Ingingo 101; Uruhushya rwo kwica rw’Akamasa. “101 Licence to kill”

Gallican Gasana

Nkuko mubizi muri iki cyumweru nibwo intumwa za rubanda zatoye ihindurwa ry’ingingo y’i 101 y’itegeko nshinga, bityo bigaha uburenganzira perezida kagame kwongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ubuziraherezo.

Ubwo burenganzira buhawe Kagame akaba aribwo nise uruhushya rwo kwica; aka ya movie cyangwa filim y’abongereza izwi kw’izina nka 007 hakaba harimo imwe yiswe “007 Licence to kill” na Kagame intumwa za rubanda zimuhaye “101 licence to kill”

Aha mushobora kugira muti kwicana birasanzwe kuri Kagame. Ariko noneho ahawe urwo ruhushya rwo kwica ubuziraherezo kandi abuhawe n’abanyarwanda ubwabo kubera gutinya no kutamagana ibikorwa bibi bikorerwa abanyarwanda.

Ikibabaje kandi gitangaje, ni uko umunyarwanda uwo ariwe wese muganiriye mwiherereye ndetse nizo ntumwa za rubanda; bose bakubwira ko ibibi bikorwa kandi babibona ariko kandi bagakomeza kubishyigikira.

Abo wisangaho bo bagera naho bakuburira bakubwira ngo waretse ibyo bikorwa byawe byo kwamagana bariya bantu batazakwica! Nta kindi mbasubiza usibye kubabwira aka Yezu nti “ni wowe ubyivugiye” bamubajije niba ari umwana w’Imana. Nanjye mbabwira nti; niba mwemera ko koko bazanyica kuko nanenze ibyo bakora ubwo namwe ntimuvuga ibitandukanye n’ibyanjye kuko mwemeye ko bica uwariwe wese utavuga rumwe nabo.

Uru ruhushya rw’101 ruhawe Kagame ngo akomeze yice abanyarwanda ubuziraherezo ni agahomamunwa ku ntumwa za rubanda, ku banyarwanda twese muri rusange turebera tukaruca tukarumira.

-Rwigema yarishwe turaceceka ngo kuko bitarurebaga.

-Kayitare yarishwe turaceceka ngo kuko Atari mwene wacu.

-Nduguteye aricwa turaruca turarumira ngo ntituziranye.

-Sendashonga bamurasa ku manwa y’ihangu turyumaho ngo ntaho duhuriye.

-Lizinde aramukurikira abenshi bati arizize twicecekere.

-Kabera bamurasa urufaya dushya ubwoba turicecekera.

-Wilson Rutayisire aricwa dukora nkaho ntacyabaye.

-Colonel Cyiza ararigiswa turabyemera turicecekera

-Kimenyi arapfa twese twigira ba ntibindeba turikomereza.

-Karegeya baramuhotora baduhamagarira no gukomeza kubikorera abandi.

-Gasakure wabungabungaga ubuzima we barabumwambura tubyemera dutyo.

-Dieudone Kayitare aricwa no kumuhamba biba ikibazo turabyemera.

-Rwigara Assinapol yicwa urwagashinyaguro nibyo yasize barabisenya turebera.

Abo nabo twashoboye kumenya, hari benshi batazwi batavugwa, barigiswa bakaburirwa irengero.

None nyuma yibyo byose Akamasa kazamara inka kakazivukamo mukongereye uruhushya n’uburenganzira buzira iherezo bwo gukomeza kwica ababyeyi abana n’abene wanyu koko?

Mujye mwibuka ko abo bose bishwe baticiwe rimwe; bahereye kuri umwe duceceka twibaza ko twe bitazatugeraho ariko biragaragara ko byageze n’ikambere.

Twirindira ko bikomanga iwacu ngo tubone guteza ubwega.

Muhaguruke twese twamagane
“101 Licence to kill”

Gallican Gasana