INTWARI FÉLICIEN GATABAZI MU NGORANE Z’AKAZI KA LETA (1992 – 1994) 1/4 (lmbanzirizankuru)

Yanditswe na Victor Manege Gakoko

Victor Manege Gakoko

Kw’itariki ya 21 y’uku kwezi kwa kabiri 2019, twibutse ku nshuro ya 25 iyicwa rya Ministre w’Ibikorwa Remezo n’Ingufu, Félicien Gatabazi. Yari kandi Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD).

Hari ikiganiro twatanze, Ambassadeur Sylvestre Uwibajije nanjye, cyanyuze kuri Radio Urumuli kerekeye ku buzima bwe mu rwego rwa politiki no mu miyoborere ye ya Minisiteri yari ashinzwe. Birumvikana ko mu kiganiro cy’isaha hafi imwe tutari gushobora kuvuga ibyiza byose Félicien Gatabazi yakorere Igihugu n’Abanyarwanda. 

Nagirango ariko mbanze nshimire Radio Urumuli n’Umunyamakuru Jean-Claude Mulindahabi kuba baraduhaye umwanya wo kwibuka ku mugararo Intwari yacu Félicien Gatabazi bamugenera icyo kiganiro cy’umwihariko. 

Muri iyi nyandiko niyemeje gushyira ahagaragara ingero zifatika z’ibyemezo nabonye Félicien Gatabazi afata ku bibazo by’ingutu twari dufite muri MINITRAPE. Kuri jye, gucunga no kuyobora iyo Ministère mu gihe cy’amashyaka menshi no mu ntambara bitari byoroshye na gato. Nagize amahirwe yo kuba hafi cyane ya Gatabazi nk’umukozi yizeraga uturuka mw’Ishyaka rye, akarusho akaba ari uko twaje kuba koko inshuti duhujwe n’akazi.

Twibuke ko igihe amashyaka menshi yemererwaga mu Rwanda, habayeho impinduka abantu batitayeho kandi zari ifite ingaruka nini mu butegetsi bwite bwa Leta (administration centrale). Urebye za partis hafi ya zose zigabanyije abakozi bakuru ba Leta (Ikiciro cya mbere) n’abakozi bo mu kiciro cya kabiri ukurikije Statuts z’abakozi ba Leta n’ayi bigo (sosiyeti) bigengwa na Leta. Umuntu agerenyarije, MRNDD niyo yari ifite umubare w’abakozi benshi barenga kimwe cya kabiri bahisemo kuba abanyamuryago bayo. Nyuma hazaga MDR, PSD, CDR, PL, PDC, izindi partis ntizari zifite abayoboke benshi.

Félicien Gatabazi

Tugarutse rero kuri MINITRAPE, Ministre Gatabazi agarutse kuyiyobora, batatu mu bayobozi (Directeurs) kuri bane bari abarwanyashyaka ba MRNDD. Ku rwego rw’abari bashyinzwe za divisions (chefs de division), umenya ahari umuntu yavuga ko abarwanyashyaka ba MRNDD bageraga kuri kimwe cya kabiri. MDR na PSD bagafata umwanya wa kabiri ku gipimo kegereye nacyo kimwe cya kabiri. Naho izindi partis zagabanaga nka 5% zisigaye. Iyo wongeragaho abandi bakozi barimo na ba nyakabyizi, MINITRAPE yakorwagamo mu bwiganze n’abayoboke ba MRNDD-CDR (kubatandukanya cyari ikibazo). Ni nako ELECTROGAZ yari imeze kandi ari ikigo cya Leta kinini ku mubare w’abakozi cyangenzurwaga na MINITRAPE

Ngiyo Ministère yashinzwe Gatabazi igihe ministères zose aho gukora inshingano zazo techniques zari zarabaye politiques kubera kubogama kw’abakozi cyane cyane bakuru. Bigakubitiraho nyine ko MINITRAPE yari yiganjemo abayoboke ba MRNDD na CDR. Kuri Ministre Gatabazi rero yatangiye akazi yugarijwe, atangatanzwe hose muri make agotswe ku buryo bumukomereye (environnement hostile). Clash (ukutumvikana bikaze) za mbere n’abayobozi bamwe barimo cyane cyane Directeur wa ELECTROGAZ ntizatinze kwigaragaza. Byabaye ngombwa ko Ministre Gatabazi abonye kumvikana nabo bayobozi binaniranye, yasabye gouvernement ko babahindura. Ariko ntibyakurizwa kubera abaministre ba MRNDD na Présidence babimwangiye pe. Ariko ukuntu Ministre Gatabazi yabyifashemo akanabyikuramo ni byo koko byerekanaga ko ari umuhanga mu mu bahanga. Kuko mu kuyobora MINITRAPE, yahuye n’imitego myinshi ndetse n’imigambi, ntatinya kwita ko yari “Sabotage systématique du MNRDD-CDR”. 

Nibyo tuza kureba mu gice cya kabiri cy’iyi nyandiko (2/4 – Inkuru Nyayo).