Inkuru : Ndashaka ko uruyuzi rwanjye rugumaho ntirwume (Igice cya kabiri)

Emmanuel Nzirabatinya

Twibukiranye mu gice cya mbere twabagejejeho imitwe n’ingingo bigize igitabo ‘INGOMA Y’U RWANDA KU ISI <INDORERWAMO>’ iki gitabo kigeza ubutumwa ku banyarwanda kibereka uko bakagombye gukora. Kugirango bitabazanira ingaruka mbi, n’ibyababayeho bibere indorerwamo isi.

Imana ntizambaze ibibazo yabajije Yona, ahibwo u Rwanda nirwihana Imana izangororera. Muri ino minsi abanyarwanda bibajije ibibazo bibiri, bamaze kumenyako naringiye kwiyamamaza ngo ntabare kuko umu kristo ari umutabazi:

  1. Mbese umukristo yaba umunyapolitiki? 

Imama niyo yimika abami ikimura abandi, kandi yimika uwishaka, yabishatse ikamwimika yakwirinda kwivanga n’ibinyoma by’isi akavugira Imana ye ukuri akaba ari nayo akorera. Nonese ubu ko abakristo benshi bafite indahiro ebyiri, abashumba baragira umukumbi w’Imana mu Rwanda barahiriyr Imana ko bazayikorera banarahirira ishyaka rya politiki ko naryo bazarikorera bavanga ibyera n’ibyanduye. Bafashe itabaza baritwikiriza intonga(igitebo).

  1. Bibajije bagira bati, mbese NZIRABATINYA Emmanuel afite ubushobozi bwo kuyobora igihugu?

Imiyoborere myiza yose ituruka ku Mana, ariko abantu ntibabinoze kuko bashyiramo ibinyoma, uburyarya no kwihimurana. Nusoma icyo igitabo uzasangamo ubuhanuzi n’impanuro no kwibuka amateka byageza u Rwanda aheza hadasubirwaho n’abakristo bakabona uko basenga Imana bataryaryana. Imana igasohoza imigambi yayo mu gihugu cy’u Rwanda muruhando rw’isi imbere y’amahanga yose. Abanyarwanda bakareka gukina n’ibihe, kuko twibutse ibyo Radio Muhabura yajyaga ivuga abari batuyoboye bakavugako ntacyo bitwaye ngo ntaho bizanyura ngo n’inki inzozi zitazasohora n’ubuhanuzi bwariho icyo gihe buvugako hagiye kubaho amarorerwa, byarirengagijwe bidusohoreraho, ukareba n’ibiri kuvugwa na Radio Itahuka, abatuyobora bakavugango n’inkinzozi zitazasohora u Rwanda rukaba rugiterwa bigaragara ko ntaho rwavuye ko ntaho rwagiye ko ntacyo rwakize. Ucyambara umwambaro ntabw yakwirata nkuwikuramo atabaruka. U Rwanda ruracyari kurugamba cyeretse abahutu n’abatutsi bemeyeko bicanye bakanasahurana.

Nkuko nabitumwe n’Imana Ikantuma ko itumva urwumwe, Idaca urwa kibera, itarobanura abantu ku butoni, kandi ikambwirango sinzaceceke. Icyo gihe niho u Rwanda ruzaba rurengewe, ubu havugwa intwari zaruharaniye muri kwakwihimurana no kwihorera. Abanyarwanda bose nibabyumve bahaguruke babe intwari zo kururengera, rutazongera kujya mukaga ukundi. Kugirango intambara ishire nuko hakurwaho ibiyitera, umunyarwanda wese akisanga, imbaraga z’abanyarwanda zigahurizwa hamwe, uwize wese akabona akazi, imfingwa zigafungurwa kuko Imana yerekanako abazifunze bari bakwiriye gufungwa, impunzi zigatahuka. Igihugu kigakira burundu bidasubirwaho, ntabitekerezo bipfukiranwe ahubwo bigahurizwa hamwe. Ibikorwa byose Imana ntibinezererwa icyo gihe yabinezererwa. Ibike twabisaranganya Imana ikatwongerera, kandi ibimenyetso biragaragara ko hari ibintu byajya bikorerwa mu Rwanda utabona ahandi. Mu gihe kiringaniye igihugu cyaba kigize ubukungu kuko hari n’ibindi bintu byinshi bigitwara umutungo kandi bidafite akamaro ibyose byose byakigarukira imbaraga aho gupfa ubusa zikiyongera.