’isaha indege iguruka gusa byo nyine bingana n’amaEuro ibihumbi umunani magana atandatu (€ 8.600) cyangwa mu manyamerika US$ 9.280.

Iki giciro n’icyo yakomeje gukoresha muri ziriya « Gulfstream » 2 : Gulfstream G450 (SX-GAB) na Gulfstream G550 (SX-GJJ, ubu yambaye EI-LSY).

Naho iriya ya 3, « Gulfstream G650 » (SX-GSB, ubu yambaye EI-LSN), niyo Paul Kagame akunze gukoresha muri iki gihe. Ni nayo ikomeye kurusha ziriya zindi ebyiri za mbere kandi niyo inahenda cyane. Ishobora kuguruka igihe kirekire idahagaze bingana na 7,000NM aribyo bihwanye na Km 12.964. Ikiguzi cyayo kingana na miliyoni 67 y’amadolari y’amanyamerika (US $ 67 million).

Iyi ayikodesha na Leta y’u Rwanda kw’isaha iguruka ku giciro kikubye hafi kabili ugereranyije na ziriya zindi bingana n’ibihumbi cumi na bine magana cyenda na biri y’amadolari y’amanyamerika (US $ 14.902). Ni ukuvuga 13.836 by’amaEuro (€ 13.836).

Reka turebe rero ingendo Paul Kagame yongeye kubyutsa muri uku kwezi kwa Gatatu (2017) :

  • Tariki ya 6/03/2017 indege ya Kagame ariyo « Gulfstream G650» (EI-LSN) yahagurutse i Shannon muri Irlande aho isanzwe iba kuva mu kwa 12/2016 iguruka ibirometero (Km) 7.093 ijya i Kigali ihakoresha amasaha 8 n’iminota 51. Ubwo kuri fagitire bishyuza amasaha 9. Wabikuba na US$ 14.902 (igiciro kw’isaha) bikaba US$ 134.118.
  • Bwaracyeye ihaguruka i Kigali mu gihe cya saa moja za mugitondo ijyana Paul Kagame i London mu Bwongereza. Aho gufata inzira yabugufi ingana na Km 6.646 yakagombye kuhakoresha amasaha 8 n’iminota 19 ni ukuvuga iciye hejuru y’imijyi ya Goma na Kisangani (RDC), ibihugu bya République centrafricaine, Tchad, imijyi ya Sebha na Tripoli muri Libya, hejuru y’umujyi wa Trapani mu ikirwa cya Sicile (uButaliyani), hejuru y’ikirwa cya Corse ndetse n’u Bufaransa yo yahisemo inzira ndende ingana na Km 6.917 iciye i Kagitumba, hejuru y’uburengerazuba bwa Uganda, hejuru y’umujyi wa Juba muri South-Sudan, i Kharthoum muri Sudan, i Alexandrie muri Egypte, ikirwa cya Chypre, u Bugereki, Albanie, Croatie, u Butaliyani, u Busuwisi n’amajyaruguru y’u Bufaransa. Yageze i London ihakoresheje amasaha arenga 9 n’iminota 8. Urwo urugendo rwatwaye amasaha 10 x US$ 14.902 (kw’isaha) = US$ 149.020.
  • Nyuma y’iminsi ibiri (ubwo ni kw’itariki ya 9/03) yakomereje i Boston muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yagaragaye bucyeye bwaho muri ‘Havard Business School’. Indege yagurutse ibirometero (Km) 5.245 mu gihe cy’amasaha 6 n’iminota 40 (Amasaha 7 x US$ 14.902 (kw’isaha) = US$ 104.314).
  • Nyuma yaho yarabuze. Abantu bayobewe aho aherereye banibaza niba ataratashye cyangwa niba akibuyera aho muri Amerika (USA). Hagati aho nashoboye kubona indege ye yari yajyiye muli California aho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Bivuze ko yagurutse Km 4.198 mu gihe cy’amasaha 5 n’iminota 26 kugera i Los Angeles (Amasaha 6 x US$ 14.902 (kw’isaha) = US$ 89.412).
  • Tariki ya 15/03 nibwo yahagurutse i Los Angeles yerekeza i Hong Kong. Indege yakoze urugendo rwa Km 11.678 mu masaha 14 n’iminota 14 (Amasaha 15 x US$ 14.902 (kw’isaha) = US$ 223.530).
  • Tariki ya 17/03 nibwo yakomereje mu murwa mukuru w’u Bushinwa ariwo Beijing (Pékin). Indege yakoze urugendo rwa Km 1.994 mu gihe cy’amasaha 2 n’iminota 51 (Amasaha 3 x US$ 14.902 (kw’isaha) = US$ 44.706).
  • Tariki ya 19/03 nibwo yavuye mu murwa mukuru w’u Bushinwa yerekeza i Roma m’u Butaliyani. Bukeye bwaho nibwo yabonanye na Papa François i Vatican. Indege yakoze urugendo rwa Km 8.155 mu gihe cy’amasaha 10 n’iminota 6 (Amasaha 11 x US$ 14.902 (kw’isaha) = US$ 163.922).

Muri izi ngendo tuvuze haruguru (kuguruka gusa) bihwanye n’amasaha 61 (61H). Zimaze gutwara amadolari y’amanyamerika angana n’ibihumbi magana cyenda n’icyenda makumyabiri n’abiri (US$ 909.022) bihwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyono magana arindwi na mirongo itandatu n’abiri ibihumbi magana arindwi na makumyabiri na tatu magana arindwi na mirongo icyenda n’atanu (RwF 762.723.795).

Nakomeza urugendo rwe yerekeza i Washington muri USA aho ategerejwe mu mpera z’iki icyumweru mu nama y’Abayahudi bo muri Amerika yitwa « American Israel Public Affairs Committee – AIPAC » kujyayo (Washington) ndetse no kuzahita asubira i Kigali inama irangiye n’indege ikazasubira muri Ireland aho isanzwe iba bizatwara andi mafaranga menshi :

  • Azabanza ajye i Kigali. Kugera yo uvuye i Roma bingana na Km 5.575. Ubwo indege yahakoresha amasaha 7 n’iminota 47 (Amasaha 8 x US$ 14.902 (kw’isaha) = US$ 119.216).
  • Indege izakomereza muri Ireland izongere igaruke i Kigali mbere yo gukomeza ijya i Washington bizatwara US$ 268.236 (US$ 134.118 x 2).
  • Gukomereza i Washington bingana na Km 11.674. Ubwo indege yahakoresha amasaha 14 n’iminota 14 (Amasaha 15 x US$ 14.902 (kw’isaha) = US$ 223.530). Kujyenda i Washington no kuzagaruka i Kigali indege ikazanasubira i Shannon muri Ireland aho isanzwe iba byose hamwe bizatwara US$ 581.178).

Ubwo muri rusange (byose hamwe uhereye kuva kwa 6/03/2017) mu gihe gito indege izaba imaze kuguruka amasaha 114 (114H). Wabikuba US$ 14.902 (igiciro kw’isaha) bikangana na miliyoni imwe ibihumbi magana inani na mirongo irindwi n’arindwi magana atandatu na mirongo itanu n’ibiri y’amadolari y’amanyamerika (US$ 1.877.652) ni ukuvuga ko bingana n’amanyarwanda arenga miliyari imwe miliyoni magana atanu na mirongo irindwi n’abiri ibihumbi magana arindwi na mirongo inani n’ibiri ijana na makumyabiri n’ine (RwF 1.572.782.124).

Aha ntabwo twavuze amahoro (tax) y’ibibuga iba yaguyeho kandi siko byose biba bifite igiciro kimwe :

  • Igiciro cya buri mugenzi uri mu ndege (unit tarif of passenger flight) ;
  • Uburemere bw’indege mu gihe ihagurutse (maximum take-off weight – MTOW) ;
  • Ibijyanye n’ibidukikije (environnement factor) ;
  • Amahoro ajyanye n’urujya n’uruza haba k’umunsi cyangwa ijoro (day/night factor).

Hakiyongera ibijyanye na ‘Parking’ :

Ubundi indege igira igiciro cyayo cyo kwishyura ‘parking’ bitewe ahanini n’uburemere bwayo mu gihe cyo guhaguruka (maximum take-off weight – MTOW) ukabikuba n’igiciro cyifatizo ki kibuga cy’indege ukanabikuba n’igihe (isaha) ihamara.

Iriya ndege yo mu bwoko bwa « Gulfstream G650 » uburemere bwayo mu gihe cyo guhaguruka (MTOW) bungana na tonnes 45,1 (Kg 45.178).

Urugero : Mfatiye ku kibuga cy’i Zaventem ho mu gihugu cy’u Bubiligi igiciro cyifatizo kingana na 67 y’amasantime y’amaEuro (€ 0,67). Iriya ndege ije i Zaventem yakwishyura ‘parking’ gutya : € 0,67 (igiciro cyifatizo) x 45,1 (tonnes) x isaha = € 30,21. Ibaze ihamaze iminsi ibiri (amasaha 48) = €1.450,08 (€ 0,67 x 45,1 (tonnes) x 48H).

Na none ntitwavuze amacumbi (hôtels) Kagame araramo ndetse n’abamuherekeje barimo n’abashinzwe kurinda umutekano we birimo n’ifunguro : Icyumba Kagame akunze gufata kiri mu kiciro cya ‘suite’ (‘présidentiel’ cyangwa ‘royal’). Icya make ntabwo kiri munsi ya US$ 15.000. Naho ibyumba byabashinzwe kumurinda (bamwe muri bo baba bahageze mbere ye) nabyo ntibiri munsi US$ 200 kimwe ndetse n’abamuherekeje. Ngaho bikube n’umubare w’abo bantu bose n’igihe bazahamara.

Muri make mu gihe kitarenze ukwezi kumwe gusa byose hamwe amaze gusesagura amafaranga menshi arenga US$ 3.000.000 ni ukuvuga amanyarwanda arenga miliyari ebyiri (RwF 2.514.753.219).

Ngayo nguko

FFlavien Lizinde (FlavLiz)

Bruxelles, 22/03/2017

2 COMMENTS

  1. Muraho

    Iyi mibare yose umuntu yabwirwa n’iki ko atari ibihimbano ?

    Si ubwa mbere bivugwa ko ziriya ndege umutware agenderamo ari ize ku giti cye.

    Ni ibihe bimenyetso mufite ubu ? Zanditse kuri nde ?

  2. umuntu nka Kagame wica amategeko nkana kandi ashinzwe kayalinda no gushishikaliza kuyubahiriza biragoye kumugilira ikizere mu gucunga umutungo w’igihugu.
    amaze gufata ubutegetsi banque nationali y’Urwanda yayimuliye mu rugo iwe.
    None igihugu yagihindunye entreprise APR inkontanyi.
    ahubwo se ibyo atunze bitalibyo igihugu ni ibihe?
    atinze kuvaho,kandi amenye ko azica abantu ntazabamara.
    Uko akabya gutoteza abantu bazarushaho kumutinyuka ku buryo bazamuvana mu mbere iwe bamukurura buhene.

Comments are closed.