Inkomoko y’ijambo: “Gufilipafilipa”

Kuvuga ngo “Kanaka yihaye Gufilipafilipa” byaturutse ku mugabo witwaga Filipo Mpayimana ku ngoma ya Paul Kagame ahayingayinga umwaka wa 2020. iri jambo barikoresha iyo babonye umuntu witandukanyije n’umutimanama agakoreshwa cyangwa akavugishwa amateshwa nta nyungu igararara abonamo, yibwira ko afite ibisubizo by’ibibazo byose, agashyanuka kuri buri wese cyangwa ku bivuzwe byose yibwira ko biza kumubyarira inyungu ariko amaso akanga agahera mu kirere.

“Gufilipafilipa” ubundi byaturutse ku izina ry’uyu mugabo rya Gikirisitu yafashe abatizwa kera akiri umwana ariryo Filipo. Mu kiganiro ku rubuga rwa Facebook banyarwanda batandukanye bunguranye ibitekerezo kuri iri jambo bitegereje ibyakorwaga na Filipo Mpayimana bararishimangira.

Filipo Mpayimana ni ubuntu wize indimi anandika n’ibitabo. Nuko nyuma y’ahagana mu w’i 1994 ubwo u Rwanda rwagwaga mu icuraburindi, uyu Filipo Mpayimana yaje guhungira i Congo ndetse agenda inzira niende ahunga abo akeza ubungubu. Yageze aho agera ibwotamasimbi kwa ba rutuku. Yarahageze rero aratura nk’abandi akora ubuzi butandukanye akanyuma akaba ari ako mu ruganda rw’indyoshyandyo.

Akunze gukora udukoryo twinshi dutangaje

Mu gihe cy’amatora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2017 bamwe bafashe nk’ikinamico, Filipo Mpayimana yitahira mu Rwanda.

Ageze mu Rwanda, atangaza ko ashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Mu gihe benshi mu biyamazaga bangiwe gukomeza Filipo we yemerewe gukomeza nyamara yari yakuyemo ake karenge yitahiye i Bwotamasimbi.

Ajya gutanga ibyangombwa byo kwiyamamaza yateze agahene (moto)

Mu gihe cyo kwiyamamaza benshi twakekaga ko ari kwikinisha cyangwa arimo gucurangira abahetsi urebye umubare w’abitabiraga ukwiyamamaza kwe.

Mpayimana Filipo yari akunzwe cyane n’abaturage ku buryo aho yiyamamarizaga hose habaga hakubise huzuye!

Nyuma ya 2017, Filipo Mpayimana yakomeje ibikorwa byinshi byo gucira isiri abayobozi b’i Kigali ngo arebe ko hari utuvungukita twava ku meza FPR iriraho ngo tumugwe mu kanwa. Ndetse ashinga n’urubuga rwa Youtube akoresha afilipafilipa!

Muri uko guhakwa kwe anakomeje kugeza ubu afite umuderi wo kwibasira abo abona ko batavuga rumwe n’abo ashaka guhakwaho akigira umuvugizi wabo n’ubwo atarabona ubwo buhake.

Ikivuzwe cyose aba yakinjiyemo ndetse ntanagira isoni zo gusohora za video afilipafilipa mu ndimi z’amahanga.

Ubu noneho arimo gufilipafilipa mu binyamakuru by’i Kigali atabaza ngo “Interahamwe” zirenda kumwica!

Yageze n’aho avuga ko amagambo rutwitsi ya Gen James Kabarebe yari akwiriye!

Bityo rero iyo umuntu yitandukanyije n’umutimanama agakoreshwa cyangwa akavugishwa amateshwa nta nyungu igararara abonamo, yibwira ko afite ibisubizo by’ibibazo byose, agashyanuka kuri buri wese cyangwa ku bivuzwe byose yibwira ko biza kumubyarira inyungu ariko amaso akanga agahera mu kirere., bavuga ko “Yihaye GUFILIPAFILIPA”.