Intandaro y’urupfu rwa Captain Vedaste Kayitare

Captain Vedaste Kayitare

Umunyamakuru Bwana Noble Marara wigeze kuba umusirikare wa RDF mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida Kagame, yanditse inyandiko nyinshi (nubu aracyandika) yise Behind Presidential curtains ugenekereje mu kinyarwanda bikaba bivuga ngo IBIBERA MU MBERE KWA PEREZIDA iyi nyandiko yasohotse bwa mbere mu Kinyamakuru Inyenyeri 02/05/2016

Mu byumweru bike bishize Kagame yarari gutera ubwoba avuga ko azica umuntu wese uzahirahira guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yakomeje avuga ko bitamutwara n’isagonda gufunga cyangwa kwica uzagerageza guhungabanya ubusugire bw’igihugu, Perezida Kagame yavuze ko ngo aribwa-ribwa ategereje uzatera u Rwanda ubundi akamumerera nabi.

Nubwo yavuze atyo nyamara hari hashize ibyumweru bike abantu bitwaje intwaro bateye ku biro bya Police ku Gisenyi bica abapolisi 19 banatwara intwaro nyinshi

Reka dusubize amaso inyuma turebe ukuntu Kagame ari umuntu kuva nakera udakunda kuvugirwamo:

Mu mpera z’imyaka ya za 1980 Kagame yari akuriye urwego rw’iperereza mu gisirikare cya Uganda, abasore b’abanyarwanda bari mu gisirikare cya Uganda babarizwaga mw’itsinda rya Kayitare na Gen Rwigyema bagiye kunywa barasinda, umwe muri abo ubu akaba ari Gen Happy Ruvusha, nuko bavuyeyo Kagame ategeka ko bafungwa

Hashize amasaha make Captaine Kayitare wari ugiye ku rugamba mu majyaruguru ya Uganda mu ntara ya Gulu yavuze ko atagenda asize abasore Kagame yari yafungiye ubusinzi n’imyitwarire idahwitse, Nuko aba agiye aho bafungiye aba arabafunguye maze bajya ku rugamba asiga avuze ko Kagame ari guteza ibibazo n’umwiryane mu gisirikare,
Kayirare avuye ku rugamba Major Kagame yahise amusanga iwe murugo i Kamwokya nuko amubaza impamvu afunga abantu undi akaza akabafungura, Kagame akomeza amutera ubwoba ko ibyo yakoze binyuranyije n’amategeko, Kayitare yahise ahagurukana umujinya aba amutunze imbunda nuko amubwira ko ari umuntu udashoboye (Malingalinga) utagakwiye no kuba ari mu gisirikare, nuko amubwira ko kujya ku rugamba guhashya umwanzi byari ingenzi kurusha kubicaza muri Gereza, nuko Kayitare amukubita inshyi 2 Kagame abonye ibintu bikomeye atangira guca bugufi asaba imbabazi amwibutsa ko bombi ari abanyarwanda batakagombye kuba bari kurwanira mu buhungiro.

Captain Kayitare yahise afungirana Kagame mu cyumba hanyuma yisubira ku rugamba nuko Kagame aza gukurwamo n’abandi b’oficier nyuma y’iminsi 2.

Nuko Kayitare ari mu nzira ajya ku rugamba yahise afatwa afungirwa iwe ku mategeko ya Rwigema amuziza gusuzugura no gutesha agaciro Senior officer, ayo makimbirane yaje gukemurwa na Museveni afatanyije na Rwigema hashize ibyumweru nuko arafungurwa.

Mu gihe Kayitare we yumvaga ko ibintu byarangiye Kagame we yatangiye kudasinzira ari gupanga uko azica Kayitare kuko yari amaze kubona ko atamwubaha, Nyuma byaje kurangira Kagame ageze kucyo yifuzaga anyuze ku nshuti ya Kayitare ya hafi yari ikirumira-habiri yariye Kagame urwara ko agiye kujya mu nama yari yatumijwe na Gen Salim Saleh ndetse n’umugore wa Rwigema akaba yarari muri iyo nama, nuko Kagame amutega ari kuvayo aramwica

Mu buzima Kagame yakubiswe inshyi z’amatama gatatu, hari igihe bigeze kujya ku rugamba nuko Kagame arasa imburagihe atuma umwanzi amenya aho baherereye ibi byatumye asubizwa mu birindiro igitaraganya maze Museveni na Rwigema bategeka ko Kagame azajya aguma mu birindiro ntage ku rugamba kubera ko ari umunyabwoba udashoboye urugamba kugirango atazabamarisha, nuko bamuha kuyobora iperereza
Akazi ko gukurira iperereza katumye aba Umutoni kwa Museveni kuko yacuraga ibinyoma agateranya Museveni n’abasirikare nuko arushaho kugirirwa icyizere nk’umuntu ushoboye akazi, ariko bikaba bizwi ko ku ntambara ari ntakigenda, nyuma yaje kugirwa Cordinateur muri RPF

Rwigema amaze gupfa Museveni yahatiye inkotanyi kwemera ko Kagame abayobora cyangwa se agahagarika ubufasha bwose yabahaga ubundi bakirwariza, kuko niwe yizeraga nyuma ya Rwigema

Abari bazi Kagame babiteye utwatsi baramwanga ariko Museveni abumvisha ukuntu Kagame yahindutse atakiri wa wundi wa kera kubwo kubura uko bagira baramwemera.

Byanditswe na Noble Marara bishyirwa mu Kinyarwanda na Benito Kayihura.

2 COMMENTS

  1. Ibinyoma biragwira pe, ariko ibi byuko Kayitare yapfuye ntabyo uzi urabihimbye kandi ubikorana ubuswa bwinshi. Yewe nabiriya bya kagame, Kayitare, Rwigema na museveni ni nka film mbara-nkuru wahimbye nta muntu wabaye umusirikare wabisoma ngo abyemere keretse umusivili nawe wavutse mu myaka nka 10 ishize.
    Marara uratangaje kandi uteye isoni, ukuntu ubeshya gutya wari umusirikare muto ubu iyo uza kuba wari officier harikuba hahagazwe.

Comments are closed.