Intambara ikomeye iratutumba mu karere

Amakuru aturuka muri Congo atangazwa na Radio Okapi aravuga ko ingabo z’u Rwanda zinjiye ku bwinshi muri Congo mu gace kagenzurwa na M23, Kuri uyu wa gatatu taliki ya 12/12/2012 ingabo z’u Rwanda (RDF) zagaragaye ku butaka bwa Congo zinjiriye ku mipaka ya Gasizi na Kanyanja, mu majyaruguru y’umujyi wa Goma mu karere ka Nyiragongo. Abaturage bo muri Congo babonye bwa mbere ingabo z’u Rwanda kuwa kabiri taliki ya 11/12/2012 mu gitondo. Abo basilikare binjiye bari mu makamyo menshi bafite n’ibikoresho bikomeye by’intambara, banyuze Kibumba.Kuwa gatatu mu gitondo andi makamyo 5 yazanye abandi basilikare b’abanyarwanda ahitwa Kibati mu birometero 10 uvuye mu mujyi wa Goma. Uwo munsi kandi abasilikare barenze 40 bafite ibikoresho bikomeye by’intambara bagose lokalite ya Mudja, nyuma baza kuva muri ako gace berekeza ahantu hatazwi.

Aya makuru aje mu gihe i Kampala ahabera ibiganiro hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23, ibintu bisa nk’aho bitifashe neza kuko M23 ngo yifuza ko Perezida Kabila yava ku butegetsi hakajyaho Leta y’inzibacyuho, ababikurikiranira hafi bemeza ko M23 iri mu mishyikirano mu rwego rwo kujijisha ngo yisuganye igabe ibitero bikomeye, bikaba ariyo mpamvu M23 isa nk’aho irimo inaniza imishyikirano yaka ibintu bigoye, ndetse hari ababona iyo mishyikirano ntacyo ishobora kugeraho mu gihe abahagarariye M23 mu mishyikirano nta ngufu bafite ndetse nta n’ibyemezo bashobora gufata bifatika kuko amategeko aturuka i Kigali.

Ntabwo ari ku ruhande rwa M23 basa nk’abategura intambara gusa, no ku ruhande rw’ingabo za Congo n’uko bimeze kuko nta munsi ushira umugaba mukuru w’ingabo za Congo zirwanira ku butaka Lt Gen Francois Olenga adatangaje amagambo agaragaza ko yifuza intambara ndetse n’ibikorwabyo kwitegura iyo ntambara bigaragarira buri wese. Ibi bijyana n’uko ubu muri Congo hasa nk’ahari gukorwa amaperereza ndetse n’ibitangazwa n’abasirikare bamwe ba Congo barwanye urugamba rw’i Goma igihe yafatwaga na M23, tariki ya 20 Ugushyingo 2012, bigaragaza ko M23 yari ifite ibyitso byinshi mu ngabo za Congo ku buryo nta gikorwa cyabaga ku ruhande rw’ingabo za Congo M23 itakimenye mbere, hashyizwe mu majwi cyane kandi General Gabriel Amisi Kumba alias Tango Four ngo ko yaba yarakoranaga n’umwanzi, tubibutse ko uwo musirikare mukuru wahoze ari umugaba w’ingabo za Congo zirwanira ku butaka yahagaritswe ku kazi na Perezida Joseph Kabila azira gushyirwa mu majwi mu cyegeranyo cy’impuguke z’umuryango w’abibimbye kuba agurisha akanaha imbunda n’amasasu imitwe y’inyeshyamba.

Ikirushaho gukomeza ibintu n’uko ibihugu byo mu majyepfo y’Afrika byibumbiye mu muryango wa SADC byafashe icyemezo cyo kohereza ingabo muri Congo, igihugu cya Tanzania cyo cyemeye gutanga abasirikare bagera kuri 800, ukurikije ibivugwa n’abayobozi ba Tanzania ngo ingabo zabo ntabwo zifite gahunda yo kurebera nk’uko bimeze kuri MONUSCO ngo bifuza guhangana na M23 mu gihe yashaka kugira aho ifata kuko ngo ibyo bishobora kubangamira umutekano w’akarere kose. Ku rundi ruhande igihugu cya Zimbabwe nacyo cyatangaje ko kizohereza ingabo muri Congo mu rwego rw’ingabo zidafite aho zibogamiye ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko izo ngabo zigamije gukumira M23 byaba ngombwa zigashaka kuyitsinda burundu. Ibi ariko bishobora gutera intambara y’urudaca kuko bizwi ko M23 iri mu kwaha k’u Rwanda na Uganda, kandi ibi bihugu bizabigora gukomeza gutwika inzu ngo bihishe umwotsi.

Izi ngabo zo mu bihugu bya SADC ngo zizafashwa mu rwego rw’ibikoresho n’igihugu cya Afrika y’Epfo ariko ntabwo byaba ari igitangaza ingabo z’icyo gihugu nazo zirimuri MONUSCO muri Congo nazo zihinduriwe inshingano zigakorana n’izo mu bindi bihugu bya SADC.

Icyo abantu bibaza ubu n’ukuntu u Rwanda ruzashobora kurwana iyi ntambara n’ubukungu busa nk’ubutifashe neza kubera imfashanyo zahagaze n’ubwoba mu bantu(ifaranga ririmo kugwa ubutitsa, amabani ntagitanga inguzanyo, ni nako inzara mu baturage iranuma, ibiciro ku masoko ntibisiba kwiyongera n’ibindi..) kandi rwarakuweho amaboko n’amahanga ndetse n’abakirucira akarurutega bakaba batakomeza gufunga amaso ku bimenyetso birushaho kwisukiranya bishinja u Rwanda kuba inyuma ya M23.

Ikindi umuntu atasiba kwibazaho n’amagambo yakoreshejwe na Perezida Kagame mu mana ya 10 y’umushyikirano aho yakanguriraga abanyarwanda ngo guhangana n’amahanga, ndetse avuga ko abanyarwanda bagomba kugira intego yise Kwigira ngo bareke gutekereza ku mfashanyo z’amahanga, ibi iyo ubigereranyije n’uko byifashe mu karere umuntu abona nta kabuza Perezida Kagame agiye gushora abanyarwanda mu ntambara batabwiwe inyungu zayo ndetse batabwiwe ko ihari ahubwo bazabwirwa ko bayirimo n’uko bamwe ingaruka zayo zabagezeho.

Marc Matabaro

10 COMMENTS

  1. Stephens: Failing Up With Susan Rice
    Benghazi was not her first African fiasco.
    http://online.wsj.com/article/SB10001424127887324355904578156980748123040.html
    Long before Susan Rice became a household name thanks to her part in the Benghazi fiasco, she was building a career from the ruins of other African fiascoes.
    To some of these she merely contributed. Others were of her own making.
    Ms. Rice’s misadventures in Africa began nearly two decades ago when, as a 28 year-old McKinsey consultant with an Oxford Ph.D. (her dissertation was on Zimbabwe), she joined Bill Clinton’s National Security Council. The president, who had been badly burned by the Black Hawk Down episode in October 1993, was eager to avoid further African entanglements.
    So when a genocide began in Rwanda the following April, the administration went to great lengths to avoid any involvement—beginning with the refusal to use the word “genocide” at all. Giving voice to that sentiment was none other than Ms. Rice:
    The next U.S. secretary of state?
    “At an interagency teleconference in late April [1994],” writes Samantha Power in her book “A Problem From Hell,” Ms. Rice “stunned a few officials present when she asked, ‘If we use the word “genocide” and are seen as doing nothing, what will the effect be on the November [congressional] election?’ Lieutenant Colonel [Tony] Marley remembers the incredulity of his colleagues at the State Department. ‘We could believe that people would wonder that,’ he says, ‘but not that they would actually voice it.’ ”
    Ms. Rice has said she can’t remember making the remark, but regrets doing so “if I said it.” Some accounts say she was so burned by the Rwanda debacle that she became determined to make amends upon becoming assistant secretary for Africa policy in 1997. To judge by the record, she didn’t quite succeed.
    The best account of Ms. Rice’s time in that office comes from a 2002 article in Current History by Peter Rosenblum of Columbia University. Ms. Rice was the architect of a policy that invested heavily in a new crop of African leaders—Meles Zenawi in Ethiopia; Isaias Afewerki in Eritrea; Yoweri Museveni in Uganda; Paul Kagame in Rwanda—presumed to be more progressive-minded than their predecessors.
    In May 1998, Ms. Rice had an opportunity to prove her diplomatic mettle when she was sent to mediate a peace plan between warring Ethiopia and Eritrea.
    “What is publicly known,” notes Mr. Rosenblum, “is that Rice announced the terms of a plan agreed to by Ethiopia, suggesting that Eritrea would have to accept it, before Isaias had given his approval. He responded angrily, rejecting the plan and heaping abuse on Rice. Soon afterward, Ethiopia bombed the capital of Eritrea, and Eritrea dropped cluster bombs on Ethiopia. . . .
    “Susan Rice was summoned back to Washington in early June after the negotiations collapsed. Insiders agree that the secretary of state [Madeleine Albright] was furious. According to one, Rice was essentially ‘put on probation,’ kept in Washington where the secretary could keep an eye on her. ‘Susan had misread the situation completely,’ according to one State Department insider who observed the conflict with Albright. ‘She came in like a scoutmaster, lecturing them on how to behave and having a public tantrum when they didn’t act the way she wanted.”
    An estimated 100,000 people would perish in the war that Ms. Rice so ineptly failed to end. And the leaders in whom she invested her faith would all become typical African strongmen, with human-rights records to match. Yet that didn’t keep Ms. Rice from delivering a heartfelt eulogy for Meles at his funeral three months ago, in which she praised him as “uncommonly wise,” “a rare visionary,” and a “true friend to me.”
    A 2011 State Department report offers a different perspective on Meles. It cites his “government’s arrest of more than 100 opposition political figures, activists, journalists and bloggers,” along with “torture, beating, abuse, and mistreatment of detainees by security forces.”
    Then there is the Congo. Human-rights groups have long accused the Clinton administration of acquiescing in the efforts by Rwanda and Uganda to topple the Congolese government of Laurent Kabila in 1998, which by some estimates wound up taking more than five million lives. In congressional testimony, Ms. Rice angrily denied any U.S. role in condoning or supporting the intervention.
    But Ms. Rice may not have been completely forthcoming. “Museveni and Kagame agree that the basic problem in the Great Lakes is the danger of a resurgence of genocide and they know how to deal with that,” Ms. Rice is said to have remarked confidentially after a visit to the region, according to reporter Howard French of the New York Times. “The only thing we [the United States] have to do is look the other way.”
    Which is what the U.S. did.
    There is more to be said about Ms. Rice’s skills as a diplomat, particularly during her tenure at the U.N. For now, let’s give Prof. Rosenblum the last word on the person who might yet be the next secretary of state:
    “Rice proved herself brilliant, over time, in working the machinery of government. But along the way she burned bridges liberally, alienating and often antagonizing many potential allies. . . . Susan Rice seems not to have convinced colleagues that her real interest was Africa, or even foreign policy.”
    Write to [email protected]
    A version of this article appeared December 4, 2012, on page A15 in the U.S. edition of The Wall Street Journal, with the headline: Failing Up With Susan Rice.

  2. Article nziza!! aufaite Matabaro iyo wafashe umwanya ukandika wandika article nziza!! gusa sinzi niba ari umwanya muke cg se ubushobozi buke, ukunda gufata inkuru zabandi ukazishyiraho uko zakabaye ! nibwirako kuri iyi étape ntakibazo kinini byagateye ariko niba ushaka kugera kure kdi iki kinyamakuru kigakomera!! nugushyiramo akabaraga mugusohora inyandiko wicariye ukazikorera !! kuko iyo wabikoze biba ari byiza cyaneeee!! gusa ntiwunve gutyo ngo ugirengo singushima!! courage rwose ntako utagira!! naho intambara byo biragaragarako ntagaruriro nukwishyira muri Nyagasani gusa!! twizereko amaherezo tuzabona abayobozi bashyira inyungu za rubanda imbere kurusha izabo bwite kuko nibyo bikomeza guteza intambara zurudaca!! Imana ibe hafi abanyarwanda nabanyecongo bazira akarengane!!! ngaho Amahoro

  3. Ababishoboye bakuremo akabo karenge, ijuru rigiye guhanukira u Rwanda. Aba “BANTOUS” barashaka kurangiza burundu ikibazo cya aba gashozantambara-Nilotiques. Kagame arabizi, ari kubabwira ngo “Bahaangane” ni ukuvuga ngo “Mutege agatwe ama bombs ya Zimbabwe, Tanzania, Angola, South Africa . Nibikomera njye na Janet tuzifatira ikirere, ubundi abacikacumu birwarize mu kuricika bwa 2. Nyabuna uwishoboye yiyaandayaande.

  4. abanyamakuru we.Mbese mutangaza amakuru mwarangiza mukanayasesengura.Izo analyse zanyu mbona zidakwiye ahubwo nimwe muba mushaka gutera abanyarwanda ubwoba.Niba barababonye binjira bakababona bagota kuki batabonye aho bagiye?Ni amadayimoni se kuburyo aza ku mugaragaro yarangiza agasubirayo batareba?mudusobanurire ababahaye amakuru icyo bari bagamije kuvuga.nabonye musesengura rwose.Uwaza ku mugaragaro nta bwoba yagira bwo kutagenda ku mugaragaro.Biraruta iyo muvuga muti bagiye n ijoro abaturage baryamye.ariko ngo babonye bagenda ntibamenya aho bagiye.hahahhahahaha.abanyamakuru b ubu weeeee

  5. ndi mu rwanda ndagirango mbabwire neza ko urwanda ruri muri kongo uretseko ubu kagame atazi neza agakino akina namahanga. kagame afite inyungu yiharire akura muri kongo .nubwo abana babanyarwanda babihombera .ariko nkatwe abanyarwanda ntituriheba kuko igihe kizagera dushire ubwoba tumwigarike kuko kuba ntacyo tuvuga().

  6. Yemmwe banyarwanda mwe gukura abantu umutima niba ukunda intambara ujye wirinda ko yaba kubantu kuko ushobora kwibwira ko weho ntacyo bikubwiye uga shishikara mugusenye imitima yabantu nyamara mutazi ko ushobora kwibwira ngo ntacyo intambara ikubwiye kuko uri mumahanga ugakomeza kuyifuza itakwica ikica so cg nyoko cg umuvandimwe wawe naho ibya congo mubireke ahubwo imana niyo izakura bariya baturage bacongo mumage nukorero mureke ivuzivuzi ryamafuti namakuru mudahagazeho kuko kuvugako urwanda rwinjiye muri congo namakamyo maze ako kanama ka ONU ntikaba fata ngo bagaragare kandi mukongera ngo ntimwamenye aho barengeye oya ibyo byose nibinyoma weeeeee!!!!!!

Comments are closed.