Intare Isinziriye, Ikinyoma cya Rusake

Muzi ko rusake igira ibirokoroko bitukura, ndetse ikagira n’ibikohwa ku maguru. Iyo yakuze, ibirokoroko birushaho kuba binini naho ibikohwa bikarushaho kuba birebire ukurikije igihagararo cyayo. Burya rero ngo kera rusake yajyaga ikunda gukanga abana b’imondo ikababwira iti: “jye ngendana umuriro ku mutwe munyegereye mwashya! Ubu si ndi inyoni isanzwe ndi igitangaza!” Nuko abana b’imondo babona rusake bagakangarana, bakiruka bahunga ngo batavaho bayirakaza igakora ku kirokoroko ikabamishamo inkekwe!

Bukeye rero haba akabwana kamwe k’imondo kakubaganaga cyane, nyina igatumye kurahura. Gakora kuri bagenzi bako kabasaba kugaherekeza. Nuko baragenda aho bageze basanga batavumbitse, ahandi bagasanga muziko inkware iraraha, imisozi bayigira itatu. Nuko ako kabwana kagira bagenzi bako kati: “ba shahu ko rusake igendana inkekwe ku mutwe, ubu turinde kugwa ruhabo dushakisha aho turahura? Ni mureke tujye kubaza rusake niba yaduha ku muriro!” Bagenzi bako babanza gutinya bagezaho baremera baragenda.

Bageze kwa rusake, basanga itwawe n’agatotsi. Nuko ka kandi kati basha, tugize Imana ntitwirirwa dusaba! Reka dukongeze aka gati, ni gafatwa twigendere itarakanguka itatumara! Nuko barakongezaaaa!!!!! Hashize akanya babona nti bifatwa! Akandi kabwana kati “have wowe wakongeje nabi, reka nkwereke!” Na ko gashyiraho byanga gufatwa! Ka kandi k’agakubaganyi karatimbira gakoraho ngo kumve ko bishyushye koko, gasanga cya kirokoroko ari ubutita! Kariyamirira kati: “Aha imondo yampaye itako ducyuye umuhigo! Nimukoreho namwe mwuve!” Bakozeho bumva birakonje! Ubwo rusake iba irakangutse. Iti: “ndabatwitse ndabamaze ni muhunge!” Ibibwana by’imondo biba biyihaye inkwenene, kuko byari byamaze gutahura ikinyoma cya rusake! Nuko rusake ibonye ko yatahuwe ishaka kuyabangira ingata, bya bibwana biti have sigaho biba biyiteye ijanja birayifata biyigira ifunguro ry’uwo mugoroba. Sijye wahera hahera umutego wanga ikinyoma ushibuka nyirawo agihari!

Kuba abanyarwanda bayoboka ubutegetsi bugiyeho bakanabutinya, nti bivuga ko batagira ubwenge. Nti bivuga ko batarakara cyangwa batazi gufata icyemezo mu gihe runaka gikwiriye. Bamwe mu banyarwanda bamaze kumenya ko buri mugome wese utegekesha rubanda igitugu abigeraho kubera kujogora umuntu cyangwa umuryango umwe, umwe akabagirira nabi ngo bitere abandi ubwoba. Ariko bazi ko uko bagenda bashyira hamwe, ukuri kw’ibigaragara nk’imbaraga kuri Kagame muri iki gihe kuzajya ahabona, intege nke zako zikagaragarira Rubanda nka cya kinyoma cya rusake.

“Ndakurasa ku manywa y’ihangu”, “ndakwica”, “ndakumena”, “ndagukocora”, “ndagutikura”, “ndakumerera nabi”, “ndaribwaribwa” n’izindi mvugo, nti bigaragaza ubutwari cyangwa ikindi gitangaza. Mu byukuri bigaragaza ubwoba bwo mu mutima burenze urugero bukomba kwifashisha amagambo ngo butere nyirukumva ayo magambo kubugira nawe bityo nyirukubutera arenze uwo munsi asahureho iminsi ihite. Ubwinshi bwa bene izo mvugo rero buragenda bumera nka cya kinyoma cya rusake. Ndamwibutsa ko abanyarwanda ari agati atazi.

Uko iminsi ihita ibihe biragenda bigaragariza na nyirubwite ko ari umuntu gusa. Ipfuba ry’imigambi ye mu Burundi, muri Uganda, na vuba aha muri Kongo biragaragaza ko ari umuntu gusa. Ikoreshwa ry’ibinyamakuru byo muri Kenya n’abavuga rikijyana mu guteza imidugararo mu karere nabyo biragenda bifata ubusa. Abacitse ku icumu ry’itsembabwoko yari yaremeje ko ariwe wahagaritse jenoside baherutse kumwiyumvira muri cya kiganiro cyafungishije umurongo wa BBC i Kigali, yivugira muri 1994 ko jenoside yabaye ikarangira ubwicanyi bwahagaze kuko abagombaga gupfa bashize. None kubimenya byababereye icyaha ni bo yerekejeho icumu – urusorongo. Ya mayeri 99 nta na kimwe kigifata. Uko bucya bukira nawe ubwe aragenda abona ko ari umuntu gusa. Twibuke amagambo Saddam Hussein, Mouamar Ghadaffi, Milton Obote, Iddi Amin n’abandibagiye bavuga ku buryo igisirikare cyabo gikomeye n’ibitwaro bafite. Ubu bari he? Twibuke ko bari abantu gusa.

Kagame ati: “ndi intare isinziriye iziyunyuguza utunyamaswa aho ishakiye”. Kabarebe ati: “nta mutwe urwanya ubutegetsi n’umwe wamara isaha imwe ku butaka bw’u Rwanda”; Sankara ati: “turi muri Nyungwe niho tumaze igihe”; Lt. Col Nyirihirwe ati: “abaturage barabacumbikira barabagaburira nkuko nyakubahwa mayor yabivuze, babakorera ibyo bashakaga ko babakorera kugeza igihe banabagejeje naho umuyobozi w’umurenge yararaga ndetse no kucyumba cye!” – Bagire bate se? Ko ari abana babo n’abavandimwe babo? Bazahatirwa kuririmba “nta ntambara yantera ubwoba” ariko ikiri ku mutima, icyo bagomba gukora, nicyo bazakora.

Ibitero bya FLN muri Nyungwe si cyo kibazo ahubwo n’ikimenyetso cy’ikibazo kinini cyugarije abanyarwanda. N’uwatsinda iya FLN uyu munsi, ntabwo byamushobokera gutsinda iy’abanyarwanda ubwabo. Ikibujije intare amahwemo kiri mu mugara wayo. Sindagura ndagena!

Nyagasaza Siliveri,

i Nyaruguru.