INKONO NTIHIRA IKIBATSI IHIRA IKIBARIRO: Padiri Athanase Mutarambirwa

Banyarwandakazi, Banyarwanda namwe nshuti z’u Rwanda namwe mwese abakurikirana iby’iwacu mbaramukije mbifuriza amahoro y’Imana, muzagire Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.

Nyuma y’iminsi mike ntaheruka kubaganiriza mu bintu binyuranye biba binshishikaje binanteye inkeke nabashije kumva benshi muri mwe bantashya bambwirako dusangiye uburyo bwo kubona ibintu n’abandi bambaza gusa impamvu ntaheruka kugira icyo mbatangariza.

Muri make nagize gahunda zimfatira sinakunda kubona igihe ariko harimo n’uburyo bwo kwiha igihe gihagije nzirikana, ngo ntazagwa muri wa mutego ntakunda aho abantu bazavuga ngo tuzi gusa kuvuga amagambo meza ugasanga ntabikorwa bifatika tugeraho.

Ubu rero niba ngarutse nuko maze kubona nibura inzira zirenze ebyiri twashoramo ubushake maze tukagera kubikorwa nyabyo bihamya intego yo guhemuza Paul Kagame na fpr maze igihugu cyacu kikava ibuzimu, hamwe abanyarwanda bahora baboroga baririra ababo bapfuye n’abandi bapfa buri kanya, abandi bafungwa, abandi bahunga ; maze kikagaruka ibuntu mu mahoro uko twayabyinaga kera mu busabane nubwo wenda nabwo bitari shyashya kuko ntabyera ngo de !

Ntihagire unyumva nabi ngo yibwire ko nje guhinyura cyangwa gusuzugura ibyo abandi barimo gukora ahubwo ndashaka ko tubyongera tukanabisozera. Ari nayo mpamvu iki kiganiro nagihaye umutwe ugira uti : « Inkono ihira ikibatsi ntihira ikibariro ».

Mbere yo gukomeza ariko reka ngaruke inyuma gato ; gusa sinshaka gutinda cyane mu byahise kuko ari ikintu akenshi kidukereza kuko kumenya amateka burya atari uguhora uyasubiramo bikageza naho ubura umwanya wo gutunganya ibihe by’ubu ndetse no guhangana n’ibyejo hazaza ; ahubwo ndifuza kubwira bamwe bavuga ngo kuberako kera habayeho ibintu bibi ngo nubu byabaho maze bakemera ibyo aribyo byose bakarengera Kagame mu kinyoma cye ndetse bakamushyigikira mu bugome bwe igihe cyose batabwamagana ngo baharanire ko mu Rwanda haba ubutegetsi buhamye bwubahiriza uburenganzira bwose bwa muntu.

Uyu mugani ndawucira Kagame kuko niwe mberenambere mu munaniro n’ubwoba afite uhora yibaza uko azarangiza, igihe n’uburyo azava ku butegetsi n’abazamukuraho doreko adateze kuzaburekura ku bwende bwe. Ariko ndaboneraho mbwire abihuta cyane ko ntacyo bimaze, nuko mbwire n’abazarira ndetse n’abiranze ko mu gihe gikwiye igikorwa kizasohora ; erega ntagahora gahanze. Gusau ko byagenda kose amateka tugomba kuyagena kugirango ibihuru bitazongera kutubyarira ibihunyira cyangwa ngo amahanga yongere kudupfunyikira amazi akazana undi muntu nka Kagame.

Umunaniro n’ubwoba bya Kagame

Nshuti bavandimwe mu kinyarwanda baravuga ngo : «  ukuri ntikwica umutumirano » kandi ngo : « uvuzeko nyirurugo yapfuye siwe uba umwishe ». Mu gihe hari Abanyarwanda benshi batemerako Kagame Paul yakomeza kuba perezida w’u Rwanda, hari n’abandi bake ariko bafite ubukana burenze bamushyigikiye cyane ndetse bakamwogeza bikabije kuburyo bamugize nk’ikimana cyabo aho ndetse mu buyobe n’ubujiji badatinya kumugereranya n’Imana nyayo ngo na Yezu Kristu, umuhanzi wa byose.

Abo bamutaka ngo bahera kubyo yabashije kugeraho ku buryo butangaje doreko yavuye kure, maze bakibeshyako ngo ntakintu cyamunanira. Nyamara ahubwo iyo ninayo mpamvu nemeza kimwe n’abandi tubyumva kimwe ko Kagame ananiwe. Urebye aho yavuye hariya kuri Rubaga road, akagera ku buperezida ntugirengo buriya ntiyarangiye.Sinshaka kumera nkawe ngo nsuzugure umurimo yakoraga nk’uko aherutse gusebya ngo abantu baterura amakarito. Ariko ndagirango mbonereho mumenyeshe, kuko nziko atabizi, ko « ntamwuga ugoryamye ubaho, ahubwo ko gusuzugura umwuga uyu n’uyu aribyo kuba ikigoryi ».

Nigeze kwishimira politike ya FPR igihe bashyiraga mu mashuli ishami ry’ubumenyamuntu (sciences humaines) nibwiragako bizajya bituma hari ibyo abantu bumvikanaho kuburyo bworoshye maze yamvugo ngo « N’utagera ntagereranya » igacika mu kinyarwanda kuko twese twari kumenya gushyira mugaciro. Buriya se koko muri FPR n’abababyinira bandi, ntanumwe uribaza impamvu muri demukarasi bahisemo manda y’imyaka ine ishobora gusa kwikuba kabiri buzira ubwa gatatu ! Buriya koko ntibiyumvisha n’impamvu umuperezida yagombye kuba ajijutse bihagije !

Nonese niba n’abize bazi ibyo bakora, bagakorera munzego zisanzwe kandi zikomeye baba bananiwe mu myaka cumi n’ine gusa, kuki Kagame, simvuzeko ari injiji, kuko hari n’uwo nigeze kubibwira inyibutsako ngo yahawe za doctorat nyinshi, kuki nka we umeze utyo, avuye mu ntambara, agategeka ahuzagurika igihugu kidafite inzego kandi kugeza na nubu, n’ibindi bibazo kuki ataba ananiwe nyuma y’imyaka irenga cumi n’itanu mvuze mike ? Si ikibazo nibaza ahubwo ndahamya ko ananiwe keretse niba muri iyo myaka yose ntacyo yigeze akora. Gusa biranigaragaza n’iyo wumvise amagambo aba avuga. Si amagambo y’umuperezida ufite gahunda n’icyerekezo ahubwo ni ay’umuntu unaniwe. Asigaye avuga utugambo nk’utw’umwana w’umunebwe uta igihe, ahunga imirimo.

Kandi uretse no kunanirwa ageze aho ananiza n’abandi. Kandi iyo niyo mvano y’ubwoba busigaye bumuranga kuko yishisha buri wese akikanga igikomye cyose. Nanone aho kuvuga bya bipindi by’inkotanyi n’imishinga myinshi itazaza ya za Singapuru, amaze igihe adatuza kwikanga abazamutera cyangwa ngo bamukombore ku butegetsi baba ab’inyuma cyangwa se imbere mu gihugu.

Aho gukora imishinga izamura igihugu asigaye yirirwa agura ibitwaro ari nako ahora yiruka amahanga ngo ashinga za ambasade zigamije gusa kuneka abo batavugarumwe no gucyeza ibihugu ngo igihe byamukomeranye azabone abacira akari urutega. Nubwo yafunze benshi mubanyapolitiki batavugarumwe, uheruka akaba Diyane Rwigara, ubwoba ntibushira kuko byumvikanako ahora iteka abikanga. Kandi ni mu gihe bose ntibarya indimi kandi bigaragara ko bafite abantu benshi babari inyuma nubwo ntako aba atagize ngo abantu babacikeho.

Ibimenyetso by’ibihe

Burya ngo ibijya gushya birashyuha kandi koko ngo ingoma yibyayemo amahari iba igiye guhirima. Ariko nanone burya iyo umugabo atangiye gusaba uwo yimye ake kaba kashobotse, hari aho Kagame nubwo yishongora yasigaye acungira kubo hambere yasuzuguraga ngo Jupiler izabashobora.

Ikimenyetso cyambere kandi gikomeye nuko abagabo bukuri bageze aho bakanga gukomeza mu kinyoma n’ubugome bwa FPR bakemera gusubira mubuhungiro kandi biyemeje nubundi kongera kurwanira ukuri n’ubumwe bw’Abanyarwanda baharaniye kuva na kera. Hano ndavuga abo bose bari kurugamba nyarwo batagamije inyungu zindi.

Ubukene buri mu Rwanda n’ikinyoma cyo kubuhishira nabyo ni ikimenyesto kiboneka gihamya ko ubutegetsi bwa Kagame budahagaze neza kuko politike nyayo ubundi, ari imibereho myiza y’abaturage n’iterambere rizira ubusumbane n’ivangura.

Uretse n’ibyo kandi Kagame yihaye guhindura itegekonshinga afata ubutegetsi kuri manda ya gatatu none iyo urebye neza ubutegetsi bwe ntiburemerwa nyabyo ari nayo mpamvu nyine agihanganye no guhiga no gutoteza abo batavugarumwe kuko bo bagishishikajwe no kwerekanako batemera ibyakozwe ngoafate iriya manda.

Impagarara hagati y’u Rwnada n’abaturanyi ni ikindi kimenyetso kiboneka ko ubutegetsi bwa Kagame bugeze aharenga. Gukomeza gusonzera no gusahura iby’abandi, aka Maheru doreko ngo ariwe wafataga iby’abandi akibyita ibyiwabo, nkuko abigira muri Congo,ni impamvu ihagije no kurwego mpuzamahanga ko wagira gutya ukabona agiye aka Amini cyangwa se kubera ubwicanyi ahakorera akisanga mukagozi nka Charles Tayrol.

Guhungabanya ubusugire n’umutekano w’ibindi bihugu ndavuga u Burundi na Uganda birimo umuziro ushobora kumuviramo umuvumo utuma bamukomanyiriza, agashyirwa mu kato ibisumizi bye bikamutera imirwi we wahoze abeshya ngo aharanira amahoro y’afrika yose.

Ibyo kandi bitumwe tuzirikanako ariwe wirirwa akora amaserzerano yo kugurisha no kwangaza abana ba Afrika. Uretse se bamwe acuruza na Isiraheli na za mpunzi za Libiya ashaka kuvutsa nibura n’uburenganzira bwo gusubira iwabo, umunsi Abakongomani n’Abarundi bari mu Rwanda bavumbuyeko batwawe bunyago ngo umuhungu yirire agafaranga k’abazungu, hazacura iki?

Ahandinaho Kagame wirirwanaga na Bill Clinton na Tony Blair asigaye, nk’uko nigeze kubivuga yangara ashakisha uwa murahurira ngo abone urumuri rw’iyo yaba arimo kugana kuko imishinga ye yugarijwe n’umwijima.

Noneho kandi hari ikindi kimenyetso kigaragazwa n’ibinyamakuru byo mu Rwanda ko aho Kagame yibwiraga ko yashinze ibirindiro ubu asigaye ahishisha n’indiri za banetsi be zikaba zisigaye zijagajagwa mu bwisanzure. Ibyitso bye byaravumbuwe n’intore zigiye kurwibonera kuko zaramenyekanye.

Magingo aya nk’uko bivugwa na benshi itekinika ryose kagame yakoreshaga, doreko ari nk’umunyeshuri ukopera, ryaravumbuwe kuburyo na babaterankunga yajyaga akangisha ubu batangiye kumutera utwatsi kuburyo nareba nabi kaserumu bazagafunga.

Intambwe yizihiye

Mu Kinyarwanda iyo abantu bari mukugenda hamwe berekeza hamwe bavugako bajyana. None kandi natwe niko tumeze ninako tuvuga, twemeza rwose ko turimo tujya kwimika umuco mwiza iwacu, tugastimbura ikinyoma n’ubwikanyize bya Kagame. Niba rero imvugo ari iyo, n’ingiro nibe imwe, maze tugendane koko.

Abihuta cyane ndabumva rwose kuko nubundi hagomba kugira abiyemeza bagahaguruka naho ubundi ntawategereza umusaruro gusa atazindutse ngo ajye kubiba. Kandi nanone burya iyo abantu bari ku rugendo ni byizako abihuta aribo batanga intambwe kugirango urugendo rutazaba rurerure cyane hakagira abahera mu nzira. Ariko ni na byiza ko bagerageza kunyuzamo bagakebuka, bakareba abandi ndetse byanarimba bagatuza, bakicara, bakabarinda, naho ubundi ntitwakoresha rya jambo kujyana.

Mu Kinyarwanda banavugako “iyihuse yabyaye ibihumye”. Bityo rero ndashima ibakwe n’ijabo ry’abasore banyaruka, ariko ndanabibutsa ko kugenda usize abawe, ntacyo uba ujyanye. Mboneyeho gusaba rero, ntawe ntunze urutoki, abantu bose byabaye ngombwako baba batakigendana n’abandi, kuko bumva bagomba kwihuta, kunyemerera ntibajye kure y’abandi, batazaza bakayoberwa aho barengeye maze bahura n’umwanzi ku itabaro, bakazabura ubatera ingabo mu bitugu.

Mwibuke mu gitekerezo cya Rwabugiri na Rwanyonga; nubwo bahigaga Rwanyonga iyo adatabara, aba yarasanze umushi cyangwa umubisha Kabego, naringiye kuvugango umubisha Kagame, yarigusanga Kabego yivuganye Rwabugiri.

Mu rugendo ndetse no kurugamba, hari ubwo abihuta baza inyuma kugirango babashe no kuyamba abagenda biguru ntege.

Hano rwose ndagirango nsabe abo bose bihuta ko bagomba kwibukako aribo bafite uruhare runini mu rugendo turimo ndetse no mu rugamba turwana. Ndabasabye kandi ngo bareke kwiyemeza bonyine kuko byakwitwa kwiyemera igihe cyose byatera gutatana no kutavuga rumwe kuko byaba byishe igisobanuro cyo kujyana.

Kimwe n’abandi banyarwanda mu ngeri zose ntibabujijwe kugira amashyirahamwe bihariye kubera ibitekerezo bahuriyeho ariko nanone birinde rwose kwihugika ukwabo ahubwo nibaze begerane n’abandi cyane cyane abo bigeze kugenda by’umwihariko kuko basanzwe babazi intambuko maze ahubwo babe umusemburo utuma amashyirahamwe yose atutumbamo ingufu zo kwihutisha ibintu.

Abagenda buke nabo nk’uko bivugwa, ntibikange igitutu n’isibo by’abandi.Nziko wenda kuribo babyita gushishoza ariko nabibutsako mubaromani bavugaga ngo: “Ikintu wibajije watekereje washunguye neza haba hasigaye kugikora unyaruka”.

Gushishoza ni ingenzi mu bintu byose.Ushishoza agomba gufata igihe,agasoma amateka, akagisha inama, agasaba umuganda, ariko ni byiza kwibuka ko aba afite n’inshingano agomba kugeraho. Mumbabarire munyumve neza, ariko usanze umuntu yicaye aho atekereza, akahatinda ntacyo agambiriye, ngira ngo wamwibazaho! Nkaba rero numva, impaka ziza hagati y’abihuta n’abagenda buke, zaba zifite ishingiro.

Gusa nanjye ndibaza:nta nshingano abagawa kugenda buke bafite, mu guhumuriza abihuta, babinjiza muri ubwo bushishozi bwabo? Ariko nano ndibaza, uwo mujyana yihuse, ari wowe ufite ubushishozi,muri ubwo bushishozi bwawe,ntaburyo wamurinda impirita, ugakoresha izo mbaraga ze mu buryo buboneye?

Haramutse habayeho ubwumvikane buke, ubutane, cyangwa gusigana nushaka uvuge no gusiigaana, icyo gihe nabwo cya gitekerezo cyo kujyana cyaba gipfuye. Abagenda buke cyangwa abashishoza nabasaba kwibuka ko mu ntego zigambiriwe hari mo n’izihutirwa, ku buryo gutinda byabyara gucyererwa ukazasanga amazi yararenze inkombe. Hano ndibuka amagambo y’umuhanzi bikindi ati” icyampa akana kari amanyama nkagira n’akandi kari amaguru”.

Mu gutabara ubushishozi ni ngombwa, ariko hakenewe n’ukunyaruka kuko burya nga uburyo bwiza ni ukuzimya umuriro inkongi itaraca igikuba. Nzagira igihe cyo kubisobanura neza ariko ndatabaza abantu bose ko mu Rwanda hari kubamo jenoside akorwa n agatsiko ka FPR; abanyarwanda nibo bagomba gufata iya mbere.

Ni ngombwa ko mu bihe nk’ibi abaharanira impinduka mu Rwanda bose, bita ku byihutirwa ndashaka kuvuga gutabara imbaga y’abanyarwanda igiye gushirira ku icumu. Ndabinginze rwose tureke kurwa mu mutego w’abanyamahanga bitwaza iterambere.

Njye nsigaye nterwa ishozi no kumva umuntu w’iki gihe yirengagiza agaciro ka muntu n’uburenganzira bwe, akavuga iterambere. Ibyakorwa byose bitarengera ubuzima, ahubwo bikabureengeera numva ko bikwiye gusenyuka.ku buryo rero, gutinda utekereza niba ukwiye kurwanya uwubaka yica, ari ukugwa mu mutego w’abagurisha ibikoresho by’ubwubatsi. Aha naho ubushishozi bugomba kugendana no kunyaruka
Sinshaka kugaya ubushishozi dukoresha mu rugamba turimo, ariko mu rwego rwo gufatanya n’abihuta, tugomba no guha agaciro igihe. Muri iyo nzira ndibuka igitekerezo cya Martin Luther King kubijyanye n’amateka n’igihe. Kuri we amateka n’igihe bisumbye Muntu, ariko umuntu uzi ubwenge kandi ufite ubushake aha icyerekezo amateka kandi iyo abeza batabikoze bigakorwa n’ababi, buri gihe kigora abakirimo kandi bagasiga amateka mabi.
Tugomba rero kumwigana maze bidatinze inzozi zacu tukazihindura ibikorwa.

Banyarwanda mu by ukuri ikibazo dufite n’impaka dukwiye kujya si izo kwihuta cyangwa gutinda, kuko icyo ari ikibazo gicyemurwa no gukorera hamwe bityo abiyemeza gutabara muze twishyire hamwe dutore abihuta tubagenere gahunda, abashishoza nabo bagire icyiciro cyabo, ducyemure cya kibazo bakunze kuvugira ku rubyiruko n’abasaza ngo niba abato bamenyaga n’abakuru bagashobora

Ikibazo dufite n’ubujiji n’ubushake buke simvuze ubugwari. Ndashaka kwivugira gusa bariya bose kubera impamvu maze kuvuga Biranze bagaterera iyo.birenze ibya ba banyamahanga n’inyungu zabo. Koko kubona umunyarwanda uzi ibibera mu Rwanda, akamenya imibabaro y’abanyarwanda: gusuzugurwa, gusenyerwa, inzara, kwamburwa ibyawe , ikandamizwa n’akandi karengane kose, yarangiza aho kumva izo ngorwa, akirengagiza cyangwa akamera kugaragira umwishi wabo.

Ndabyumva ngo “agahinda nti kica kagira mubi”. Nabo wenda sibo ni ibyo umuntu aba yarabayemo. Ikibabaje ni ukwirengagiza agahinda k’undi nyamara mu Kinyarwanda n’ubwo bavuga ngo iyo amagara aterewe hejuru buri muntu asama aye baranavuga ngo: “iyo umuturanyi arwaje ibinyoro uca akarago”.kandi ngo kiriye abandi kitakwibagiwe.

Ubuse mu gihe gishize, hari utarumva ko agatsiko ka FPR kagizwe n’abantu bake bakora byose mu nyungu zabo n’abo bakorera. Ni agatsiko gashaka gusa abayoboke bagakorera, bagafasha gukora amabi, karangiza kakabigarika byarimba kakabagarika.

Mperutse guhura n’umuntu, ansubirira muri ya mvugo y’abanyamahanga, ngo mu Rwanda abantu barakennye, ngo abantu barababaye, ngo abantu barashonje, ngo ariko ngo hari amazu n’uduhanda twiza. Icyambabaje ni uko yambwiye ko yize ibijyanye n’ubukungu ngo ku buryo ntacyo bimubwiye ngo abintegenke bazashira ngo abandi babeho neza. Ibyo ubwabyo ndabyihanganira ariko kongora ho ko we yibera I Burayi n’umuryango nicyo cyanshenguye.

Erega abantu bose ntibagomba gukora politike, ibyo birazwi; ariko uretseko abatayikora aribo bakagombye kwamagana abayikora nabi, nge numva ntawe ukwiye kwireba ngo yirengagize akaga k’igihugu. Impamvu iyo ariyo yose umuntu yakwitwaza nk’abavugango na kera niko byari bimeze nababwira ngo: “ibyakera sibyo by’ubu”.

Ayo makosa yakozwe kera niyo dushaka guhindura. Si ngombwa gusubira mu mateka gusa niba ingorane dufite ubu zikomoka mu gihe cyashije, tugomba (kandi ibyo bireba buri munyarwanda) kwirinda gusubira mu byakera bibi: kumva nabi amoko y’abanyarwanda, kwibeshya ko kutavuga ukuri ahubwo ukaguhakishwa hari icyo byungura umuryango wawe cyangwa byakumarira ku giti cyawe. Guhakwa ni uguha ingufu ugukandamije ukamwemerera kubikora iteka.

Abantu biranze bigize ba tereriyo bikagera aho bemera gufasha agatsiko ka Kagame na FPR nti twavuga ko turimo kujyana. Ahubwo abo bari mu bakingiriza abashaka kwerekana imigambi mibi ya Kagame. Abiranze nabo tugomba kugira ubwihangane bwo kubumva n’ubushishozi bwo kubigisha.

Kumva ko uko ibintu bimeze mu Rwanda ari ibyo kwihanganirwa, kutabona ko magingo aya Kagame atari we perezida ubereye u Rwanda, noneho ukarenga ukajya kumukomera mu mashyi, ukamwogagiza (n’ubwo nawe ubwe asigaye abiyama), numva nta n’ukwiye kubikubaza, uretse wowe ubwawe n’amateka igihe kizaza.

Abitwara gutyo reka mbabwire akantu: “kwirengagiza ibintu birimo akarengane ni uguhitamo kubogamira ku ruhande rw’ukandamiza abandi”. Ibyo sijye mbivuze ni iby’umusaza ukwiye kwizerwa Desmond Tutu. Hari undi wavuze ngo:”ufite amatwi yo kumva niyumve”.

Mbere yo gusoza ndagirango nshimire umugabo w’ubutwari wakoze urugendo mu Rwanda akareba byose, agahura n’abantu banyuranye maze yagaruka akaza kuntuma ngo mburire kandi ntabarize abanyarwanda bari mu gihugu. Uyu mugabo yabifatiye igihe aza kunshaka afite impungenge nyinshi nuko arambwira ati:”uziko nge ntakora politiki ati kandi nawe nziko uteri umunyapolitike ati gusa nziko wowe utinyuka ukavugira abaturage ukagaragaza ukuri, ati none hamwe n’abo mukorana muhaguruke mukangure abanyarwanda kuko bamaze gusubura mu buja n’ubucakara. Ati rwose mutabare kuko bimaze kurenza ibyo twabwirwaga ku ngoma ya cyami.

Umwanzuro

Mukwanzura simvuga amagambo menshi. Abanyarwanda bakunda amahoro mureke mbere na mbere imvugo iyobya ngo ahaha abashaka gutabara u Rwanda ngo nibo bashaka kumarisha abantu. Abanyarwanda bashize Kagame arabamaze.

Gutabara ahubwo ni ukugira vuba kuko yabigize igikangisho, abaturage yabagize imbata, abatwara nk’ingwate, ku buryo ndetse isi yose ikwiye gutabara nk’ahari ibyihebe cyangwa se imitwe y’iterabwoba. Ndasaba abanyarwanda by’umwihariko ko muri uno mwaka dutangiye bagomba kwima amatwi utugambo turyohereye numvise yihaye kwivugisha ngo ayobye uburari.

Iteka yigira nyoninyinshi akareshya abantu kandi agamije kubarimbura. None se kuvuga abikorera amakarito uretse gusebya abandi no kurangaza abatamuzi, byatwibagiza ko yacuruje amagi? Ibyo avuga ngo akeneye kwicara mu ntebe z’ibyubahiro nabyo ni ukwigira nyoninyinshi, ni ukubajijisha rubyiruko. Ahubwo njye numva ari no kugondoza Imana, niba atarahicaye yarasibye.

Ikinyoma turakirambiwe, kuko utazi ubwenge burya ngo ashima ubwe. Kwigira umuntu uhambaye, ni ukurangaza abatoya. Kagame ni umwicanyi, yazamuwe n’ubwicanyi, ntacyo urubwiruko rukwiye kumureberaho. Umutwe ugeza umuntu ku ntebe y’icyubahiro ni umutwe w’ubwenge si uw’ubugome kandi ntawurusha Theoneste Niyitegeka, Victoire Ingabire, Deogratias Mushayidi, Bernard Ntaganda, Diane Rwigara, n’abandi wenda batafunzwe ahubwo bagacirwa imahanga nka Faustin Twagiramungu na Gilbert Mwenedata cyangwa se nka Pasteur Bizimungu wayihanuweho agafungwa, agapfukwa umunywa, bigacira aho.

Aho bigeze nabwira Kagame ko uburyo bwo kumukuraho ari bwinshi kandi ko igihe icyo aricyo cyose bishoboka. Ntitugomba rero kumubwira uko bizagenda gusa amenye ko Inkono ihira ikibatsi idahira ikibariro.

Banyarwanda, banyarwandakazi izo ngero zose zitwibutse ko intebe y’icyubahiro, Atari ukuba perezida gusa kuko bariya nibo bari babikwiye, ari nayo mpamvu mbasaba mwese ngo muri uyu mwaka tugaragaze ko bariya n’ubwo bafunze ari bo bafite icyubahiro kurusha Kagame, maze dukore ibishoboka buri wese asubire mu mwanya we, ku buryo mu mwaka utaha bazaba babohowe, Kagame ariwe ufunze.

Mugire amahoro y’Imana.

Padiri Athanase MUTARAMBIRWA

1 COMMENT

Comments are closed.