Ingoma z’Igitugu Zirangira mu gisa n’Ubufindo: Joseph Vissarionovitch Djougachvili wari uzwi ku izina rya Joseph Staline

Mu kiganiro twatangiye mu minsi ishize ku ngoma z’igitugu, twabashije kuganira ku banyagitugu benshi balimo Vladmir Lénine, Caligula na Bokassa, none ubu ndifuza ko twaganira kuli Joseph Staline wayoboje igitugu mu gihe cy’imyaka igera kuli makumyabili n’’itanu (25), ingoma ye ikivugana abaturage banyuranye bagera kuli miliyoni makumyabili (20 million) halimo n’abasilikari bagera ku bihumbi mirongo inani (80 mille).

Uwaje kumenyekana ku izina rya Joseph Staline, ubundi amazina ye ya nyayo ni Joseph Vissarionovitch Djougachvili. Akili muto yabanje guhabwa akazina ka Sosso, hanyuma aza gufata akazina kandi yiyita Koba (ili ryari izina ry’umuntu w’igihangange wo mu gihugu cya Jeorjiya). Izina rya Staline yaryiswe na bagenzi be mu gihe cy’intambara yo kwibohoza bakirwanira mu bwihisho bukomeye bahanganye n’ingabo z’ubutegetsi bwariho icyo gihe. Staline mu kirusiya byasobanura nk’Umuntu ukoze mu Cyuma (acier).

Uyu mugabo yategetse kuva mu w’1928 kugeza muli 1953 ubwo yitabaga Imana ku italiki ya 5 Werurwe.

Ingoma ye yabaye ingoma y’igitugu y’igitugu n’iterabwoba rikabije, ndetse bwarangwaga no kugendera ku mabwire no ku marangamutima kandi nta tegeko ryubahirizwaga na limwe uretse ijambo rya Nyakubahwa Staline. Ingoma y’uyu mugabo kandi yaranzwe no guhutaza bikomeye abaturage, kwimura ku gahato abantu barenga nka miliyoni eshanu hano, umunani haliya, ebyiri hariya handi, bityo bityo, abaturage bose akabajugunya iyo bigwa aho bagomba guhotorwa no gutangira ubuzima bundi batazi n’iyo bali, bamwe akabajyana iliya abandi akabazana ino, mbese yabigirizagaho nkana, akabanyaga utwabo, akabasenyeraho amazu ngo arashaka kuzana iterambere rirambye, uvuze akanigwa nta bisobanuro bindi. Ku ngoma ya Joseph Staline abantu benshi babarirwa muli za miliyoni barahotowe, kandi bicishwaga amasasu (kuraswa) cyangwa bagapfira mu nkambi yabaga yarababoheyemo bazize iyica-rubozo bakorerwaga amanywa n’ijoro. Mu mushinga we wo gushimangira « communisme » abaturage benshi cyane (miliyoni nyinshi z’abaturage) barahahotorewe biratinda, bicishwa inzara baranogonoka, ubukene buranuma, abanyacyaro bakoreshwa imirimo y’agahato n’ingufu, ku buryo bivugwa ko iterabwoba ryabayeho kuli iyo ngoma n’agahinda abaturage bahuye nako mu gihe cyayo nta kigereranyo byashoboraga kubonerwa kuli iyi si y’abazima. Hejuru y’ibyo kandi, ikitwa iyobokamana n’idini n’imihango ijyanye nabyo cyose cyaraciwe burundu.

Ku ngoma ya Staline, uwageragezaga kutavuga rumwe n’ubutegetsi wese cyangwa se kubugira inama yahitaga yicwa, uwagaragaragaho kuba umunyabwenge ushobora kujya inama nzima wese yahitaga ahotorwa, uwagaragazaga kutishima wese yaricwaga. Guhutazwa ntibyarebaga abanenga ubutegetsi n’abanyabwenge gusa, ahubwo abaturage bose n’abashyitsi bose babaga bali mu mazi abira no mu bwoba kubera insoresore za leta ya Staline zashoboraga kwigabiza uwo zishatse no ku nyungu zazo, maze zikabeshyera uwo zishatse no kujyanwa mu nkambi z’ibohero aho ibihumbi n’ibihumbagiza by’abantu byicirwaga umunsi ku wundi ntibisibe. Nta robanura, abagabo, abagore, abakecuru, abasaza, abakobwa, abasore, abana, abategetsi, abasilikali, bose nta n’umwe wari ufite ubudahangarwa kuko buli wese yashoboraga gushorerwa akajyanwa mu mazu y’ibohero no mu nkambi z’imirimo y’agahato, aho abenshi mu bafungwa bahotorwaga bataharambye. Imbere y’abaturage Staline yari nk’igikoko kiryana kitagira roho kubera iterabwoba ridasanzwe yari yarabamarishije, ntawe utinyuka kuvuga, nta uganira ku by’ubuyobozi, nta n’ukomoza ku bibi yakorewe! Abaturage bari barahinduwe ibishushungwe, umutima barawukutse cyera, batazi niba buri bucye batishwe.

Ku rundi ruhande ariko Staline yateje imbere inganda n’inyubako ku buryo budasubirwaho, yateje imbere imyigire n’amashuri, gusa ni uko ibyo yabigezeho akoresheje igitugu n’agahato, imbaga itabarika y’abarusiya ikahatikirira, ubutaka bukamburwa abaturage bugahindurwa ubwa leta, n’ibindi bibi byinshi cyane byiganjemo iyicarubozo ritagereranywa.

Staline yabaye nk’ikigirwamana kuko yari yarabujije abantu no gusenga, yasigaye aliwe Mana mu bantu, aba aliwe bose bacyeza, aba aliwe ugaba byose mu gihugu, akica uwo ashatse akamwica igihe ashakiye, agakiza uwo ashatse akamukiza igihe ashakiye, akanyaga uwo ashatse akamunyaga igihe ashakiye, agahiga uwo ashatse akamuhigira hose n’iyo yamuhungira hehe, mbese iterabwoba ku baturage rihinduka uburyo bwe bwo kuyobora.

Ikindi cyatumye Staline aba igihangange cyane akaba umuntu utinyitse byarenze urugero, haba mu maso y’amahanga haba no mu maso y’abanyagihugu, ni intsinzi uburusiya bwatsinze ingabo za Hitileri (nazi) mu gihe cy’intambara ya kabili y’isi yose. Ibi byatumye Joseph Staline, alias Sosso, alias Koba, ashimangira kuba Umunyabubasha hose, ndetse igitugu yategekeshaga abaturage agikuba noneho inshuro amagana kuko nta wari ugitinyuka kuba yamwikorereza. Yakanze ibihugu byinshi cyane byatinyaga uburusiya ndetse bimwe bigasa n’ibigendera ku mabwiriza ye cyane cyane ibyagiye bigirana umubano udasanzwe n’uburusiya (aha nituvuga uburusiya mu by’ukuli turaba dushaka kuvuga Repubulika zunze Ubumwe z’Abasoviyeti – URSS).

Icyakurikiyeho ni uko abarusiya bose babayeho mu gukuka umutima no mu kwibaza uko ejo hazamera, mbese babayeho mu kwiheba bitigeze bibabaho na limwe mu mateka yabo. Staline we yongereye ubwibone, atangira gusuzugura abantu bose, n’abategetsi, n’abasilikali bakuru, n’abandi bose abahindura zeru neza abafata nk’ibintu aho kuba abantu, abafata nk’abadafite icyo bashoboye bagomba kumukomera amashyi gusa.

Mu gasuzuguro kenshi yagaragarizaga ibyegera bye byarimo n’abasilikali bakomeye cyane bo ku rwego rwo hejuru cyane ko ntacyo bali cyo imbere ye, ko ntacyo bamukoraho na kimwe ndetse ko ali nawe ubagize. Staline yifataga nk’aho atazavaho kandi atazanapfa (immortel), ndetse akaba yarumvaga ikibazo cyo kuzasimburwa kwe kitagomba no gutekerezwaho bibaho! Dore amagambo yajyaga akunda kuvugira imbere y’ibyegera bye igihe kimwe: « Mwakwimarira iki se mutamfite, mwa bihungetwe mwe murushwa intege n’utwana tw’injangwe tukiva mu nda ya nyina tukibereye mu mwijima w’ubuhumyi? ». Aya magambo y’agasuzuguro karenze yayadukanye mu minsi ya nyuma y’ingoma ye, kandi n’uwamusimbuye, Khrouchtchev yari mu bo yayabwiraga. Khroutchchev na bagenzi be Beria, Malenkov, Boulganine, Kaganovitch n’abandi, bakomeje kumugendera buhoro cyane bemera ibitutsi byose n’uburyo yabafataga nk’abatagira intege, mbese nk’ababeshejweho nawe gusa. Aliko ntibyatinze ararwara aba bagabo basimburana ku musego we kugeza anogotse ku italiki 5 werurwe 1953. Hari n’abakemanga ko aba bagabo alibo bamwirengeje bakamurangiza bucece aho yari arwariye basimburana mu kumuraraho kugeza ubwo apfuye, dore ko n’uburwayi bwe batigeze batangaza ibyabwo, barymyeho kugeza bamenyesheje rubanda ko Nyirububasha yapfuye.

Ng’ibyo ibyaranze Ingoma y’iterabwoba rikabije ya Mister Staline alias Sosso, alias Koba,  igihangange cyari kizi ko ali immortel, ko kitazasimburwa na limwe, kikaba cyarirengeje abaturage miliyoni makumyabili balimo n’abasilikari ibihumbi n’ibihumbi, hatabariwemo abo yishe urubozo, abagaraguzwaga agati n’abacirwaga mu mazu y’ibohero n’imirimo y’agahato, maze ibyegera bye yavogeraga mu gasuzuguro kenshi bigasingira ubutegetsi bitirutse.

Ngayo nguko, ngayo amahano n’amaherezo y’Umunyagitugu wishyize hejuru bigatinda.

 

Bamara, Prosper

Vice-Chairman – Umutekano

PRM/MRP-ABASANGIZI

4 nyakanga 2013

Bwana BAMARA, Prosper: Visi- Perezida ushinzwe umutekano;

1 COMMENT

  1. icyiza cyiyi analyse yanyu nuburyo ntamuntu kamara. Ukuntu staline yari yariteguye agakora za bounker kugira ngo adapfa ariko bikanga agapfa urwa kirago nkumuvumbyi byakagombye kureba kure kuko ubuzima buraryoha ariko byakagombe kuba byiza dusize ejo hazaza heza. Icyiza cya byose ni ukwiyumvisha ukuntu staline yari umu geogien bituma mvuga nti ” kuba aba georgien baragize revolution de rose nabanyarwanda wenda baza gira revolution yihundo.

Comments are closed.