INSHURO PREZIDA WA REPUBULIKA YEMEREWE GUTORWA

Kuki ubutegetsi bwa Kagame bwari bwarashyizeho iriya ngingo ya 101 mu Itegeko-nshinga?

Kugirango twungurane neza ibitekerezo kuri ikikibazo, ni byiza ko :

  1. Tumenya ibikubiye muri iyingingo;
  2. Tumenya uko byari bimeze mbere.

1. Ingingo ya 101

Ingingo ya 101 igira iti: «

  • Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe.
  • Nta na rimwe umuntu yemerewe gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ».

2. Nigute byari bimeze mbere y’uko iyi ngingo ya101 ijyaho ?

2.1 Mugihe cy’Ubwami na Gikoronize.

Ku ngoma ya « Cyami », ubutegetsi bwahererekanywaga mu muryango w’Umwami hagati y’ibikomangoma byavugwaga ko ngo « byavukanye imbuto » cyangwa mu « buryo bugenywe n’abiru ». Buri gihe, abiru b’Umwami watanze (wapfuye) ni bo batangazaga umusimbura.

Aho abazungu bagereye mu Rwanda mu wa 1894, uburyo bwo gusimbura umwami watanze bwarakomeje. Gusa, mu rwego rwo kujyana n’ibihe, Abanyarwanda batangiye kwiga. Abana b’abatware bigaga mu ishuri ry’ubutegetsi ryabigenewe n’aho abandi bakiga mu mashuri asanzwe ya rubanda. Uko abize bagendaga baba benshi, ni ko bagiye basaba kugira uburenganzira bungana haba ku bukungu cyangwa ku butegetsi by’igihugu. Ni muri urwo rwego amashyaka ya politiki yavutse, maze amwe ashyira hamwe mu «  gushaka kurenganura abaturage bose b’u Rwanda, kurwanya ingoma ya Cyami na Gihake, no gushaka kugeza igihugu n’abagituye kuri Repubulika na Demukarasi ».

Birumvikana ko ku ruhande rw’Umwami n’abamushyigikiye, ibyo ntibabikozwaga. Uko kutumvikana ku miyoborere Abanyarwanda bagenderaho, ni byo ntandaro ya « révolution » yo mu wa 1959 yatumye Umwami Kigeri V Ndahindurwa ahungira i Burundi muri 1960, ndetse n’ibyegera bye bihungira mu mahanga.

2.2 Ubutegetsi bwa Repubulika

2.2.1 Republika ya mbere

Umwami amaze guhunga, hakurikiyeho amatora yo kugirango hashobore kujyaho abategetsi mu nzego zinyuranye. Aha twavuga nka:

  • Amatora ya Komini (abajyanama n’aba burugumesitiri) yabaye kuva ku wa26/06 kugeza ku wa 30/07/1960 ;
  • Kongere y’i Gitarama yo kuri 28 Mutarama 1961 yahuje abajyanama n’aba burugumesitiri bose batora Leta y’agateganyo ndetse bakuraho Ubwami babusimbuza Repubulika;
  • Amatora y’intumwa za rubanda (législatives) yo ku wa 25 Nzeri 1961 ;
  • Referendum yo kuwa 25 Nzeri 1961 yo kureba niba hagumaho Ubwami cg bugasimburwa na Repubulika ndetse no kureba niba umwami, we ubwe, Kigeli wa V Ndahindurwa yakomeza kuba Umwami w’u Rwanda;

Mu rwego rwo gushimangira inzego zari zimaze gutorwa no kugirango u Rwanda rwirinde abategetsi bizirika k’ubutegetsi nk’abami, ni bwo Itegeko- nshinga rya mbere rya Repubulika y’u Rwanda ryagiyeho ku wa 24 Ugushyingo 1962.

Hashingiwe ku « kurwanira Demukarasi ishingiye mu kurwanya ubutegetsi buri mu maboko y’umuntu umwe cyangwa agatsiko k’abantu, ndetse no kwirinda ubutegetsi bw’ igitugu (dictature ou tyranie) aho abaturage baba batagishoboye kugenzura aba bayobora; kandi batagishoboye gukuraho uwo babuhaye batagombye kunyura mu nzira ya « révolution » », ni yo mpamvu mu Itegeko-nshinga hashyizwemo ingingo igena « umubare w’imyaka umutegetsi w’igihugu atagomba kurenza yikurikiranyije kugirango bazitire inzira yo kunyuzamo igitugu ».

Iyo ngingo rero ni iya 53 igira iti : « Perezida wa Repubulika atorerwa imyaka ine. Ashobora kongera gutorwa. Ariko ntiyemerewe gutorerwa manda enye zikurikiranye ».

N’ubwo rero abashyizeho amategeko ndetse na bamwe mu bategetsi bari bimirije imbere « gushyiraho ubutegetsi bwa rubanda, bukorera rubanda kandi butagundira », ariko, uko iminsi yagiye iza, byagiye bihinduka buhoro buhoro, abanyapolitiki bamwe bateshwa umurongo, amashyaka arazimira hasigara MDR PARMEHUTU gusa.

Ni bwo rero abategetsi baryohewe no gukomeza kuyobora u Rwanda uko bishakiye kandi ari bo bari barakuyeho ubutegetsi butagira iherezo, maze bariherera bahindura Itegeko-nshinga kugirango Perezida Kayibanda yiyamamaze inshuro zose ashaka.

Umwe mu bateguye umushinga wo kurihindura avuga ko Perezida Kayibanda atashakaga ko barihindura kugirango yiyamamaze inshuro zirenze eshatu. Avuga ko mu nama barimo bategura uko ryahindurwa, ngo Kayibanda yaraje arababwira ati : « Secrétaire exécutif national yambwiye ko murimo gutegura inyandiko yatangwaho  umushinga w’Itegeko-nshinga rishya hagamijwe kwemerera Perezida wa Repubulika kuba kandida muri « manda » zikurikiranye, inshuro zose yifuza! Nabwiye Secrétaire exécutif icyo mbitekerezaho. Namwe, nje kubibabwira. Hafi ya mwese, twafatanyije guharanira Repubulika na Demukarasi. Twashyizeho Itegeko-nshinga ryo kubishimangira. Ndagira ngo mbibutse ko kutagena umubare w’imyaka umutegetsi w’igihugu atagomba kurenza yikurikiranyije ari uburyo budakuka bwo kumuha inzira yo kunyuzamo « dictature ». Twavanyeho ubutegetsi bwa cyami, tubusimbuza Repubulika na Demukarasi. Dukwiye kwirinda guteganya icyanzu bwashobora kunyuramo bukagaruka ku ntebe bwirukanyweho ! Kuri njye, umuperezida w’igihugu wifuza kwiyongeza za « manda » inshuro ashaka zose, simbona aho yaba ataniye n’umwami, n’ingoma ya cyami. Ikindi ngomba kubabwira n’uko ibyo mwifuza nimubigeraho, Itegeko– nshinga rizaba ryemejwe n’Inteko ishinga amategeko nzarisinya kandi nditangaze, kuko ari uko itegeko ririho ribiteganya. Ariko rero, uko mbizi, nta tegeko ririho rintegeka kwiyamamariza « manda » ya kane. Nizere ko n’ibyo musigara mubitekerezaho ».

Aya magambo ya Perezida ntiyahawe agaciro kayo. Umushinga wagejejwe mu nteko ishinga amategeko, utorwa mu buryo amategeko yateganyaga, maze Itegeko-nshinga rirahindurwa rishyirwaho umukono ku wa 18 Gicurasi 1973. Gusa, « coup d’état » yo kuwa 05 Nyakanga 1973 ntiyatumye tumenya niba koko Perezida Kayibanda yari kwanga « manda » ya kane.

2.2.2 Republika ya kabiri

Ntawashidikanya ko guhindura Itegeko-nshinga biri mu byatumye haba « coup d’état » yo ku wa 05 Nyakanga 1973. Iyo « coup d’état » ikaba ndetse yarahise irihagarika. Igitangaje ni uko Itegeko-nshinga ryashyizweho ririsimbura ku wa 22 Ukuboza 1978 ryaje neza neza rizanye ibyanengwaga muri iryo Tegeko-nshinga ryari ryahagaritswe.

Mu ngingo yaryo ya 40 igena manda ya Perezida wa Repubulika, igira iti : « … Manda ya Perezida wa Repubulika ni imyaka itanu (5). Perezida wa Repubulika ashobora kongera gutorwa ». Nta mubare rero ntarengwa wa manda ryashyizeho.

Ntawashidikanyako kuba iri Tegeko-nshinga ritarateganyaga umubare ntarengwa wa manda, ritanemera n’amashyaka menshi biri mu bintu byatumye ubwo FPR Inkotanyi yateraga u Rwanda ku wa 01 Ukwakira 1990 ivuga ko izanye « Demukarasi » ko biri mu byayorohereje gusobanurira abantu, haba mu Rwanda imbere cyangwa mu mahanga ko nta «  Demukarasi » yari mu Rwanda.

Nyuma y’icyo gitero, byabaye ngombwa ko Itegeko-nshinga rivugururwa ku wa 10 Kamena 1991, ryemera amashyaka menshi kandi ingingo ya 40 yaryo igena ko: « Prezida wa Repubulika atorerwa manda y’imaka itanu (5). Ko ashobora kongera gutorwa. Ariko ko adoshobora gukora manda zirenze ebyiri (2) yikurikiranyije ».

Ubwo hasinywaga amasezerano y’amahoro y’Arusha hagati ya Leta y’u Rwanda na FPR Inkotanyi ku wa 04 Kanama 1993, mu ngingo zumvikanyweho ko zigomba gusimbuzwa n’ ibiteganywa n’aya masezerano, harimo n’iyi ngingo ya 40.

Ku kibazo cya manda ya Perezida wa Repubulika, ingingo ya gatanu (5) y’amasezerano yateganyaga ko  « … Perezida wa Repubulika uriho, ari we umukuru w’igihugu ko akomeza imirimo ye kugeza ku matora azaba igihe cy’inzibacyuho kirangiye ».

2.2.3 Ku bwa FPR Inkotanyi

FPR Inkotanyi ikimara gufata ubutegetsi muri Nyakanga 1994, Itegeko-nshinga ryarakomeje hashingiwe ku masezerano y’Arusha cyane ku bireba iriya ngingo ijyanye na manda ya Perezida wa Republika.

Ubwo hategurwaga Itegeko-nshinga rishya ryatowe muri 2003, Senateri Tito Rutaremara wari ukuriye Komisiyo yo kuritegura yasobanuye inshuro nyinshi ko : « Ishingiro ryo kuba Perezida wa Repubulika yatorerwa manda ebyiri gusa kandi zifite buri imwe imyaka irindwi (7) ari uko imyaka irindwi (7) ihagije kuba Perezida yaba yageze ku nshingano ze kandi ko gukoresha amatora nyuma y’imyaka irindwi ari byo byakorohera igihugu gifite ubukungu nk’ubw’u Rwanda ».

Dushingiye rero ku bisobanuro byatanzwe mu kanya, ikigaragara cyatumye mu Itegeko-nshinga ryo muri 2003 bandikamo ko « nta na rimwe umuntu yemerewe gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku mwanya wa Perezida wa Repubulika », abariteguye n’abaritoye bari bagamije gukumira ko hagira uwitwaza iri tegeko akimakaza igitugu cyangwa se akimika ubwami bwa Repubulika.

3.   Umwanzuro

Mu gusoza, biragaragara ko ingaruka mbi ziboneka buri gihe uko igihugu gitegekwa n’abantu bafite ibitekerezo byo mu cyerekezo kimwe, ntibemere ko hari abandi bashobora gutekereza ibitandukanye n’ibyabo. Ibyo bituma abategekwa bageraho bagafata umutegetsi wabo nk’ikigirwamana gishoboye byose ku buryo ngo cyitariho nta kintu na busa gishobora gukorwa cyangwa se uwo mutegetsi akiyitiranya n’igihugu ku buryo yumva ko azapfa akigitegeka.

Muri iki gihe rero Abanyarwanda batangiye kuvuga cyane kw’irangira rya manda Perezida Kagame yemerewe, niba koko we n’abamuri hafi bakunda u Rwanda n’Abanyarwanda, ni ngombwa ko basoma amateka bakayahuza n’ibihe turimo maze bagafata icyemezo gikwiye. Ni bo babifitemo inyungu bwa mbere.

Nk’uko byagenze kuva kera na kare, Abanyarwanda ntibazemera kwihanganira umuntu ushaka guhwana n’ubutetegetsi yihariye we n’agatsiko ke.

Plate-forme 101