INTAMBARA NI YOSE KU MUGOGO WA KIGELI V YOHANI BAPTISTA NDAHINDURWA!!!

ABAGARAGU(Boniface BENZINGE, Ezra MPYISI….), UMURYANGO(BASHIKI B’UMWAMI SPECIOSE NA CHRISTINE MUKABAYOJO, RWIGEMERA,….) IZ’UMWAMI, INKOTANYI, ABATUTSI N’UDUTUTSI, INTAMBARA NI YOSE KU MUGOGO WA KIGELI V YOHANI BAPTISTA NDAHINDURWA!!!

YATANZE Taliki ya 16 Ukwakira 2016 muri Amerika ariko umuzimu we watangiye akazi!!!
Uravugisha amagambure umuhisi n’umugenzi, kandi utaragera no mu marunga!!

Arikose uyu mukino uri kugaragariza iki abanyarwanda???:

1.AMOKO ARACYAFITE IJAMBO MU BUZIMA BW’ABANYARWANDA!

Nk’uko biri kugaragara ikibazo cyo Gutanga k’umwami Kigeli, cyagizwe umwihariko w’abatutsi!! Abahutu baranumye kandi nabo cyibareba dore ko nabo bacyigizemo uruhare kuko nibo bamenesheje uyu mwami!!

Abatutsi bo byabayobeye: Bamwe bakunze umwami ari Umuzimu kandi baramwangaga urunuka ari muzima!! Impande zose ziri kumurwanira.
Abatwa bo ntibacyibaho!!

2. KIGELI YAMARIYE IKI ABANYARWANDA??

Yimye tariki ya 28/7/1959, ubwo Mutara III Rudahigwa yari amaze kugwa Usumbura kuri 25/7/59.

Nk’uko byavuzwe, abatware nka Mbanda, Michel Kayihura, Rucyeba,…n’Umwiru Kayumba nibo BIBIYE UBWAMI Ndahindurwa kuko hakurikijwe iboneshwa ry’imihango y’ubwiru, ubwo Mutara III Rudahigwa atari yarabyaye, Mukuru we Mukuru ariwe Rwigemera niwe wagombaga kuba Umwami!! Abo batware bamwanze ngo kuko yakundaga abahutu cyane, naho Ndahindurwa bamuhisemo kuko yari akiri Umwana(yari afite 23) bityo bakazamutegekeramo mu kwanga Impinduka iyo ariyo yose!! Kandi niko byagenze!!

Yabaye Umwami uganje amezi 11 gusa kuko yahunze kuri 29/6/1960 ubwo yajyaga mu munsi mukuru w’ubwigenge bwa Kongo(30/6/1960), NTIYAGARUKA MU RWANDA kugeza ubu!!

Abasesengura ibintu neza, bemezako Kigeli V ariwe wizize kuko Yanze gukurikiza ibyo yarahiriye kuri 09/10/59 byo kuba Umwami ugengwa n’itegekonshinga, atuma revolisiyo iba (1/11/59), Ndetse anasiga igihugu mu manzaganya arihungira nkuko twabibonye!!

Nta gikorwa cyo guhindura imiyoborere y’u Rwanda yigeze ashyigikira nka Demokrasi, Amatora ya Kamarampaka, … ahubwo yashoje urugamba( kuva 1960 kugeza 1967) akoresheje Umutwe witwaga INYENZI!! Yashyigikiye kandi byimazeyo FPR Inkotanyi iteye muri 1990!!

3. KUKI ABATUTSI BAGITSIMBARAYE KU BWAMI??

Biravugwako Ndahindurwa agomba Gusimburwa n’undi Mwami!!!!

Mu gihe tugezemo buri munyarwanda wese yarakwiye KWAMAGANA ICYI GIKORWA KUKO UBWAMI NTIBUGIFITE ISHINGIRO MU RWANDA(Nta mwana Kigeli yabyaye kandi nta n’umuhungu bava indimwe ukibaho ndetse nta n’Abiru bariho), Byongeye kandi u Rwanda rwayobotse inzira ya Repubulika!!

Nibiramuka bibaye, harahwihwiswa umuhungu wa Rwigemera!! Ubwo yazima kw’izina ry’ubwami rya MIBAMBWE!!

Nubwo abahutu bicecekeye ariko uku gutsimbara ku bwami kw’abatutsi kubateye impungenge kandi kuzagira ingaruka mbi!!

4. GUTABARIZA UMUGOGO WA KIGELI:

Ubundi abami bahambwaga i SHYOGWE nyuma ku bwa Rwabugili bahitamo i Mwima hafi yi Nyanza!!

GUTANGA ubundi bivuga GUTANGA INGOMA!! Umwami iyo yapfaga yabaga atanze ingoma, ayihaye undi!! Ubuse Kigeli twavuga ko yatanze kandi nta Ngoma yagiraga??

Si ubwa mbere kandi umwami agwa imahanga kuko Cyamatare yaguye I Karagwe ahambwayo naho Musinga agwa Kongo, ahambwayo!!

Niba leta ya Kagame itsimbaraye ku mugogo wa Kigeli, imenyeko ishaka Gukurura Amacyimbirane mu Rwanda hagati y’amoko!!

Ntabwo yaba YARATABURUYE UMURAMBO WA MBONYUMUTWA, IKAZIMANGANYA KAYIBANDA, NTITAHURE UMURAMBO WA HABYARIMANA, UWA SINDIKUBWABO ,N’IY’ABANYARWANDA BICIWE KONGO, hanyuma ngo itahuye Kigeli!!! IRI RYABA ARI IVANGURAMOKO RIKOMEYE CYANE!!

Kigeli agomba Gushyingurwa aho yaguye dore ko yari Impunzi kandi Niko Amategeko abiteganya!!

TWONGEYE KWIFURIZA IRUHUKO RIDASHIRA UMWAMI WACU WA NYUMA:
NYIRUBUTANGWA KIGELI WA GATANU NDAHINDURWA!!

John Matabaro