Inshuti nyazo uzibona mu byago koko!

Muri iyi minsi abantu bakomeye bo muri Afrika cyane cyane abo muri Kenya barimo kubyigana barekeza mu gihugu cy’u Buhorandi i La Haye baherekeje Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta wabasabye kumuherekeza muri uru rubanza.

Mu kiratini baravuga bati:”amicus certus in re incerta cernitur” tugenekereje mu kinyarwanda twagira tuti “inshuti nyayo uyibona mu makuba”.

Muri iyi minsi hari hasanzwe hari inama z’urudaca hagati ya ba Perezida Uhuru Kenyatta n’abandi baperezida bo muri Afrika twavuga ko ibiganza byabo bitera na mba, kuko bari bamukeneye bahoranaga nawe ariko mu gihe agiye mu butabera i La Haye aherekejwe na Perezida Zuma w’Afrika y’Epfo tutabara ko ari muri za nshuti ze z’agashungo n’agahararo!

Cyane cyane ba Perezida Kagame na Museveni bakuruye ubucuti bwa huti huti kuri Perezida Uhuru kubera inyungu zabo akenshi hagamijwe gucamo ibice umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba no gushyira mu kato igihugu cya Tanzaniya  na Perezida Kikwete kuko yari abangamiye inyungu zabo muri Congo.

Mu guhangana n’umuryango w’ibihugu by’Afrika y’amajyepfo wari umaze gukubita izakabwana M23 bari bashyigikiye nabo bashatse gushinga ikigare cyabo bakururamo ba Perezida Uhuru na Salva Kiir kubera ibibazo nabo bari bifitiye ntibagorana. Kuri Perezida Uhuru yari abonye amacuti kabuhariwe mu bwicanyi no mu guhangana n’amahanga mu bintu by’ubutabera mu gihe Salva Kiir we yari akeneye ingufu zo kumufasha Riek Machar.

Mu gihe Perezida Uhuru yifuzaga guhuruza abantu benshi bashoboka ngo bajyane i La Haye hari benshi babyitabiriye nka bamwe mu badepite bo mu gihugu cye na Perezida Zuma ariko ba Perezida Museveni na Kagame bamuteye utwatsi kuko nabo ntibiyanze kuko ntibapfa gukandagira i La Haye haranyerera cyane kuri bo kandi kubera impamvu zumvikana zimwe muri zo ni izi:

-Perezida Kagame na Museveni ni ibikoresho by’abazungu mu gusahura Congo ndetse no gukandamiza abanyafurika ku bufatanye bwa za Mafiya z’ubucuruzi z’abanyamerika n’Abongereza ni nayo mpamvu bakunze gushimwa bagashyirwa imbere ngo bakoze ibitangaza mu bukungu no mu miyoborere myiza ariko bagera kuri demokarasi n’uburenganzira bwa muntu ba Rugigana bakirangaza! Ruriya rukiko rw’i La Haye rwashyiriweho gukanda abanyafurika, n’ubwo ba Kagame na Museveni barurwanya ku magambo gusa bazi ko ari urwa ba shebuja dore ko rutajya runagira icyo rubabaza mu byaha bakora. Rero ntawo bamera nka wa mwana ureba igitsure inkoresho ya se!

-Ba Perezida Museveni na Kagame bafite byinshi babazwa na ruriya rukiko ruramutse rukoze neza tutibagiwe ko Bosco Ntaganda n’abandi bariyo mu manza kandi barakoreraga aba baperezida mvuze hejuru. Kujya kwirega imbere y’urukiko nkeka ko byaba ari ko kurwibutsa akazi karwo! Ndetse hari amajwi menshi ashobora gutera hejuru yibutsa ibyaha byabo bitabarika byo muri Uganda, mu Rwanda no muri Congo.

-Kuri Perezida Kagame by’umwihariko atinya i Burayi kubi, kujya kwitegeza imyigaragambyo i La Haye nta na gahunda ze zo guhura n’abazungu b’ibisambo bakorana cyangwa izindi gahunda zinjiza imari arimo nabyo ntabwo yabitinyuka dore ko Perezida Kagame ubucuti cyangwa kwitangira abandi atari ibintu bye. Ikindi kandi Perezida Kagame akunda kuba ari we uri imbere ugaragara kujyana na Perezida Uhuru ari we camera zose zitunzeho kandi muri ibyo byose Perezida Kagame ntashobore gushyirwa imbere uburyo bwonyine bwo kumuvuga bukaba ari ukumushinja nabyo nta nyungu ze zigaragaramo.

Icyo twavuga kindi n’uko muri iyi minsi Perezida Kagame atamerewe neza kubera ibintu bimaze iminsi bivugwa mu rwego mpuzamahanga nka:

-Ikiganiro cyakozwe na BBC cyiswe Rwanda’s Untold Story

-Imirabo yo mu kiyaga Rweru igiye gukorerwa iperereza na FBI

-Gukanja amanwa mu kiganiro na Tv MSNBC  agashaka guhunga ibibazo agasubiza ibyo batamubajije

Umwanzuro: Ibi bigaragaje ko ba Perezida Kagame na Museveni nta nshuti bagira ahubwo bashyira inyungu zabo imbere gusa ahubwo hababaje ababiruka inyuma ngo barabasabira gutegeka ubuziraherezo!

Marc Matabaro

The Rwandan

Email: [email protected]