Ingoma z’Igitugu Zihirima mu gisa n’Ubufindo: Umwami w’Abami CALIGULA

Mbanje gusuhuzanya urukundo abasomyi b’iyi nkuru bose;

Mu minsi mike ishize twarebeye hamwe uko ingoma z’igitugu zishobora guhirima mu kanya gato, kabone n’iyo zaba zarubatse igisilikali giteye ubwoba n’ibitwaro bya rutura by’amoko yose, zikaba zifite inzego z’ubutasi nyinshi kandi zikomeye cyane, ndetse zifite n’ibifaranga byinshi cyane mu mutungo w’Ishyaka riri ku butegetsi, zikagerekaho no guhiga abatavuga rumwe nazo baba mu gihugu imbere cyangwa se hanze yacyo aho bazihungiye cyangwa se aho bagiye kwibera mu mahoro. Twaganiriye ku rugero rw’Ingoma y’Igitugu yabayeho mu Burusiya izanywe na Vladmir Oulianov alias Lenine waje afatwa nk’umucunguzi. Twaganiriye ukuntu ihirima ryayo ryabaye mu bufindo rikagaragarira cyane mu isenywa ry’urukuta rwa Berilini rwagabanyaga Uburayi n’Isi yose mwo kabili, ndetse tunasanga yarahirimye imaze kwivugana inzirakarengane miliyoni nyinshi cyane z’abantu.

Ubu muli aka kanya tugiye kuva mu Burusiya tunyarukire mu bwami bw’abaromani ahagana mu mwaka wa 31 kugeza muli 41, ku Ngoma y’Umwami w’Abami Caligula.

Aliko mbere yuko turebera hamwe imitegekere n’umwirato bya Empereur Caligula, nagira ngo tubanze twibukiranye ibintu bimwe na bimwe usanga abanyagitugu hafi ya bose bahuriyeho.

Bimwe muli ibyo biranga Ingoma z’igitugu n’ubugome bukabije ni ibi : Agasuzuguro karenze imyumvire gakorerwa abaturage, Iyicarubozo ry’abo Umutware adashaka bose, Kwica ikiremwamuntu, Ubusambanyi bukabije bukwirakwira mu gihugu hose, Ubujura butagira urugero bugera aho bugahinduka nk’ihame kuli régime itegeka, Kunyereza umutungo w’igihugu no gucunga nabi ibya Rubanda, Gukwirakwiza ko Umwami cyangwa Umutegetsi uliho ali Umukiza mbese ko aliwe watumye igihugu cyubakwa kandi kigira iterambere n’amazu meza n’ubutwererane n’ibindi, Gushyira imbaraga zikomeye cyane n’umutungo mwinshi bikabije mu kubaka Igisilikali giteye ubwoba no kukigurira ibikoresho bihambaye, Gukura umutima abaturage ngo hatagira n’uwatinyuka kubaza impamvu agirirwa nabi, Kwifuza ko buli muntu avuga ko yishimiye ubutegetsi buliho kabone n’aho yaba yaraye yiciwe se cyangwa abavandimwe be bose mu ijoro ryakeye, Ibisambo byinshi n’ibisahiranda mu banyagihugu byiyemeza gutanga abandi no kuguma ku mbehe kugeza Ingoma ihirimye bikabona gushaka amayeri yo kwihakana uruhare n’uburiganya byagize bikijunditse intoryi z’ingoma y’igitugu, Kuvangura abanyagihugu no kwimika inzangano z’amoko yose, Guteza imidugararo mu bihugu by’abaturanyi no gushoza intambara z’ubusahuzi no kugirira nabi abahungiye mu bihugu by’abaturanyi, Gutoteza abanyamadini no gushaka ko amadini apfukamira ingoma iliho, Kwigira Imana mu bantu k’Umutegetsi uliho, Gukoresha amagambo atarimo ikinyabupfura mu kuvuga abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Gutuka abahoze ari ibikomerezwa bahunze ingoma y’igitugu n’abandi batayibonamo mu magambo y’urukozasoni adakwiriye gusohoka mu kanwa k’umukuru w’igihugu, n’ibindi…

Mu migabane yose y’isi hagiye habaho abategetsi nk’abongabo, akenshi usanga basa nk’aho mu mutwe wabo no mu migirire yabo ali abiyahuzi badafite icyo batinya, yewe nta n’agasoni na gake guhemuka bibatera. Icyo baba bifuza ni ugutinywa gusa no gukura umutima uwo aliwe wese. Afurika nayo ntiyahatanzwe kuko mu mateka yayo yagiye igira Ingoma nk’izi kandi n’ubu ntirabohoka kuko hali ibihugu bigitegekeshwa iterabwoba no kurwanya ubwisanzure ubwo alibwo bwose.

Tugarutse ku Ngoma y’abaromani rero no kuli Ampereri Caligula, twahisemo gutanga urugero rwe kuko ali mu bantu bagaragayeho ibyo twavuze byose kandi mu gihe gito cyane. Uyu mugabo yaje asimbura Umwami w’Abami Tiberia (wari nka sekuru tugenekereje) nawe akaba yari yarajengereje abantu. Caligula yategetse hagati y’umwaka wa 37 na 41, murumva ko ali igihe gito cyane aliko cyabereye abaturage b’abaromani nk’imyaka ibihumbi ijana!

Caligula, mu by’ukuli yitwaga Kayizari Augustus Germanicus, Caligula kakaba ali akabyiniriro yahawe kubera inkweto yigeze kujya yambara aherekeje se na nyina mu bigo by’abasilikali igihe yari akili akana gatoya. Umuntu agereranyinje, ako kabyiniriro kakaba kasobanura udukweto twiza twa gisilikali. Se umubyara ni Germanicus naho nyina akaba Agripina mukuru. Umwami w’Abami Tiberia yari nka Sekuru nkuko twabivuze, aliko akaba na se w’umwakirano (adoptif) wa  Kaligula.

Ampereri Tiberia yari yararaze ingoma ye abana babili alibo Gemellus wali umwuzukuru we wa nyawe na Kaligula wali (adoptif). Rugikubita rero muli 37 Tiberia apfuye, Kaligula yahise afata Gemellus nkaho amubereye umubyeyi no kumwirenza bikurikiraho, bityo ingoma ayegukana wenyine nk’uwayirazwe. Kwica byo byari ibintu bye rwose nta no kubitindaho.

Aliko akijya ku Ngoma yinjiye nk’Umutabazi, imisoro reka sinakubwira ayiteza imbere ashyiraho uburyo bushya bw’imisoro n’amahoro, Ingabo ziba igitangaza, abaturage barabyina imidiho biratinda, Imikino, Kugaya ibyahise no gutanga icyerekezo gishya biba imvugo, Kaligula si ukwamamara biracika hose ngo haje umutware udasanzwe ukuye abaturage habi, akabavana mu gihirahiro akaba abazaniye ibyiza gusa. Kubaka imijyi byo yabigize intego, no gushimwa bimuviramo uburwayi ahari. Iyi “Honey-Moon” cyangwa ukwezi kwa Buki kwo kubyina intsinzi n’ibohozwa rya rubanda rero (ukurikije uko empereur Tiobere yari yarababereye, aliko bakaba batari bazi ikibategereje ku musimbura we!) abaromani bayimazemo amezi atarenze atandatu gusa, kuko urwari rubategereje batatinze kurushyikira.

Ni uko mu gihe gito cyane Kaligula atangira kubagaraguza agati, atangira gutagaguza umutungo w’igihugu no kugendera ku kimenyane n’icyenewabo bikabije ku buryo burenze kure ubw’uwamubanjirije, iminsi mikuru no kwinezeza bya buli munsi, we n’abo basangiye ingoma biba akamenyero bahinduka nk’amashitani neza neza. Abaturage bareba imirari, Kaligula ageza aho yadukira na bashiki be kandi ari ikizira maze abagira amahabara, akora ibitabaho, abajenerali be barica barakiza, bakora ibyo bashaka biratinda!

Nibwo atangiye kwiyita Imana rero, asuzugura aba senateri nabi cyane abereka ko ali imbwa gusa imbere ye bagomba kumupfukamira uwo ashatse akica cyangwa akajugunya mu kimpoteri, aba Consul (tubite nka ba Ministres se ahali) aba abagize ibigoryi imbere ye, abumvisha ko ali ibihone nta bwenge bafite bagomba gukora icyo ashatse uwihaye gutekereza akabizira, yanahunga akamusanga iyo ali! Abalimu abumvisha ko ali injiji n’ibicucu, abashakashatsi ababwira ko nta bwenge bwabo bagomba kwemera akabaragira nk’amatungo! Abacamanza bo yari yarabanje kubadabagiza agifata ubutegetsi aliko ntiyatinze kubasubiza mu myanya y‘igisuzuguriro kuko urubanza rwacibwaga biturutse mu mutwe we no mu mutima we kurusha uko amategeko abiteganya!

Ubwo akurikizaho na gahunda yo guhahamura ibyegera bye, arica ye! Yishe ibyegera bye karahava, aba offisiye bakuru cyane mu ngabo abamarira ku  icumu abica nk’uwica inshishi, aba senateri, aba jenerali, aba ministiri, aba gouverineri, si ukwica no gukura umutima, ku buryo abemeye gusigara ku mbehe ye biyemezaga kugambanira abandi gusa!

Abaromani aba abashyize ku iterabwoba ritigeze ribaho mu mateka! Ashyiraho gahunda y’iyicarubozo (tortures) zikabije akorera abaturage cyane cyane abahoze ari abayobozi kandi ngo bikamunezeza cyane kubireba uko bagaragulika, hanyuma akaryoherwa nanone no gutuma n’imiryango yabo yangara igaseba mu gihe we aryoherwa akanashisha yumva mu mutungo w’igihugu! Yihereza icyo ashaka we n’Umugore we, Rubanda bayicira ku rwara nk’inda!

Yaranzwe no kuba Umunyagitugu urenze urugero (tyran) no kuba Umwirasi n’Umwiyemezi ukabije (megalomania), ndetse akagerekaho n’ikinyoma kirenze ukwemera! Ibyo bintu uko ali bitatu bili mu byamurangaga.

Abantu yabafashe nk’amatungo cyangwa ahubwo ibintu (ibikoresho, instruments inertes et inconscients), abacamo ibice, arabanganisha, uwatanze umuntu ejo nawe bakamutanga, mbese guhahamuka bikwira muli bose, abaromani basigara batazi ikizabamukiza, dore ko nta n’uwatinyukaga gukopfora ngo amuvuge nabi, bose bagombaga gusakuza bavuga ko aliwe mutegetsi wa mbere ku isi, wazanye isuku n’imikino (jeux de cirque) mu gihugu, nyamara byarahozeho uretse kugaragara nk’uwabiteje imbere akabyiyitirira, mbese igihugu gihinduka nka ka jardin ke akoramo ibyo ashaka, nako cyahindutse nk’ibagiro!

Kaligula yari muremure, afite uruhanga ruje imbere, amaso atebeyemo gake, imisatsi mike cyane, indoro ikaze kandi iteye ubwoba nawe ubwo akaba yarihatiraga kuyigira igiterabwoba uko ashoboye. Muti gute! Mbere yo gusohoka yafataga icyirore (miroir) akagerageza kwiga no guhamya indoro yakura abaturage n’abamubona umutima cyane, ako kitozo niko kamutwaraga iminota myinshi, ubundi agasohoka yabaye nk’agakoko gateye ubwoba. Mbese yabishye cyane nkuko ab’ubu babivuga! Mu mvugo ye nta muntu yatinyaga n’umwe, ibitutsi n’agasuzuguro nibyo byayirangaga. Yasuzuguraga n’abasilikali bakuru akabumvisha ko ali imbwa bose nta n’uwamutinyuka! Ko ali ibisigazwa bidafite n’icyo byamara! Ni birebire.

Banavuga ko yageze aho afata ifarasi (cheval) ye yakundaga cyane yitwaga Incitatus akayigira Ministre na avantages zose rugeretse mbese ikajya ihabwa umwanya mu nama y’abategetsi inebe yayo ntihagire uwatinyuka kuyicaraho, ndetse akayiha na Company y’aba escort (mwumve namwe uko abasilikare bagowe mwa mfura mwe), kubera gusuzugura abanyagihugu bikabije, akabarutisha ishovali ye.

Turebe amwe mu magambo yakundaga kwivugira we ubwe:

–          “abaturage b’abaromani bose uwabaha umutwe umwe gusa maze ngahita nywuca!”

–          “Kuba rubanda banyanga byo si ikibazo, bapfa kuba bantinya bya cyane gusa, ubundi bange nababwira iki!” (Oderint, dum metuant, mu rulimi rw’ikilatini). Aya ni amagambo n’uwamubanjirije Ampereri Tiberia yakundaga kuvuga.

–          Igihe cyose yahoberaga umugore we akamusoma hose no ku ijosi, cyangwa se igihe cyose ibyo yabikoreraga undi mukobwa cyangwa umugore babaga babaye umwe mu gahe  gato, yagerekagaho utugambo dukurikira: “Ohhh, aka kajosi keza gateye ubwuzu, ikibazo ni uko kazahita gacibwa nibinzamo nkatanga itegeko!!”

–          Igihe yabaga yakiriwe ku ifunguro ry’icyubahiro n’ibyegera bye byo hejuru, hali ubwo yateruraga agaseka cyaneeeee! Noneho nka babili mu ba Minisitiri bamwicaye iruhande bakamubaza bati Nyakubahwa n’iki kikunejeje? Nawe agahita abasubiza ati: “Bagenzi banjye muli Abanyabubasha mu butegetsi bw’Ingoma yacu, aliko ikinteye kunezerwa ni uko nziko umunsi nzavuga rimwe gusa muzahita mucibwa amajosi ndiho nseka numviriza umuvinyo uryoshye!”

–          Yigeze kuvuga ngo: “Igituma nkunda Ubutegetsi, ni uko buha chance ibidashoboka kugira ngo nabyo byibereho”

–          Yigeze gutuma umwe mu bayobozi b’ingabo, ati “ mwebwe icyo musabwa ni ugukora ku buryo abo baturage bapfa bumva neza ko baliho bapfa! Ibigoryi binkomera amashyi nabyo ubwo nzabyirenza ejo, kuko abazakomeza kuyakoma sibo babuze!”

Igitangaje ni uko ibyo byose bitamubujije kugera ku ndunduro no gupfa nabi cyane, kuko yapfuye ahotowe ndtetse ajombaguwe ibyuma na bamwe mu basilikali be bamurindaga bali bararambiwe amafuti , ubugome, ikinyoma, no kwangiza umutungo wa Rubanda awugira uwe mu buryo yishakiye, bikaba byari bibageze ahantu. Abo basilikali biyemeje kurangiza gahunda bali barangajwe imbere na Komanda witwaga Cassius Chereas. Umukobwa wa Caligula Drusilla n’umugore wa Kaligula aliwe Caesonia nabo bahise basogoterwa ahongaho!

Muli make ingoma z’igitugu zigeraho kakazibaho iyo zitiyemeje kumva amajwi y’abazibwira ngo zisubireho zishyikirane na Rubanda ziba zihagarariye!

Ngayo nguko, ngibyo ibya Mr Caligula wari warigize Imana, dore ko ibye byali byarabaye Akali aha Kajya He!

Bamara, Prosper

National Security Vice-Chairman

PRM/MRP-Abasangizi

6 COMMENTS

  1. Gasana Anastase ari mu bafashije Ingoma y’Igituku kwiyubaka. Ubu rero muje gutera imbabazi ba nde? Munyure Tingitingi mubanze murebe imirambo ihaanitse ubundi mubone gusakuza.

  2. Wowe uvuga abaguye Tingitingi ni uko mwari mwashoboye kuhagera kuko mwari abo mu kazu benshi mufite uburyo.Nonese ko utavuga abatikiriye i Byumba mugihe cy,imyaka ine yurugamba mufata abanyarwanda nkaho atari bo?amakosa yabaye hose,none mureke dushyire hamwe dukosore amafuti kuburyo bitazongera.Naho GASANA ,RUKOKOMA N,ABANDI MUBAREKE KUKO BASOBANUKIWE NIBURA BAKABA HARI ICYO BAKORA.Kandi bakaba badashinjwa GENOCIDE.

    • @ Sangwa, Ngo nabashije kugera Tingitingi kuko nari mu kazu? Woya rwose, iwacu ni i Byumba, umunsi wa mbere w’intambara nitwe bahereyeho bahumbahumba, tuhava tujya Nyacyonga naho abenshi barahagwa, dukomeza Zaîre mu makambi tuhatakariza abandi. Abo basaza uvuze basiobanukiwe iki? Kuko bameze amababa bagakorera FPR nayo ikabahemba kubajugunya muri poubelle? Ntawe bazongera kubeshya twese twarasobanukiwe. Ikibazo bafite ahubwo ni ubwoba bwo gusazira ishyanga, nibahame hamwe, na za Maisons de repos zaho ntizizabakira kuko batinjije n’urutoboye muri za Leta z’ibihugu babundamyemo. Bahame hamwe, igihe ni iki cyo kurya intobo bateye bazita intoryi. Hahahaha !!!!!

  3. Dore rero aho mucuti wa Caligula ariwe pahulo aliyasi rujindiri rurya ntiruhage, abashyiriramo agatego. None aho gushyira hamwe mutangiye gucyurirana tingitingi na byumba mwumva muzagera kuki. Gusa uyu mu historien wo mu basangizi amasomo ye aranyubaka akananyibutsa amateka. Anyibukije ibitabo byi kilatini twigaga ku mateka ya ba romani twitaga les CATILINAIRES. MUZABISOME MWIYUMVIRE. Naho ubundi mushatse mwashyira hamwe kwipakurura ingoma y’agatsiko!

  4. Kandi shahu wa gasore we inyundo yanjye ntuzayicika! Aya mateka yanjye ninde ukubwiye kuyavuga koko ko uzikoraho! Jyewe rero icyo ndusha uwo mwami wawe uvuga uvuga ni uko mfite cash n’ipusi itasimbuka kandi mfite impehe zindinda zikarishye zidashobora kugira icyo zintwara kuko mfite n’umupfumu ubimbwira byose mbere y’uko biba. Mfite na anti-balle di uzabaze! N’iyi Benz yanjye ni blindé! In fact na cyino kinyundo kizagenda kibarimbura buhoro buhoro kubera igihe mushiriyeho. Usigaye ubona jeannette wanjye uko angana? Ubona se hari urusasu rwamuphumura wowe uko uzi? Uzabaze wa kana we! Narababaye sha nabufashe naracururje n’ubunyoobwa wa ma… Nako wa mazirantoki we y’ikigarasha. Cyomoro wanjye nibikomera azamanuka nk’uko nanjye nabikoze sha murabeshya.

Comments are closed.