Ingufu z'amahanga mu kibazo cy'u Burundi zatangiye kwigaragaza!

Amakuru avugwa ku Burundi kuri uyu munsi wa gatanu w’imyigaragambyo irimo kubera mu mujyi wa Bujumbura aragaragaza ko ikibazo cy’u Burundi cyatangiye kugaragaza ingufu zirenze imipaka y’u Burundi.

Mu nama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi (Conseil de sécurité) ibihugu by’u Bushinwa n’u Burusiya byabujije gutambuka inyandiko yari yateguwe n’igihugu cy’u Bufaransa ivuga ku bibera mu Burundi.

Uhagarariye igihugu cy’u Burusiya mu muryango w’abibumbye yasabye inama yumuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi kutivanga mu mpari ziri mu Burundi ku bijyanye n’itegeko nshinga.

Ambasaderi Vitaly Churkin, uhagarariye u Burusiya muri ONU yavuze ko niba bamwe mugize inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi bifuza kuganira n’abanyapolitiki b’abarundi ku bijyanye n’uburyo bagomba gusobanura itegeko nshinga ni byiza ariko ntabwo ari inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi ntaho yagombye guhurira n’amategeko nshinga y’ibihugu.

Nabibutsa ko mu gihe ishyaka CNDD FDD ryemezaga ko Bwana Petero Nkurunziza aribera umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika, umuhango wabaye ku wa gatandatu tariki 25 Mata 2015 i Bujumbura, uretse abahagararariye ibihugu by’Afrika bari muri uwo muhango hari na Ambasaderi w’u Burusiya mu Burundi mu gihe ibihugu by’i Burayi n’Amerika bitagaragaye muri uwo muhango.

Ubu uko bigaragara ibihugu by’amahanga birasa nk’ibyafashe uruhande mu kibazo by’u Burundi uretse u Burusiya, ubu Leta zunze ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza birimo gushira igitutu kidasanzwe ku butegetsi bwa Perezida Petero Nkurunziza.

Mu nama yabereye i Bujumbura muri Hoteli Source du Nil ku ya 28 Mata 2015 yahuje Visi Perezida wa Mbere w’u Burundi n’abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi havugiwe byinshi biteye kwibaza. Ambasaderi w’u Buhorandi yavuze ko ikibazo cyo kongera kwiyamamaza kwa Nkurunziza kitagombye kurebwa mu rwego rw’amategeko ahubwo cyagombye kurebwa mu rwego rwa politiki kuko ngo hisunzwe itegeko nshinga Perezida Nkurunziza afite amahirwe yose yo kwemererwa kongera kwiyamamaza. Ambasaderi wa Kenya yavuze no mu rwego rwa politiki ko nta kibazo gihari kuko ngo niba abaturage badashaka Nkurunziza koko babigaragariza  mu matora impaka zigakemuka. Ambasaderi w’abanyamerika we yahise avuga ko byaba ari uguha Nkurunziza manda ya gatatu. Ambasaderi w’Afrika y’Epfo yabajije uw’Amerika impamvu ahise avuga manda ya gatatu, avuga ko nihubahirizwa amategeko y’igihugu cy’u Burundi nta kindi cyakorwa uretse kubishyigikira, arongera ati abaturage niba bashaka kugumana Nkurunziza indi myaka 5, bibatwaye iki? Turi aha kugira ngo dufashe abarundi gushyira mu bikorwa ibyo bihitiyemo ubwabo, kugira ngo ibibazo u Burundi bwarimo mu myaka ishize kugira ngo bibonerwe umuti habayeho kwitanga kw’ibihugu bya Afrika aho Nelson Mandela yagize uruhare rukomeye.

Ntabwo twakwibagirwa igihugu cy’u Rwanda nacyo kirimo gukoresha ibitangazamakuru bigishyigikiye, inzego z’iperereza, n’ibindi mu gufasha abarwanya Perezida Petero Nkurunziza mu myigaragambyo, no mu gukwiza amakuru cyane cyane avuga ko hari Genocide irimo gutegurwa mu Burundi ko kandi ubu ngo FDLR n’interahamwe bamaze kugera mu Burundi gufasha Perezida Nkurunziza n’abamushyikiye.

Mu gushaka kwerekana ngo ko hategurwa Genocide n’ubwicanyi mu Burundi no gushaka kuvanga FDLR mu kibazo kiri i Burundi, abarwanya Perezida Nkurunziza  byabaye ngombwa ko batira amaturufu y’ubutegetsi bw’u Rwanda, bikaba byatumye ahubwo opposition yo mu Burundi yisanga yitesheje agaciro ndetse n’ibyo iharanira yabihaye intumbero ishobora kuganisha ku ihohoterwa ry’abanyamahanga cyane cyane abanyarwanda n’abavuga ikinyarwanda.

Ibi byatumye abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda babonagana neza imyigaragambyo yamagana Perezida Nkurunziza bahindura ingendo bakaba bumva Nkurunziza yaguma ku butegetsi aho kugira ngo habeho i Burundi ubutegetsi bushyizweho n’u Rwanda cyangwa buri mu kwaha kwarwo.

Uko bigaragara n’uko hari abategereje ko umutekano uba muke kurushaho ndetse hapfa n’umubare mwinshi w’abantu kugira ngo babone ibyo barega Perezida Pierre Nkurunziza. Igiteye ubwoba kurushaho n’urubyiruko rwa CNDD FDD (Imbonerakure) kugeza ubu rusa nk’urucecetse rushobora narwo gutangira gukora imyigaragambyo yo gushyigikira Perezida Nkurunziza, ibi bikaba byavamo ihangana n’imirwano bikomeye hagati y’abigaragambya.

Marc Matabaro

02.05.2015