Inkongi y’umuriro yibasiye agace k’ubucuruzi ka Kabuga ahitwa mu Gahoromani

Mu Rwanda, inkongi y’umuriro yibasiye agace k’ubucuruzi ka Kabuga ahitwa mu Gahoromani yangiza ibicuruzwa byinshi byiganjemo ibiribwa.

Imodoka zizimya umuriro za polisi zatabaye zishobora guhosha umuriro utarafata inzu nyinshi muri aka gace gakorerwamo ubucuruzi buhinda.

Kugeza ubu icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana ariko ngo harakekwa umuriro w’amashanyarazi.

Iyi nkongi y’umuriro yadutse mu rukerera, ihera mu gice cy’isoko cyacururizwagamo ibiribwa. Ahahiye ni urukurikirane rw’inzu zubakishije amabati zarimo ububiko bunini bw’imyumbati ndetse n’imashini zo kuyisya kugira ngo ikurwemo ifu y’ubugari.

Abatuye hafi y’ahabereye iyi mpanuka bavuga ko habanje kumvikana ibintu biturika baketse ko ari insinga z’amashanyarazi, mbere yuko umuriro waduka. Uyu muriro w’amashanyarazi ni nawo ukekwa ko wateye iyi nkongi. Gusa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ngo rwatangiye kugenzura icyaba cyateye iyi mpanuka.

Imodoka za polisi zizimya inkongi zari zikiri mu kazi kugeza mu ma saa tanu za mu gitondo.

Alexis Habarugira ni umwe mu bakozweho cyane n'iyi mpanuka
Alexis Habarugira ni umwe mu bakozweho cyane n’iyi mpanuka

Kugeza ubu ingano y’ibyangijwe n’umuriro ntiramenyekana, cyakora muri aka gace biboneka ko byose byahiye bigakongoka.

Alexis Habarugira, umwe mu bacururiza muri aka gace, yavuze ko bikimugoye kumenya ibyangiritse. 

Yagize ati: “Kugeza ubu sindashobora kubarura ibyahiye ariko murabona ko imashini zose zahiye, imyumbati yose yahiye, inyubako ndetse hari n’imodoka yanjye yahiye. Ndakeka ko ibyangiritse bitajya munsi ya miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda”. 

Inkongi y'umuriro i Kabuga

Abakorera muri iri soko rihora rihinda bavuga ko bagize amahirwe polisi ikagoboka kuko iyo itinda agace kose kari gufatwa n’umuriro.

Agace ka Kabuga karangwa n’ubucuruzi bukomeye bukorerwa mu nzu zegeranye cyane zirimo izubatse mu kajagari.

Abakoreraga mu gice cy’isoko ryahiye bavuga ko bataramenya uko bagiye kwitwara nyuma y’iyi mpanuka yatwaye byose.

Gusa bamwe muri bo nka Bwana Habarugira bari barashoboye gufata ubwishingizi bw’ibicuruzwa byabo, bivuze ko bazishyurwa ibyangijwe.

BBC