INTANDARO YABAYE RYA JORO!

H.T.Sankara

Napfuremye ngo ndebe icyabaye kw’italiki ya mbere z’ukwa kabiri cyerekeranye n’ubutwari, ndaheba. Ndetse byanyibukije umunsi nacitse abicanyi nsanga nararengejeho umunsi umwe, iyo biza kuba 2/2 nari ngikoze kuko uyu munsi, umuntu wese wagaragaza igikorwa gifatika yawitirirwa.

Nuko nti reka nerekere mu kwa mbere nshakireyo! 28/01, nayiciyeho nka Taxi yuzuye, birumvikana iyo nyivugaho hari aba Repubulikani bari kuvuga ko napfobeje, nubwo Repubulika y’u Rwanda yari kwibaza impamvu hari uwatinyutse kwibuka ko n’uwo munsi wabayeho!!! Aba Repubulika rwose ni abana beza!

Nuko nakomeje ndapfurema nibuka ko 23/01/1991, aribwo ba “types” bafunguye mabuso ya Ruhengeli, bakuramo ba major Lizinde Theoneste, Commandant Biseruka Stanislas, Capt Muvunanyambo n’abandi…

Kw’italiki 23/01/1992, natwe twarahanyuze, twasohotse mu rugano twaberewe, dutera commune Butaro, yose twagejeje ku gasusuruko twayigaruriye. icyo gihe ibirayi byari byeze, twabiryanye ubutwari, no kw’italiki ya mbere z’ukwakabiri byari bigihari. Umugabo ni urya utwe n’utwabandi!?

Ubu ariko ndimo ndashaka umunsi wegereye iyambere gashyantare ngo byibura abe ariwo twakwitirira uyu munsi.

Rero koko ngo umufundi ushaje arara izamu, kw’italiki ya 26/01/2019, IBYIZA BY’I NASHO nabaririmbiye, byaraserutse natwe ubwacu ntitwabimenya. Kumbe, umwe muri twe yabaye akiva i Nasho ararongora, abyara umwana w’umukobwa, amwita “Nimwiza” aricecekera nk’amahe yose azi icyo yakoze. Nuko ejobundi ubwo wa mukobwa w’iwacu i Karongi yari yashyuhije ibintu rwabuze gica, na Pamela bya bisabo bye bitazamutambutsa mu ruhando mpuzamahanga, habaye ahabagabo, biba ngombwa ko haboneka umukobwa mwiza bidasubirwaho. Nuko rero “ibyiza by’i Nasho” biba biragaragaye! Murabona ko no kwita izina habaye mo strategy ihambaye: NIMWIZA.

Narumiwe nsomye izina rya se wa miss Rwanda 2019. Ni “ibyiza by’i Nasho” byakomotse Tanzania (ntihagire umusumbuwa duherukana i Nasho mu myaka 23 ishize, namwibukijwe n’ikinyamakuru cyanyu sinarinzi ko akinabaho.)

Nimwiza Meghan, nasanze rero ari we ntwari yo kwizihirwa uyu munsi.

Nimwiza Meghan nta muntu wamubonaga, ngo yabaga ari gukanda ibirenge bya Pamela, ngo akisinzirira azi icyo yocyeje, mwene Ruvebana! Yari azi ko izina rye ryabirangije, kandi na Yezu yaravuze ati: ushaka kuba mukuru ajye aba umugaragu w’abandi!

Rwanda urakize wowe ufite Nasho! Rwanda urakize wowe ufite Kibuye cy’ikimenywa bose kdi cyakugwiriye!

H.T.Sankara