INGWE IKURIRA UMWANA IKAKURUSHA UBURAKARI  

Emmelyne MUNANAYIRE

Yanditswe na Emmelyne Munanayire

Mu rwego rwo gusobanura ibintu byinshi tubona mu Rwanda, nifuje kugira icyo mvuga ku nkuru iherutse gusohoka mu kinyamakuru igihe cyo kuwa 5 ugushyingo 2018, n’ ikiganiro cyiza cyahise kuwa 6 ugushyingo 2018 kuri radiyo itahuka, ngo” Kayumba Nyamwasa na bagenzi be baba bagize umutwe w’ iterabwoba”!

Maze gusoma inkuru yo ku gihe n’ ubusesenguzi bwa radio itahuka, nibajije igihe Kayumba yaba yarabereye umuterorisite.

Kayumba Nyamwasa amaze kwitandukanya n’ ibikorwa bidahwitse bya FPR yifatanyije na bagenzi be mu gushinga ihuriro nyarwanda RNC aho bifuzaga kongera guhuriza abanyarwanda mu bumwe, bose bafite uburenganzira bungana.  Byongeye, Kayumba yavuye muri FPR ahunga. Nyuma yaho bashatse kumwica arashwe nabo yahunze. Ubwo se koko niwe wakagombye kwitirirwa ibikorwa by’ iterabwoba?

Kumva hari abavuga ko Kayumba na bagenzi be bo muri RNC bashobora kwitirirwa ibikorwa by’ iterabwoba kandi bakabishinjwa na FPR ni nko gufata uruhu rw’ ikirura ukarwambika intama n’ urw’intama ukarutwikira ikirura. Ikirura ninde intama ninde?

Reka twibukiranye ibintu bimwe na bimwe:

 – Guhanura indege z’ abakuru b’ ibihugu;

   Kwica no kugambirira kwica abakuru b’ ibihugu bidukikije: Kabira, Kikwete, Museveni, Nkurunziza;

 – Kurema imitwe yo gushimuta abantu batavuga rumwe na leta;

 – Kwica abo mutavugarumwe (leta): Seth Sendashonga, Kabera assiel, Kagwa  Rwisereka, Rwigara    Assinapol, Mucyo Jean de Dieu, Karegeya Patrick,  …………….. 

 – Guteza intambara no guhungabanya umutekano n’ ubusugire by’ibindi bihugu;

 – Gutsemba impunzi aho kuzicyura no kubahiriza uburenzira bwazo muri Congo na Kiziba;

 – Kubuza amahwemo abaturage no kubambura uburenganzira gakondo bwabo;

 – Gusibanganya ibimenyetso ndangamurage no kubuza abanyarwanda kwibuka ababo mu mudendezo;

 – Gukoresha abasirikare mu buryo bunyuranyije n’amategeko, no kubemerera guhorana intwaro mu   mu baturage;

 – Kugira gereza nyinshi zitazwi n’abantu benshi bafungiye akamamo;

 – Kubiba ubwoba mu abanyarwanda, ……………….

Nonese ibi ngibi byose byaba ari RNC na Kayumba babikoze cyangwa ni FPR yabikoze? 

Iyo twumvise RNC, ivuga ko ikiri kwigisha abanyarwanda no kubaka inzego zayo. Abayobozi bayo bahora bitwararika kandi baburira uwariwe wese washaka gukora ibikorwa byo guhungabanya ubuzima bw’ abanyarwanda muri rusange. Mu bigaragarira buri wese Abayobozi babo bari mu bambere bishwe, barashwe, bahigwa, bacirwa imanza z’ akarengane, batotezwa, …………         Ibivugwa ni nka wa mugani ngo” Ingwe ikurira umwana ikakurusha uburakari”

Tuvuye mu kinyoma tugakunda ukuri twabonako RNC ntaho ihuriye ni umutwe w’ iterabwoba  ahubwo ko FPR ariyo nayo yakoze biri byose twavuze haruguru, usanga ariyo yujuje ibyangombwa by’ umutwe w’ iterabwoba. FPR yitirira RNC ibikorwa bibi byayo.

 Bityo rero nshoje ntabaza abanyarwanda n’ abandi bose bakunda u Rwanda ngo turengere abo FPR irenganya bose kandi dushake uko twayisezerera ku buyobozi bw’ igihugu cyacu mu buryo bwihuse.