Insengero 714 zimaze gufungwa mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

Ku munsi wa mbere ku Kimironko muri Gasabo hafunzwe insengero 14 zirimo izubakishije amahema, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bumaze gufunga insengero 714 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali mu gikorwa cyatangiye mu cyumweru gishize, zizira ko ubuyobozi bwasanze zitujuje ibisabwa ngo zibashe gukora, gusa hari nyinshyi zafunzwe kubera zitatanze amafaranga muri FPR yo mu matora aheruka umwaka ushize.

Inzu zifashishwa mu gusenga byagiye bigaragara ko zitujuje ibyangombwa birimo nk’iby’isuku, kuba zidatanga umutekano ku bahasengera no kuba hasengerwa mu buryo butemewe no kuba batubahiriza zimwe muri gahunda za leta. Aha bashinja ya matorero yemera ko Imana ikiza byose kwa muganga atari ngombwa kujyayo cyangwa ngo bagure za mitiweli, harimo no kuba hari imisanzu imwe n’imwe zidatanga kuri leta.

Icyo gikorwa cy’igenzura kiri gukorwa n’ubuyobozi bw’uturere bufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ari narwo rufite amatorero n’amadini mu nshingano. Umuyobozi Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta muri RGB, Justus Kangwagye, yavuze ko izo nsengero zasabwe guhagarika ibikorwa byazo kugeza igihe zizuzuriza ibisabwa byose ndetse zigatanga imisanzu muri leta nk’uko bisabwa n’amategeko.

Yagize ati “Amasengesho akwiye gukorwa mu buryo bufite gahunda kandi hagakurikizwa ibisabwa. Kubahiriza uburenganzira bwawe mu gusenga ntabwo bikwiye guhungabanya uburenganzira bw’abandi, mwigira ibyigomeke kuri leta. Basabwe guhagarika ibikorwa byabo kugeza bujuje ibisabwa.”

Kangwagye yavuze ko bishoboka ko hari n’izitazongera gufungura vuba kuko zikorera mu nyubako ishobora guteza ibyago abayirimo bityo abahakorera bagomba gushaka ubundi buryo.

Bishatse kuvuga ko abatararishye ya mafaranga bari baciwe mu matora ya Perezida y’umwaka ushize ko insengero zabo zizakomeza gufunga.

Ahandi ngo byagiye bigaragara ko badafite parikingi y’ibinyabiziga ugasanga babisiga mu muhanda cyangwa bigateza ikibazo ku migendekere y’ibindi. Abandi bafungiwe ni abasengeraga mu mahema.

Kangwagye yakomeje agira ati “Amateraniro abera mu mahema nayo yasabwe guhagarika ibikorwa. Ku bijyanye n’isuku byo ntabwo ushobora guteranira ahantu hatari amazi yo gukaraba intoki, hatari ubwiherero n’ibindi,”

Izindi nsengero zidafite ibyangombwa by’umutekano nazo zasabwe kubishaka vuba cyangwa nazo zikazagerwaho n’izi ngaruka.

Kangwagye avuga ko gushinga itorero bisaba icyemezo cy’igihe gito kimara amezi 12, umuntu agasabwa kuba yashatse icyemezo cya burundu mu mezi icyenda mbere y’uko icyangombwa yahawe mbere kirangira. Gusa ngo abantu benshi ntibaka ibyo byangombwa by’igihe kirekire, ahubwo bagendera mu kuvuga ko buri muntu yemerewe gusenga ntibashake ibyangombwa bikenewe. Yakomeje agira ati “Ntabwo bakwemererwa gukora barenga ku mategeko.”

Mu Karere ka Kicukiro hamaze gufungwa insengero 156 muri 352; muri Gasabo hafunzwe 355 muri 699 naho muri Nyarugenge izimaze gufungwa ni 203 muri 300.