INTAMBARA YA M23 IRAVUGISHA BENSHI AMAGAMBURE

GUSUBIZA INYANDIKO YASOHOTSE MU KINYAMAKURU RUSHYASHYA IFITE UMUTWE UGIRA UTI: “ GENERAL Laurent NKUNDA, ABAVANDIMWE BE N’INSHUTI ZE BAGIRIWE INAMA “

Bwana NGIRABAKUNZI Amani, mwene Kabasha Elie na Kanziga Agathe ukomoka i Rutshuru;

Nyuma yo gusoma mu kinyamakuru RUSHYASHYA Vol.149 cyo kuwa 27 Nzeli 2012; inyandiko yawe ifite umutwe ugira uti ‘’ General Laurent Nkunda, abavandimwe be n’inshuti ze bagiriwe inama’’ mpisemo gusubiza iyi nyandiko yawe no kukwereka uburyo inama watanze muri iriya nyandiko zitera urujijo kandi zongera ibibazo aho gutanga umuti urambye ku Banyekongo n’abandi bayisomye.

Nitwa KANUMA Christophe nabaye Congo mpamara imyaka 18, Itegeko Nshinga rya Congo rikaba rinyemerera kuba Umunyekongo uvuga ikinyarwanda nkawe.

Ndemeranya nawe ibyo wanditse mu iriburiro (introduction) ry’inyandiko yawe aho ugira uti:”…Hari uwo inzira ishobora guhira, undi ntimuhire. … ikamubera ndende, akaramira kuri iyi si, undi ikamubera ngufi, isi ikamumira ndetse abandi ikababera imvange, ibibi n’ibyiza bikajya binyuranamo, bakazarinda bahenuka…Urongera uti: Uwo ukunda umwifuriza ibyiza ariko ibyo akenshi bishirira mu byifuzo gusa kuko utabimugabira ngo bikunde, kuko hatanga Imana….Uwo wanga umwifuriza ibibi. Nyamara kandi hari igihe ibibi umwifuriza, akenshi bimuviramo imigisha”.

Kandi ndumva ibintu kimwe nawe aho ugira uti:”Nkundi wese wavuye Congo, nterwa agahinda n’ibibera iwacu. Nayobewe amaherezo, ngo amahoro agaruke dusubire iwacu”.

Ariko kandi ntewe agahinda n’inyandiko yawe ishyira imbere intambara nk’umuti urambye w’ibibazo byacu. Ese niba uri impunzi koko nk’uko wabyanditse kuki ushishikariza abantu guhora bashyigikira intambara zidashira, cyane iyo uvuga uti:”…Akenshi twakunze kugirira icyizere intambara zagiye zisimburana, zigamije guharanira uburenganzira bwacu (byahe byo kajya!)….mu nyandiko yawe ukongeraho uti: “…urwo rugamba (rwa M23) turarushyigikiye…”.

Ku bwanjye nsanga nta somo ziriya ntambara zose zagiye zisimburana nkuko wazitondekanije zagiye ziguha n’ubwo bwose usanga nta gisubizo zagiye zitanga. Nahamya kuri 99,9% ko mbere y’izo ntambara (Iya AFDL, iya RCD, iya CNDP, iya M23) twebwe ‘Abanyekongo’ bavuga ikinyarwanda nta kibazo kinini twari dufite mu gihugu cyacu. Ntaho twari duhejwe uretse mu butegetsi nabwo mu myanya yo hejuru. Nta kindi izo ntambara zazanye rero uretse urwikekwe hagati y’Abanyekongo, ubuhunzi n’impfu z’abavandimwe bacu bamaze kubarirwa mu ma miriyoni ubu. Nsanga kuba wumva ko izo ntambara zigamije guharanira uburenganzira bwacu ari agashinyaguro gakomeye no kuba ntibindeba. Ziriya ntambara nta kindi mbona zigamije uretse ubucuruzi no kurwanira imyanya yo hejuru kubatangije izo ntambara. (Ndabigarukaho).

None se muvandimwe Amani ko utangira ugira uti: “Ariko ntagisubizo na n’uyu munsi kiraboneka kizanywe n’izo ntambara” warangiza mu nyandiko yawe ukongera uti: “Urwo rugamba rwa M23 turarushyigikiye…” Urabona utivuguruza cyane! Intambara irasenya ntiyubaka, isesa amaraso y’inzirakarengane ntabwo itanga umuti uhamye w’ibibazo. Ni akahe karusho wumva M23 izanye ku buryo impunzi n’Abanyekongo bose bavuga ikinyarwanda wumva bagomba kuyisabira ku Mana no kuyizera nk’umucunguzi? Ese ubundi kuki wibereye mu nkambi bagenzi bawe, abasore n’inkumi, barimo gupfira ku rugamba niba koko urushyigikiye? Ubu koko ku bwawe amaraso yakomeje kumeneka muri kariya gace urumva adahagije? Urasanga impunzi zakwiriye hirya no hino zidahagije? Reka gushinyagurira Abanyekongo bene ako kageni!

Mbere yo kugira ibyo mvuga ku byo wasomye mu kinyamakuru ISHEMA, reka mbanze nkugire inama yo kudafata ibintu byose usomye mu binyamakuru n’ibyo wumvise ku maradiyo ko ari ihame n’ukuri kw’impamo kuko bene iyo myumvire niyo yatumye abantu bafata ibyo bumvise kuri RTLM nk’ukuri kw’impamo, yavuga ngo ‘tumanuke’ n’imihoro ‘bakamanuka’, yavuga ngo tujye kuri za bariyeri bose bagahururira kuri za bariyeri ngo RTLM yavuze, yavuga ngo Inkotanyi zifite imirizo bose bati nabyiyumviye kuri radio ko zifite imirizo. Ntabwo ibyo wasomye byose mur’icyo kinyamakuru wagombye kubifata nk’ivanjiri ntagatifu no kubishingiraho ushinja General Laurent Nkunda, abo mumuryango we n’inshuti ze inzika. Wagize uti:”iyo usomye iyi nkuru,……,usangamo na none inzika ya General Laurent Nkunda, abo mu muryango we n’inshuti ze, ishingira buri gihe ku mvugo ivuga ko General Ntaganda yakoreye coup d’Etat General Nkunda mu ntangiriro y’umwaka w’2009”. Ku bwanjye wakagombye gusaba umuryango n’inshuti za General Laurent Nkunda imbabazi zo kubatwerera inzika kuko wabatekerereje ukabambika icyasha cy’inzika. Ese muvandimwe Amani, kuki ibyabaye icyo gihe wita coup d’Etat bitaguteye agahinda na gato, usanga uzataha ute abo wita ko barwanira kugucyura baryana bene kariya kageni?

Ku bwawe ubona uburyo Prof. Munyampenda, Dr. Kamanzi na General Ntaganda bitwaye icyo gihe ntacyo bitwaye, icy’ingenzi gusa ni uko urugamba rukomeza! Nyamara mu kinyarwanda barasakuza bati: “sakwe sakwe, havuyemo umwe ntitwarya!” Iriya kipe igishyize hamwe yari imaze gutera intambwe inatanga icyizere ku Banyekongo bavuga ikinyarwanda n’ubwo kuba yarasenyutse bisa nk’aho kubwawe ntacyo byangije kuko hakuweho umuyobozi umwe hakajyaho undi.

Hari aho rero mu kubogama kwinshi wagaragaje neza neza aho uhagaze ubwo wandikaga uti:”Ibyo (General Laurent Nkunda) yaba atarakoze neza, bikaba ari nabyo yenda byaba byaratumye afungwa, nabyo abyumve neza nk’umuntu ujijutse wize, ko umuntu adafungwa n’undi, ahubwo afungwa n’ikosa. Ubutabera bwakurikirana bugasanga nta shingiro ririmo, uwafunzwe arafungurwa. Uwo ikosa rihamye, arariryozwa, agahabwa ibihano, bigenwa n’amategeko”. Mbega kubogama, agashinyaguro, kudashira mu gaciro no kwibagirwa vuba! Ubu wibagiwe uburyo yahagurutse akajya i Mukoto gutabara bene wacu koko, koko! Ko mu gusoza ugira uti:”…Icyo Imana yakwifuriza (General Bosco Ntaganda), Imana izakurinde kujya I La Haye.” Mbega kwivuguruza ye! Kuki wumva Nkunda yakagombye gushyira mu gaciro akitaba ubutabera ariko ukumva Ntaganda we atagombye kwitaba ubutabera bw’i La Haye bwifuza kumubaza ibyo yakoze Ituri? Kuki wumva Nkunda ariwe wenyine ugomba kuryozwa ibyo yakoze byagera kuri Ntaganda ukumva we atagomba kuryozwa ibyo yakoze?

Biragaragara ko utakurikirana cyane none reka nkumenyeshe ko General Laurent Nkunda n’umuryango we (madame we Elizabeth Maheshe Nkunda n’abo ahagarariye) bahagarariwe na Me Stephane Bourgon na mugenzi we Bokanga Aimé ntacyo batakoze kugira ngo ahabwe ubutabera, nta rukiko batiyambaje muri iki gihugu kugira ngo aburanishywe nibasanga hari ibyaha bimuhama abiryozwe nibasanga ari umwere arekurwe n’ubwo bwose munyandiko yawe nabonye usa n’ugaragaza ko afunzwe neza. Mbega agashinyaguro! Iyo uza kuba ushimira General Nkunda kubyo yakoze, uba ubabajwe mu nyandiko yawe n’uko afunze igihe kingana gutya atarahamwe n’icyaha nta rukiko na rumwe rwamukatiye. Ahubwo nagusaba ko wagira General Bosco Ntaganda inama, nawe, yo kwitaba ubutabera bwa La Haye akisobanura basanga ari umwere akarekurwa basanga ibyaha bimuhama akabiryozwa, nk’uko uyigira Nkunda.

Ndakumenyesha ko imitekerereze yo kubogama bitewe naho tuvuka cyangwa bitewe no kuba turi Abagogwe cyangwa Abanyejomba ntacyo izatugezaho uretse kubaho turyana gusa gusa.

Haribyo mbona ari urwango rukomeye ufitiye General Laurent Nkunda cyane cyane aho ugira uti:”General Laurent Nkunda na we rero niyihangane, kuriya guhora abonekerwa buri gihe, ngo izo nzozi zimwereka General Ntaganda yageze mu Buholandi, izo ni mbi cyane….wongeyeho uti…General Laurent Nkunda yababajwe n’uko General Bosco Ntaganda yamusimbuye….” kandi uti”…nitwumva Col. Makenga n’abamwungirije bajyanywe mu rukiko mpuzamahanga, tuzishime, tubyine nk’uko General Nkunda n’umuryango we babisabira General Ntaganda?”. Ni igitangaza rwose! Ibi wanditse ntacyo nabivugaho uretse kukubaza niba warahawe ubuhamya na Nkunda ubwe akakubwira ko ahora abonekerwa; ko yababajwe cyane n’uko yasimbuwe kandi ko ashimishwa no kumva ko Ntaganda agiye kujyanwa i La Haye? Cyangwa ni ibyo watoraguye hirya no hino nk’uko wabivuze mu nyandiko yawe hanyuma ubitwerera General Laurent Nkunda? Uzashake ikiganiro Imvo n’imvano General Laurent Nkunda yatanze bwa nyuma kuri BBC Gahuzamiryango ibyumweru runaka mbere y’uko afungwa uzasanga nta kibazo cyo gusimburwa yigeze agira; ikibazo yari afite n’uko CNDP yacikamo ibice cyangwa igasenyuka, ni nacyo yaharaniye mu minsi ya nyuma y’ubuyobozi bwe. Iyo uvuga ko ababazwa n’isenyuka cyangwa icikamo ibice rya CNDP twari kukwemera turi benshi. Propaganda ziteranya zikanasenya abavandimwe ntabwo nzigera nzishyigikira nubwo nazitumwa nande!

Ese muvandimwe Ngirabakunzi Amani, niba ziriya ntambara uzigirira icyizere bene ako kageni wambwira amakosa Laurent Nkunda azizwa? Wambwira amaherezo ya Gafishi Ngango Philippe n’igituma atakiyobora ubu akaba ntaho agaragara muri gouvernement yashyizweho na M23? Wambwira impamvu Dr. Kamanzi Desiré atakiri ku buyobozi yaharaniye, akaba ntaho agaragara muri gouvernement yashyizweho na M23? Wambwira impamvu Mwangacucu Eduard yahisemo kwitandukanya na M23? Wambwira impamvu General Bosco Ntaganda yasimbuwe na Col. Makenga ko watubwiye mu nyandiko yawe ko ukurikirana? Wambwira impamvu Prof. Munyampenda ntaho agaragara muri gouvernement iherutse gushyirwaho na M23? Uku gutakara kwa bamwe mu bayobozi no kutavuga rumwe kwabo baharanira kuducyura ko ntacyo wabivuzeho wowe ubona hari icyizere bitanga? Ese ko ba Col. Makenga, Col. Kazarama n’abagenzi babo numva baharanira guhabwa amapeti bakirengagiza ubuhunzi bateza, imivu y’amaraso y’abavandimwe babo, inzangano bateza hagati y’amoko y’Abanyekongo; ubona ko kuyahabwa hari icyo bizakumarira wowe Amani Ngirabakunzi? Iyi ntambara ya M23 jye mbona ntakindi igamije uretse bariya bakoloneli bifuza kuba abajenerali, abamajoro bifuza kuba abacoloneli, etc…hamwe no gukomeza gushimangira ubucuruzi bwabo bw’amabuye y’agaciro.

Hari aho nageze, mu nyandiko yawe, ndaseka ndatembagara, aho wagize uti:”Kuba General Bosco Ntaganda yaranze gukorana na Kabila ngo agambanire ubwoko, akanga gufatanya na Kayumba gutera u Rwanda, yari akwiriye igihembo”. Upfana iki na Semuhanuka? Nusoma interview General James Kabarebe yagiranye na Colette Breakman w’ikinyamakuru Le Soir uzasanga General Bosco Ntaganda yarakoranaga neza cyane na President Joseph Kabila, James Kabarebe azakubwira muri icyo kiganiro ko hari n’indege yafatiwe i Goma yuzuye zahabu Ntaganda na Kabila bari bafatanije. Nyuma yo gusinya ayo masezerano yo kuya 23/03/2009 uzasanga Bosco Ntaganda yaririrwaga akina Tennis n’aba ofisiye ba Monusco; bakajyana mu tubyiniro n’utubari, ba Senateri Mwangacucu Edouard, Komiseri General Charles Bisengimana birirwa bambaye neza mu mujyi mukuru wa Kinshasa mu gihe abari mu nkambi hano mu Rwanda barabuze n’inkwi zo gutekera abana igikoma abandi bahugira mu bucuruzi bwa zahabu no kuzuza amakonti yabo bibagirwa iyo mishyikirano no gusabira abaturage b’impunzi gucyurwa. Wambwira ute ko aribo ufitiye icyizere ko bazacyura impunzi koko! Perezida Kabila niyongera kwemera imishyikirano bazisabira imyanya yindi myiza muri gouvernement ya Kongo bahabwe n’andi mapete arenze ayo bafite ubu, hanyuma ubuzima bukomeze butyo. Ikibabaje ni uko nibamara guhabwa ibyo bazasaba byose hari abandi batazanyurwa bagashinga M24 n’indi mitwe bityo bityo.

Komeza ushyigikire izo ntambara gusa umenye ko abaziteza n’abazishyigikira umunsi uzagera ubwo bazabazwa impfu z’abantu, abafatwa ku ngufu n’ihohoterwa ry’ikiremwamuntu bikorwa muri kariya gace kandi nibatabibazwa ubu Imana isumba byose izabibabaza.

Nshoje nkumenyesha ko izo ntambara za M23 zitaratangira jye n’undi Munyekongo uwo ariwe wese uvuga ikinyarwanda twagendaga i Goma, Bukavu na Uvira tutikandagira, abavandimwe b’Abanyekongo baratwakiraga tugasangira bakaducumbikira nk’Abakongomani bene wabo ariko ubu ntidushobora kubigerageza, kuko ibyo barimo gukorera abavuga ikinyarwanda bose, aho M23 itangiriye, urabyumva kandi urabizi.
Ninde wunguka?

Intambara irasenya ntiyubaka!

KANUMA Christophe
E-mail: [email protected]

 

 

1 COMMENT

  1. MUvandimwe wanjye KANUMA,ndasuhuje Imana iguhe amahoro.Navukiye iCongo kandi nkunda Congo n’abanyecongo,nane nkunda cyane ibihugu byo byose bigize akarere ki ibiyaga bigari.
    Umutekano,amahoro asesuye niyo niyo nifuriza buri gihugu n’abagituye,ariko nkababazwa cyane no kubona ayo mahoro ataboneka.
    Nasomye inkuru irimo ibitekerezo byawe n’uburyo iriya ntambara iri i Congo hagati ya M23 na leta ya Congo.Ese ninde nyirabayazana?biterwa niki imitwe ihore ivuka muri Congo,kandi ahanini iyo mitwe igizwe n’abanyekongo bavuga ikinyarwanda,nubwo hari n’indi nka mai mai’batavuga ikinyarwanda ariko yo nti kunda kuvugwa cyane,iyo leta obona nk’abanzi ni M23;irimo guhangana nayo ubu.
    Ndagira ngo nkubwire ko nyirabayazana ari leta ya kongo kuko yanga kwemera abaturage bayo,ntifata abavururimi rw’ikinyarwanda babanyekongo ko ari abene gihugu,ikomeza ibita abanyarwanda,birengagiza amateka y’uburyo imipaka yakaswe n’abakoni mu 1885,batitaye kureba aho imipaka yabyo yageraga.
    Ibyo byatumye u Rwanda rutakaza uturere twinshi n’abaturage n’abana barwo,byegukanwa n’ibuhugu birukikije,ibindi bihugu nka Uganda byarabemeye bibafata nk’andi bene gihugu.
    Congo rero nayo igomba kubyemera.kuba itabyemeye niyo ntandaro yo kuba intambara itarangira.M23 ifite impamvu zumvikana zitera kuba yarafashe intwaro ikarwana kandi ndagirango nkubwire ko izatsinda bitewe n’uko irwnira ukuri,umuntu uharanira uburenganzira bwe IMANA igenera umuntu wese ntashobora gutsindwa,Imana ntiyabyemera kuko yaba irobanura abantu ku butoni.Reba nawe impunzi zigiye kumara imyaka 17 ziri ishyanga leta ntacyo biyibwiye,CNDP ikimara kuvanga ingabo abasirikari bayo benshi bagiye bicwa kuburyo budasobanutse leta ntigire icyo ibikoraho hari ingero nyinshi,ibyo ntawakomeza kubyihanganira,ahubwo ya pfa arwana,gushigikira M23 ni ukuba munzi igarura amahoro muri Congo.

    faustin MUSANGO NGABO
    Email [email protected]

Comments are closed.