Ingona noneho yatwaye umugore wari ugiye kwahira ubwatsi!

Amajyepfo – Umugore utaramenyekana neza umwirondoro wari wimukiye vuba ku hafi y’umugezi wa Nyabarongo mu mudugudu wa Mataba Akagari ka Masaka mu murenge wa Rugarika ku mugoroba wo kuri iki cyumweru yatwawe n’ingona agiye kwahira ubwatsi nk’uko abaturage b’aha babyemeza.

Ingona yafashe uyu mugore ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, bivugwa ko yari agiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ye.

Abaturage bakibimenya bahise bajya hafi y’aho yamutwariye ngo barebe ko babona umurambo we ariko kugeza ubu ntabwo bawubonye.

Umwe mu baturage bo muri uyu mudugudu twaganiriye ba hano ati “Abantu benshi ba hano twari tutaramumenya kuko nibwo akimukira hano.”

Uyu muturage witwa Issa Nizeyimana avuga ko bageze aho yamutwariye ari abantu nka 50 bari kumwe n’umukuru w’umudugudu wabo wa Mataba.

Avuga ko batabajwe n’umwe mu bantu bumvise ataka cyane, bagategereza ko bakongera kumubona ku nkombe burinda bwira batamubonye.

Ati “Twabonye bwije tubona tutakomeza gutegereza abantu bahitamo kwitahira.”

Kuwa gatanu ushize muri aka kagari ingona yatwaye umugabo Habamenshi Oreste wari wazindutse ashaka amazi yo gukoresha imirimo muri Nyabarongo.

Hakurya yabo mu karere ka Nyarugenge naho ingona zari zimaze iminsi zica ibintu, ikibazo cy’amazi kikaba cyarahise gitangira gukemurwa mu tugari twegereye Nyabarongo.

Ku mpande zombi (Kamonyi na Nyarugenge) hamaze igihe ubukangurambaga busaba abaturage kwirinda kujya kuvoma muri Nyabarongo.

Source: umuseke