Intambara y'amagambo irakomeje hagati ya Faustin Twagiramungu na Me Evode Uwizeyimana

Nk’uko tubisoma mu nyandiko yashyizwe ku rubuga DHR (Democracy Human Rights) na Maître Evode Uwizeyimana ngo agamije gusubiza itangazo rya RDI Rwanda Rwiza  aragira ati:

“Bwana Faustin Twagiramungu,

Ndabona ukataje mu kudusebya (Jyewe na Alain Patrick Ndengera) no guhangana nk’uko wabyiyemeje. Nk’uko nabigusezeranyije rero je n’ai jamais vidé mon sac. Iteka intambara y’amagambo ushinja abandi ndabona ari wowe uyishoza. Ariko nk’uko ubizi neza uzi neza ko jyewe Evode Uwizeyimana rimwe mu mahame ngenderaho rigira riti: « Il faut répondre à la violence par la violence ». Byari ukukwibutsa kuko nziko ubizi neza. Reka rero tujyanemo kenyera zigume kuko nakugiriye inama yo gusaza utanduranyije cyane urananirana.
Uragira uti: « Inama [ ya RDI ] yamaganiye kure abantu bose bitiranya politiki n’intambara y’amagambo ».
Nonese wa musaza we wasabye interview BBC Gahuzamiryango atari amagambo ugiye kuvuga? Irya se ni politiki wari ugiye gukorera kuri Gahuzamiryango yo kutwita abagambanyi kandi uzi neza ko ari wowe mugambanyi wabigize umwuga? Akabi gasekwa nk’akeza koko kandi ngo akabaye icwende ntikoga.
Urakomeza mu myanzuro y’inama yawe ugira uti : […] nta shyaka ry’induru n’ubwirasi, ko ishyaka riba ku mutima, rikarangwa n’ubwitonzi n’ubushishozi, rikirinda amaco yo kujajaba no kujarajara ».

Nonese wa musaza we, ninde ukurusha kujajaba no kujarajara? Ninde utoza ubwitonzi n’ubushishozi? Si wowe uhora uvugira ku Karubanda ko inkotanyi zagushutse? Ubuse zagushutse ubwitonze no gushishoza byakuranze byahukaniye he? Ubwirasi se ninde ubukurusha? Ngo harya ni wowe munyapolitiki w’umuhanga abandi bakora politiki y’ubuswa? Hari ubwirasi buruta ubu? Nako ngo twigira ba « intellectuels » kandi ari wowe intellectuel gusa! Harya ngo ishyaka ryawe riba ku mutima? wibagiwe kongeraho ko ari irya Papa na Mama! Ubuse muri uru ruhuri rw’amashyaka akurikira ku mutima wawe hariho irihe? Numara guhitamo muri aya akurikira ufate Evode na Twagiramungu ubahe amanota ukurikije ubutajorwa mu kujajaba no kujarajara:

· Faustin Twagiramungu alias Rukokoma: Mouvement Démocratique Républicain (MDR)

· Faustin Twagiramungu : Forces de Résistance pour la Démocratie ( FRD)

· Union des Forces Démocratiques Rwandaises (UFDR) : Président : Faustin Twagiramungu alias Rukokoma

· Faustin Twagiramungu, alias Rukokoma : Candidat Indépendant à l’élection présidentielle du 25 août 2003 et fondateur anonyme de ADP Mizero , représenté officiellement par Kabanda Célestin et Faustin Minani

· Faustin Twagiramungu: participant à l’Assemblée ayant institué le Rwanda National Congress ( RNC) , Maryland, décembre 2010
[Between us, it remains a confidential document]

· 24 heures plus tard, soit, le ……, ou le 11 décembre 2010, à ……. ou à Wshington DC : Projet de déclaration constitutive de Rwandan Dream Initiative (Initiative du Rêve Rwandais ; Umugambi Rwanda Rwiza) « RDI »
Jusqu’ici aho uzi wowe watwibwiriye ko Ndereyehe Charles yagusohoye agufashe mu makote ho mbaye mpihoreye urahazi nanjye ndahazi kandi wari wahagiye ugiye kujajaba no kujarajara umwana w’umurera aba aguteye ijanja!

Ubu ndi Boston…….ariko ahantu ndi nta téléphone ihari mushobora kumbona par e-mail gusa! Ariko muzi gushaka amakuru nk’ibyo muba mwabimenye mute? Kujajaba we! kujajaba ushaje byo bikarushaho!

Buri Munyarwanda usoma iyi nyandiko yihitiremo hagati ya Evode Uwizeyimana na Faustin Twagiramungu ukwiye guhabwa igikombe cyo kujarajara no kujajaba. Nizere ko utongera kuburana ibyubahiro ukangisha ko ushaje kuko nakubwiye ko niba utize kwiyubaha nta we uzakubaha. kuko ibi byose ni wowe wabikweze n’ibitangazo byawe by’amafutri byibasira abantu.

 Evode”

7 COMMENTS

  1. Ariko EVODE uyu afite imyaka ingahe!
    Cyakoze urakoze! Ubashije kwiyereka abatari bakunzi!

    Cyakoze ibi biri kutwereka ko adakomeye mu mutwe!

  2. Au faite kera nunvaga uyu Évode kuri radio nkunva ni umuntu w’umuhanga cyane kdi uzi ubwenge ariko nsanze naribeshye cyaneeee!!! bitabujijeko na twagiramungu nawe atari shyashya ariko uyu Évode rwose ni nkumwana w’igitambambuga finalement!!! ashobora kuba zi amategeko yize mu ishuli ariko muri iki kibazo na Twagiramungu agaragaje ko nta politi ya shobora kdi koko afite ukwirata kwinshi cyaneeeee!! sinzi ikibumutera ariki!!

  3. Evode est un pire bidon homme de droit. None se koko ko leta ya kigali nayo yagowe uyu izamukoresha iki ko wagira ngo arwara mumutwe? None se itangazo rya RDI uburyo ryanditse ntirikwiye gutuma umuntu nk’uyu wiyita umuhanga ngo akaba ari numusore agumya gusakuza nta cyo bamuvuze?! Ese ra baramutse bamuvuze yakora iki? ese ni mutavugwa? Evode sinkuzi nawe ntunzi ariko nagiraga ngo nkubwire ngo ntugakabye kwigira igitangaza, niba koko warize atari bya bindi byateye hanze aha icecekere wikomereze ibyawe, naho utugambo twububwa nkutwo twabagore ngo abantu ngo nibagaragaze ujarajara hagati yawe na twagiramungu, none se reka nkubaze utubazo 3:
    1/ Turabikugaragariza tubishyire hehe?
    2/Ese nitumara kukubwira ko wowe rwose uri umusore wumuhanga, wize amashuri akomeye kandi ukaba ufite carriere nziza muri canada, ndetse ukaba utabaho usabiriza birakungura iki?
    3/ Reka nsoze nkubwira nti rata Evode wowe nturi injarajazi nka twagiramungu, wowe nta nikinyabupfura gike ugira,ikindi uri umusore udatinya ibisaza uzi no gukora analyses zamashyaka ya baringa!
    Iturize erega yaba wowe yaba twagiramungu, abanyarwanda si abana barabona uri mukuri nutari mukuri hagati yanyu!!!

  4. Ariko evode najyaga numva niwe utukana nka mayibobo itarigeze irerwa?ese ubwo politique ukora irakuvunira iki?ubwo umuntu utagira ikinyabupfura nkawe wazagezahe abanyarwanda?utubashye abandi wowe ntiwakwiyubaha ahaa ubuse nibwo umenye ibyo byose urega twagiramungu?nonese utajarajara FPR urumunyamuryango wayo? niba aribyo erura tubimenye naho kuba muri opposition uba no muri FPR nuruhinja rwakubwirako bidashoboka .

  5. Uyu mutype naramwubahaga ariko naribeshye nsanze ari umwe mubigoryi byize H.E Kagame akunda kuvuga.sha uzikuvuga umwanda gusa,ubwirasi bwawe wagira ngo uri umutwa wumwirasi.ngaho komeza utuke Twagiramungu ntibizabuza impala gucuranga.ubundi itangazo twararisomye kuri le prophete.fr ntanubwo ari Rukokoma warisinyeho kndi ntanikintu ryavuze kitumvikana.tuza man!cisha make utisama wasandaye.ndakugaye cyane pe.

  6. umva evode we ,niba ibi byanditse ariwowe wabyanditse, diplome ufite uzice utangire bushya wenda harikindi wazunguka nkumutimanama udatuma utga ibidakwiye, ubwose nic twagiramungu yaravuze wowe ukaba umukubye ubugoryi nubujiji ubwo uruse undi ninde? nakundaga ibiganiro byawe kuri bbc numva ko koko haraho wageza benshi ahubwo uruwo kubaroha kbsa, ubwose urugero utanze nuruhe? nkatwe urubyiruko twakwigiraho iki? uradusebeje twe twitwango twarize, akarenze umunwa karushya ihamagara gusa wumveko repitation yawe uyangije kbsa no kuyisana ntuzabishobora,ninde uzongera kukwizera cg kukumva nibigambo uhuraguye aha koko?nanjye wumugore sinageza ahawe! amahirwe masa ! gusa urahemutse utiretse.

  7. sha harya ngo witwa evode?sigaho uri kwikwegera urwango mu banyarwanda barezwe neza,simvuze ko twagiramungu ari shyashya kuko yagambaniye habyarimana,agatanga byumba,ariko tumwubahira ko adashyigikira amafuti,nyamara n’ubwo ubona ahanganye na kagame muri politiki,menya ko kagame amwubaha,wari wumva amutuka ko ari umwanda,ibigarasha,imibu,ibikeri n’ibindi atuka ba kayumba na bagenzi be?byonyine abanyarwanda tuzwiho kubaha,mwubahire amamera afite ku mutwe,nta soni koko?banza urebe uko wiringanije nawe we agufata nk’umwana yigisha politiki no kumenyekana kuko ashaje,mukazasigara mu cyimbo cye dore ko nta munyarwanda utamuzi ko ahangara ibinani n’urutare,nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi mwana wa mama,nawe mu myaka iri imbere uzaba ufite amamera ku mutwe,uzishima ubonye umwana wavutse mu w’2005 ashaka kukwigisha ibya 1994 akuratira ngo yabyize arabigusobanurira kdi ubizi kumurusha,wagira uti icara nkubwire akajya mu birere ati narabyize bihagije mbifitiye na diprome numbwira ibitandukanye n’ibyo nigishijwe na fpr uraba upfobeje amashuli yanjye,nyamara cisha make sha wa mwana we,menya kubaha,ubu ntukiryama kubera twagiramungu?reka sinakubwira imitsi yakweze mu gahanga ,nyamara sha n’ubwo uvuga ibyo kagame akubonye urwaho ntiyaguhusha,kdi uwarira wa mbere akanababara ni twagiramungu,uzakurikire mu bana ba kadhafi harimo uwashatse kumwica biramenyekana arahunga ntawe umwirukanye,nyamara kadhafi yakomeje kumwinginga ati mwana wanjye garuka baragushutse sinakwica,tekereza wicare usabe uriya musaza imbabazi,kdi ntazanga kuziguha.mbega ubona ko iyo ataba kubwe wari kuzamenyekana?gira vuba utabura umugisha w’uwo mukambwe,umugisha arawufite kuko ibiganza bye bera de,ntibijejeta amaraso.
    .

Comments are closed.